Nk’uko byatangajwe na Jacobs Mwambegele, ukuriye
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (INEC), Samia Suluhu Hassan ni we watsinze amatora
rusange yabaye ku wa 20 Ukwakira 2025, ahagarariye ishyaka riri ku butegetsi,
CCM.
Yatsinze amatora ku majwi 97.66%, akaba ari yo
ntsinzi ikomeye kurusha izindi zose zabayeho mateka ya Tanzania. Ku baturage miliyoni 37 biyandikishije ku ilisiti y'itora,
miliyoni 31 ni bo bamutoye, nk’uko byatangajwe na INEC.
Nubwo amatora yaranzwe no kwigaragambya mu bice
bimwe na bimwe birimo Dar es Salaam aho hanashyizweho 'guma mu rugo', INEC
yatangaje ko 87% by’abaturage bitabiriye amatora, igipimo cyisumbuye cyane
ugereranyije n’imyaka yabanje.
Nyuma yo gutsinda amatora ya Perezida, kuri uyu wa Mbere Samia
Suluhu Hassan yarahiye. Nubwo abaturage batigeze bemererwa kwitabira uyu muhango, ariko hari hari abayobozi bakuru bo mu bihugu bitandukanye barimo Perezida
w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye; Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema; Perezida wa
Somalia, Hassan Sheikh Mohamoud na Perezida Daniel Chapo wa Mozambike.
Perezida Samia Suluhu Hassan wagiye ku butegetsi bwa Tanzania mu mwaka wa 2021 asimbuye nyakwigendera John Pombe Magufuli, agiye gukomeza kuyobora iki gihugu mu myaka itanu iri imbere.

