Sandra yavuze ko nubwo hari abagabo babi, hari n’abagabo beza kandi bafite indangagaciro, bityo ko ari ngombwa kwigisha abana uburyo bwo guhitamo neza.
Mu butumwa yanyujije kuri Instagram, Sandra yagize ati: “Abagabo babi babaho ariko hari n’abagabo bazima. Ni mureke twigishe abana guhitamo neza, nubwo usanga twe twakabigishije natwe ubwacu tutazi guhitamo neza.”
Yakomeje avuga ko hari abagore benshi bakururwa n’abagabo badashobotse, agira ati: “Ikindi, abagore benshi twikundira abagabo badashobotse.”
Sandra kandi yasabye Imana kubaha ubwenge no kubayobora mu guhitamo abo bazagirana na bo umubano. Ati: “Mana duhe ubwenge kandi utuyobore.” Yongeyeho ati: “Ikindi kandi Mana, uturindire n’abagabo bazima guhura n’abagore buzuye ubunyamanswa.”
Mu gusoza ubutumwa bwe, Sandra yasabye Imana kubafasha kuba urugero rwiza ku bandi, agira ati: “Kandi udufashe kuba urugero ruzima kuri basaza bacu bagifite ubumuntu.”

Sandra Ishimwe yasabye ababyeyi kwigisha abana guhitamo neza abo bakundana
