Mu
kiganiro yagiranye na Big Eye, Sandra yavuze ko umubano wabo uhangayikishije
ahanini bitewe n’uko bakomoka mu miryango n’ahantu hatandukanye.
Yagize
ati: “Kuba umugore wa Weasel si ibintu byoroshye. Si uburiri bw’amashuka
y’amaroza. Twaturutse mu buzima butandukanye.”
Aya
magambo ye aje nyuma y’impanuka iherutse kuvugisha benshi, ubwo bivugwa ko mu
makimbirane yabereye mu rugo, Sandra yagonze Weasel bikaba byaramusigiye
ibikomere bikomeye byatumye ajya mu bitaro igihe kitari gito.
Uyu
muhanzi yamaze ibyumweru mu bitaro, ibintu byongeye kuzamura urunturuntu mu
rukundo rwabo rusanzwe rutavugwaho rumwe.
Nubwo
bahuye n’ibihe bikomeye, Sandra Teta na Weasel bamaze imyaka irenga 5 babana
nk’umugore n’umugabo kandi bafitanye abana.
Uru
rukundo rwabo rwagiye rukurura amarangamutima ya benshi, bamwe barubona
nk’urukundo rw’akataraboneka rukomeye ku byago n’ibigeragezo, abandi bakarwita urunyura
mu makimbirane.
Mu
myaka yose bamaze babana, ntibyigeze babura mu nkuru zivuga ku byishimo byabo
ndetse no ku makimbirane akunze kubatangarizwa mu itangazamakuru ryo muri
Uganda n’iry’i Kigali.
Sandra
na Weasel ni bamwe mu bashakanye bakunze kuvugwaho cyane muri Uganda, bikaba
rimwe na rimwe bituma haba impaka ku mbuga nkoranyambaga.
Abakunzi
b’imyidagaduro bamaze kumenyera kubona urukundo rwabo mu ndorerwamo ebyiri:
urw’ibyishimo n’urw’ibibazo.
Kuba
Sandra avuga ko kuba umugore wa Weasel “bitamworoheye”, hri abavuga ko bishimangira
ko inyuma y’ubwamamare n’ubuzima bwo hejuru, hari ikindi gice cy’ukuri
kigaragaza urugendo rw’abantu babiri bashaka kubana nubwo banyuranye byinshi.
Sandra
yavuze ko we na Weasel bakomoka mu buzima butandukanye bigatuma hari byinshi
bibagora
Sandra
Teta yashimangiye ko nubwo hari ibibazo byinshi, we na Weasel bamaze imyaka
irenga 5 babana kandi bafitanye abana