Iki
gikorwa cyateguwe hagamijwe guhuza no guha urubuga imiryango y’Abafumbira,
Abanyarwanda n’Abarundi batuye muri Uganda. Ni ijoro rizaba ririmo umuziki,
imbyino n’umuco, bikazagaragaza umuco usangiwe n’iyo miryango itatu.
Ababiteguye bavuga ko kwitabira iri serukiramuco bizaba ari umwanya wo kugaragaza
ubumwe no kwishimira umuco gakondo.
Kuba
Sandra Teta ari we uyoboye iki gikorwa byitezweho kongera umubare w'abazitabira, kuko azwiho ubuhanga mu kuyobora ibirori ndetse n’icyizere afite mu
bantu, by’umwihariko mu rubyiruko rwibona mu byo akora. Byitezwe ko iri
serukiramuco rizaba rifite umwihariko wo guhuza ibyishimo n’icyubahiro gikwiye guhabwa umuco,
bikanagira uruhare mu kongera gukundisha urubyiruko imico y’iwabo.
Abariteguye
bamaze gutangaza ibiciro by’amatike: ibya rusange ni amafaranga 20,000 ya
Uganda, VIP ni 50,000, ameza y’abantu bane 600,000 naho ameza y’abantu umunani
akagurwa miliyoni imwe. Bateganya ko abantu bazitabira ari benshi, kuko
igikorwa cyatangiye kugarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga ndetse kikaba
gifite umwihariko w’imyidagaduro n’umuco.
Ibi bitangajwe nyuma y'uko Sandra Teta yongeye kugaragara ari kumwe
n’umukunzi we Weasel Manizo, nyuma y’icyumweru cyari gishize habayeho intonganya
zikomeye zashoboraga no kumutwara ukuguru.
Mu
cyumweru cyashize, bombi bagiranye amakimbirane yabereye mu kabari ko muri
Kampala, aho bivugwa ko Sandra yagongesheje Weasel imodoka ye.
Ibinyamakuru
birimo Big Eye na Howwe.Ug byanditse ko Polisi ya Uganda yatangaje ko ayo
makimbirane yari akomotse ku byari bimaze icyumweru cyose byari hagati yabo mu
rugo, bikarangirira mu ruhame. Abafana ba Weasel bararakaye cyane, bibaza
impamvu urukundo rw’aba bombi rukomeje kurangwa n’amakimbirane n’amahane mu
maso y’abantu.
Nyuma
y’uko ibintu bituje, ndetse hakiyongeraho ubuvugizi bwa Jose Chameleone, mukuru
wa Weasel, hateguwe inama y’umuryango yahuje impande zombi kugira ngo baganire.
Muri
iyo nama, Sandra yagaragaje kwicuza ku byabaye, yemera ko byaturutse ku
burakari bukabije bwamurenze. Weasel, nk’umukunzi uzi kubabarira, yakiriye
imbabazi ze maze bombi batangira kwibanda ku gukira kwe.
Ibi
byabaye intandaro yo guteza impaka nyinshi mu bafana no mu bantu batandukanye,
benshi bibaza ku mubano w’aba bombi umaze igihe utavugwaho rumwe kubera
akajagari gakunze kuwuranga.
Muri
ayo mashusho, Sandra Teta agaragara yitaho Weasel wari ukigendera mu kagare,
anacumbagira, mu rugo rwabo ruherereye i Makindye–Kizungu muri Kampala, bikaba
bigaragaza ko bongeye gusubirana.
Hashize
imyaka myinshi bivugwa ko Weasel na Sandra bakunze kugirana amakimbirane
adashira, ariko kenshi bagakomeza kongera kwiyunga no gukomezanya mu rukundo
rwabo.
Sandra Teta agiye kuyobora ibirori by'umuco muri Uganda
Ni ibirori bizahuza abantu batandukanye barimo n'Abanyarwanda batuye muri Uganda
Ibi bibaye nyuma y'igihe gito yumvikanye mu bibazo bikomeye n'umukunzi we, Weasel Manizo