Sankara yakunzwe muri filime yasobanuye zamenyekanye hanze aha zirimo ‘Vampire Diaries’, ‘City Hunter’, ‘The 100’ n’izindi zinyuranye.
Ntiyakunze kumvikana cyane mu itangazamakuru, gusa avuga ko n’ubwo atagaragaye cyane imbere y’ibyuma bifata amafoto n’amashusho, gusobanura filime byamuhaye abantu n’ibintu “kandi ndabishimira Imana."
Uyu musore yize muri Lycée de Kigali mu Ishami ry’Imibare, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi. Yumvaga azavamo umunyapolitike, ariko yakurikiye inzira y’abavandimwe be bamamaye mu gusobanura filime aribo Mike, Yanga ndetse na Junior.
Izina Sankara yarikuye ku nshuti ye y’umusore biganaga mu mwaka wa Kane w’amashuri yisumbuye muri Lycée de Kigali, wanamwigishaga umukino wa Basketball.
Mu 2012 ni bwo yatangiye gusobanura filime. Yabwiye INYARWANDA, ko yinjiye muri uyu mwuga asangamo bakuru be byatumye yiyemeza gukora akabacaho.
Ati “Nari mfite intego mvuga nti uwaca kuri Mukuru wanjye. Byari bitewe n’uko Junior yari yatangiye mbere yanjye iminsi micye kandi numvaga nshaka gutera intambwe kurusha iye."
Agitangira gusobanura, abantu benshi bamubwiraga ko avuga kimwe na Junior, bituma yiha intego yo gukora filime ziri ku rwego rwiza “ku buryo ziri buvugwe kurusha ize."
Avuga ko yashimishijwe no kuba abantu baramugereranyaga na Junior, kuko byamuhaye imbaraga zo gukora cyane yigaragaza ku isoko ry'abakunda agasobanuye.
Agitangira urugendo rwo gusobanura filime, mukuru we Yanga yamubwiye kubikora abikunze kuko ari bwo azabasha kubonera inyungu mu byo akora.
Akomeza ati: “Yanga yarambwiye ati ‘niba wumva ko winjiye mu kazi ugakore ugakunze kandi ugakore ugashyizeho umutima wose. Kuko niba ushaka gutsinda mu buzima ugomba gukora ikintu ukishimiye kandi ugikunze."
Sankara yavuze ko kuba atarakoze politiki nk’inzozi yakuranye nta kibazo abibonamo kuko ibyo yakoze kandi na n’ubu agikomeje byamuhiriye.
Avuga ati “Buriya iyo ikintu kiguhiriye nta mpamvu yo guta umwanya ushaka ikindi. Ndashima Imana yampaye umunwa kuko umunwa warampiriye."
Yatangiye gusobanura filime yiga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye. Rwari urugendo rutoroshye, kuko byamusabaga kurara arebye filime azasobanura ku munsi ukurikiyeho avuye ku ishuri.
Ati “Kuri njye ntabwo byari binyoroheye, kuko byansabaga y’uko ngomba kuva ku ishuri nkaba nzi neza ko saa kumi ngomba kuba mvuye Lycée de Kigali nageze mu rugo. Saa kumi n’ebyiri cyangwa saa moya ngomba kuba ndi muri salle ndangije filime."
Yavaga ku ishuri afite CD ya filime agomba gusobanura, icyo gihe atangira yakoreraga aho Mukuru we Yanga yakoreraga.
Sankara avuga ko yabyukaga saa kumi akareba filime agomba kuza gusobanura ku mugoroba, bigatuma atwara CD mu gikapu cy’amakayi. Yavuze ko byari ibihe bitoroshye, ariko ko yabashije kubikora bitewe n’ubwenge “Imana yampaye ".
Uyu musore avuga ko ari we wa mbere mu basobanura filime, kandi ko aka kazi kamutunze no mu gihe cy’imyaka ibiri yari amaze ari mu gihugu cya Kenya.
Yavuze ko yari yarafashe ikiruhuko mu gusobanura
filime, kubera ko hari ibyo mu muryango we yagombaga kwitaho muri Kenya.
Ko ubu agarutse mu kibuga cy’abasobanura kandi ko hari na filime yamaze gushyira ku isoko. Avuga ko yagarutse mu gusobanura filime kubera ko “abo yasize babikora babizambije ".
Sankara yavuze ko akigera mu Rwanda yakiriwe n’umuraperi Benno view ashima impano ye mu muziki bituma yiyemeza kumufasha abinyujije muri Label yashinze yise ‘Sankara The Premier Empire’.
Gushinga Label ntibyari mu nzozi ze, ariko avuga ko igihe kigeze kugira ngo ashyire itafari ku muziki w'u Rwanda.
Yavuze ko azakoresha inzira zose zishoboka mu kumenyekanisha uyu muhanzi, kandi ko nta masezerano bagiranye ahubwo ari ubuvandimwe.
Umuhanzi Benno view uri gufashwa na Sankara, yavuze ko yishimiye kwakirwa muri Sankara The Premier Empire, kandi ko azabyaza umusaruro aya mahirwe abonye yo gufashwa gukora umuziki.
Uyu muhanzi anavuga ko yahise asohora indirimbo yamaganira kure imvugo zirimo nka ‘nta gikwe’, ‘nta myaka 100’ n’izindi zishobora gutuma umuntu atakaza icyizere mu buzima.
Sankara avuga ko mu gihe cy’ukwezi kumwe
amaze ari mu Rwanda yasobanuye filime nyinshi zirimo na 'series' abantu bakwifashisha muri iki gihe cya Guma mu Rugo
Sankara yavuze ko Mukuru we Yanga yamugiriye inama yo
gusobanura filime ashyizeho umutima kandi abikunze
Uyu musore yavuze ko yatangiye gusobanura filime ari
mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye muri Lycée de Kigali, icyo gihe
yakoreraga kwa Yanga
