Mu gihe u Rwanda rwitegura kwakira imikino ya gicuti ya FIFA Series 2026, hamenyekanye abasifuzi mpuzamahanga bane bo mu Rwanda batoranyijwe muri 30 bazasifura iyi mikino izatangira tariki ya 26 Werurwe 2026 i Kigali.
Abasifuzi barimo, Uwikunda Samuel wo hagati; Umusifuzi mpuzamahanga wo hagati Umutoni Aline; Umusifuzi wo ku ruhande Ishimwe Didier na Mutuyimana Dieudonné usifura ku ruhande.
Amakuru InyaRwanda yamenye ni uko iyi mikino ya FIFA Series izasifurwa n'abasifuzi 30 baturaka mu bihugu by'Afurika birimo, u Rwanda, Tanzania, Uganda, Somalia, Burundi, Ethiopia na Djibouti.
Tariki ya 20 Werurwe 2026 ni bwo abasifuzi bazatangira inshingano zabo mu mikino izakinwa aho saa 13:30 Igihugu cya Aruba kizakira Macau, naho saa 16:30 Tanzania izahure na Liechtenstein kuri Kigali Pele Stadium.
Tariki ya 27 Werurwe 2026 saa 18:00 Kenya izacakirana na Estonia, mu gihe saa 21:00 ikipe y'Igihugu y'u Rwanda izahura na Grena muri Stade Amahoro.

Abasifuzi mpuzamahanga Uwikunda Samuel na Umutoni Aline muri bane b'Abanyarwanda bazasifuza imikino ya FIFA Series 2026
