Umwe
muri bo ni Sano Patrick wamamaye nka Sano Panda, producer umaze imyaka myinshi
mu rugendo rwa muzika, akaba avuga ko yatangiye gukora umuziki mu 2007.
Kuri
uyu mugabo, muzika ntiyaje nk’umwuga wo gushaka amafaranga gusa, ahubwo yaje
nk’ikintu yumvaga ari igice cy’ubuzima bwe kuva kera.
Sano
avuga ko mbere yo kugera ku rwego amazeho ubu, yanyuze mu nzira yo kwiga no
kongera ubumenyi mu muziki. Yize ibijyanye na muzika ubwo yari muri Uganda,
akomeza gufashwa n’umuntu wo muri Philippines wamufashije kurushaho kumenya
iby’umuziki, nyuma akomereza amasomo muri Afurika y’Epfo ari naho yamenyeye
neza ibijyanye no gutunganya indirimbo.
Ati:
“Naje gusanga umuziki ari ubuzima bwanjye. Ntabwo nabigiyemo kubera gushaka
amaronko kuko narabikunze, bigera aho biba ubuzima kuri njye.”
Kuri
Sano Panda, kuba ‘Producer’ ntibigarukira gusa ku kuvanga amajwi no gukora
beat, ahubwo abihuza n’ubundi bumenyi afite mu muziki.
Ni
umucuranzi wa piano, gitari, accordéon n’ibindi bicurangisho bitandukanye,
ndetse akaba n’umuririmbyi ufasha abandi bahanzi mu kunoza amajwi yabo.
Yabwiye
InyaRwanda, ati: “Uretse kuba ndi Producer, ncuranga ibicurangisho bitandukanye
kandi ndanaririmba. Numvaga ko kubera ko ncuranga izo ngeri zose nakazishyira
hamwe mu ndirimbo imwe, hahurijwemo ibitekerezo byinshi.”
Nyuma
yo gutangira gukora indirimbo abikunze, Sano avuga ko yaje kubona ko bishobora
no kumubyarira umwuga umwinjiriza amafaranga.
Ati:
“Natangiye kubikora mbikunda, mbona noneho biri kumpa amafaranga, ndavuga nti
birashoboka ko umuntu yabikora nk’umwuga.”
Mu
myaka amaze mu ruganda rwa muzika, Sano Panda yakoze ku bihangano by’abahanzi
batandukanye barimo amazina akomeye mu Rwanda nka Bruce Melodie, Riderman, Alyn
Sano, Hope Irakoze, Mani Martin n’abandi.
Avuga
ko icyamushimishije kurusha ibindi ari ukubona abahanzi bakorana bishimira
uburyo abatunganyiriza indirimbo, kuko aba ashyira imbere gukoresha ubumenyi
yagiye yunguka mu myaka yose.
Ati
“Nakoreye indirimbo abahanzi bakomeye hano mu Rwanda. Nishimira ko banyurwaga
n’uburyo nkora indirimbo kandi nkora ibyo nzi nigiye.”
Nubwo
azwi cyane nka producer, Sano Panda avuga ko ahora yumva ko hakiri byinshi byo
gukora no gutanga mu muziki. Izina rye ryamenyekanye cyane mu ndirimbo
akoreramo aho akenshi yumvikana ijwi rye rigira riti “Sano Panda”, ikimenyetso
cy’umwihariko yamaze kwiyubakira.
Usibye
kuba umwe mu batunganya indirimbo, Sano kandi ni musaza w’umuhanzikazi Alyn
Sano, umuhanzi uri mu bamaze kugira izina rikomeye mu muziki w’u Rwanda.
Kuri ubu, Sano Panda akomeje urugendo rwo guhuza impano zitandukanye afite, kuva ku gucuranga ibikoresho, kuririmba kugeza ku gutunganya indirimbo, agamije gukomeza gutanga umusanzu we mu kuzamura urwego rw’umuziki nyarwanda.

SanoPanda
yatangaje ko yakuze akunda umuziki ibyatumye yiyemeza no gutunganya indirimbo

SanoPanda
avuga ko kuva muri 2017 yari yatangiye kugerageza ibyo gukorera indirimbo
abahanzi

SanoPanda
yishimira intambwe amaze gutera mu buzima bwe, ariko kandi akifuza gukomeza
kwagura ikibuga
KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA SANOPANDA
VIDEO:
Dox Visual /InyaRwanda
