Sandy yavuze uko yagiye mu kigo cya gisirikare ashakisha se, agaragaza ibikomere yanyuzemo

Imyidagaduro - 28/10/2026 6:23 AM
Share:

Umwanditsi:

Sandy yavuze uko yagiye mu kigo cya gisirikare ashakisha se, agaragaza ibikomere yanyuzemo

Umuhanzikazi Sandy, uherutse gushyira hanze indirimbo ye ya mbere yise "Urwanyuma", yavuze ku rugendo rwe muri muzika na sinema, agaragaza ibihe bikomeye yanyuzemo akura atazi ababyeyi be, kugeza ubwo yagiye mu kigo cya gisirikare ashakisha amakuru ya se.

Sandy, umaze amezi atanu akina filime nk’umwuga, avuga ko afite impano zitandukanye zirimo kuririmba no gukina filime, ariko ko umuziki ari wo yakunze kuva kera.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda Tv, yavuze ko akiri ku ishuri yakundaga kwitabira amarushanwa y’umuziki ndetse akayobora korali. 

Ati: “Icya mbere, ndi umukunzi w’umuziki cyane. Aho nize, nabaga nyoboye mu marushanwa cyangwa muri korali. Impano ya filime na yo yari indimo, gusa icyo nashyiraga imbere ni umuziki.”

Sandy yasobanuye impamvu yinjiye muri sinema

Yavuze ko hari abantu bakunze kuvuga ko abakobwa beza binjira muri sinema baba bashaka abagabo, ariko ko we atita cyane ku byo abantu bavuga. Ati: “Ntabwo nitaye ku cyo abantu bavuga. Gusa niba abakobwa bajya muri sinema bashaka abagabo, ni byiza.”

Yasobanuye ko impamvu nyamukuru yatumye yinjira muri sinema ari ukugaragaza impano afite no kwereka Abanyarwanda ko ashoboye, haba muri sinema no muri muzika.

Yavuze ko yifuza kuba umuntu abandi bafatiraho urugero, abereka ko umuntu ashobora kugira impano nyinshi kandi akazibyaza umusaruro.

Yatangiye umuziki abura abamugira inama

Nubwo Sandy avuga ko umuziki awukunda kuva kera, yatangaje ko kuwutangira nk’umuhanzi byamugoye kuko atabonye abantu bamufasha kumenya uko awinjiramo neza.

Yasobanuye ko mbere y’uko atangira kuririmba ku giti cye, hari abantu bari basanzwe bazi ko akora ibikorwa bifasha abahanzi, haba muri studio no mu bindi bikorwa bijyanye n’umuziki.

Icyakora, ubwo yiyemezaga gusohora indirimbo ze, yahuye n’imbogamizi zirimo kubura abaterankunga n’abajyanama bamwereka inzira. Ati: “Indirimbo nshya nta muntu wagiriye inama. Nagiye kwa producer, acura beat, nanjye nandika indirimbo, ntaha irangiye.”

Ibi bigaragaza ko urugendo rwe rwo kwinjira muri muzika rwatangiriye ku bushake bwe, nubwo atari afite abantu benshi bamufasha gutegura intambwe ya mbere.

Yagiye mu kigo cya gisirikare ashakisha se atigeze amenya

Mu bintu bikomeye byaranze ubuzima bwa Sandy harimo gukura atazi ababyeyi be, ibintu avuga ko byamusigiye ibikomere bikomeye.

Yagaragaje ko gukura nta mubyeyi afite hafi, adafite amakuru ahagije y’umuryango we, bitari byoroshye. Ati: “Ntabwo byoroha gukura ufite inyota yo kugira papa, mama ndetse na bavandimwe, nta n’ifoto nzi y’ababyeyi banjye.”

Sandy yavuze ko yagerageje gushakisha se nyuma yo kumva amakuru yavugaga ko yari umusirikare. Ibyo byatumye ajya mu kigo cya gisirikare agamije kubona amakuru ashobora kumufasha kumenya aho se yaba aherereye.

Yavuze ko icyo gihe bari baramubwiye amazina ya se gusa, ariko ko atari afite amakuru ahagije yamufasha kumubona.

Nyuma yaho, ngo yakoze ikiganiro ahura n’umuntu wamubwiye ko azi se ndetse na nyina, ariko amubwira ko se yari yaragiye muri Congo ndetse ashobora kuba yarapfiriyeyo.

Nubwo yagerageje gushakisha amakuru y’ababyeyi be, Sandy agaragaza ko ubuzima bwe bwakuranye ibibazo byinshi byamusabye kwihangana no kwiyubaka buhoro buhoro.

Sandy yavuze ko mu buzima bwe yahuye n’ibigeragezo bitandukanye birimo gukura nta babyeyi, ubukene ndetse no kubaho mu buzima bugoye. Yagarutse kandi ku bihe yigeze kubaho mu buzima bwo ku muhanda, ndetse no gukora imirimo yo mu rugo atishyurwa.

Ibyo byose yabifashe nk’ibice by’ubuzima byamwigishije kwihangana no gukomeza guharanira ejo hazaza he, nubwo atari afite ubufasha yari akeneye.

Yagaragaje ko ibikomere yanyuzemo ari bimwe mu byamufashije gusobanukirwa n’ubuzima, ndetse bikamukomeza mu rugendo rwo kugera ku ntego ze.

Uko yatangiye ubuzima bushya i Kigali

Sandy yavuze ko ageze i Kigali yabanje gucumbikirwa n’inshuti ye mu gihe cy’amezi abiri, nyuma aza gutangira kwibana. Yasobanuye ko yaje kubaho mu buzima bwo muri ghetto, aho yakodeshaga icyumba cy’amafaranga ibihumbi 20 Frw.

Mu rugendo rwo gushaka imibereho, yakoze imirimo itandukanye irimo gukora mu kabari, gucuruza imyenda no gukora akazi ka protocole.

Yavuze ko nubwo yahuye n’ibihe bikomeye, atigeze areka guharanira kwiyubaka no gutera imbere.

Kuri ubu, Sandy avuga ko akomeje kwiyubaka buhoro buhoro, akaba aniga muri kaminuza mu gihe akomeza gukurikirana impano ze za muzika na sinema.

Mu kugaruka ku mwimerere we mu kwandika indirimbo, Sandy yavuze ko yifuza gukora ibihangano bifite icyo bisigira abantu. Intego ye si ukugaragaza impano ye gusa, ahubwo ni no gukora ibihangano bishobora kugira icyo bihindura mu buzima bw’abandi.

Nubwo urugendo rwe muri muzika rukiri mu ntangiriro, Sandy akomeje gushaka uko yamenyekanisha impano ye, ahuza kuririmba no gukina filime, mu gihe akomeza kwiyubaka mu buzima busanzwe.

Yagiye mu kigo cya gisirikare ashakisha se atigeze amenya

Sandy yagaragaje ibikomere yanyuzemo

REBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA SANDY


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...