Ni
amatora atavugwaho rumwe n’abaturage bo mu gihugu cya Tanzania ndetse yasize imyigaragambyo
ikomeye mu gice bitandukanye by’igihugu aho bagaragaza ko aya matora
ahanganishije “Samia Suluhu Hassana na Samia Suluhu Hassan” ndetse bakagaragaza
ko igihe kigeze ngo nyuma y’imyaka 64 ishyaka Chama Cha Mapinduzi (CCM) rive ku
butegtsi.
Iyi
myigaragambyo yatewe n’uko bamwe mu bafite izina rikomeye mu gihugu cya Tanzania
bari kuziyamamaza bangiwe kwiyamamaza abandi barafungwa hanyuma hasigara bacye
bagaragara ko ntacyo bahindura ku matora. Aho niho abaturage ba Tanzania bahera
bavuga ko CCM ihatanye n’ibipupe bya CCM.
Ubwo
hategurwaga amatora ndetse no kwiyamamaza byenda gutangira mu kwezi kwa Mata
tariki 09, Tundu Lissu w’ishyaka Chadema wari warazonze ishyaka rya CCM
bamutaye muri yombi kugeza na magingo aya akaba akiri muri gereza aho ashinjwa
icyaha cyo kugambanira Igihugu.
Si
ubwa mbere Tundu Lissu agezwe n’urupfu kuko mu mwaka wa 2017 ubwo yavaga mu Inteko
Ishinga Amategeko ya Tanzania, yarashwe amasasu 16 ariko ku bw'amahirwe
aravurwa arakira yongera kugaruka muri Tanzania mu mwaka wa 2023 avuye mu
buhungiro no kwivuza ayo masasu.
Uyu
mugabo Tundu Lissu ni we abaturage benshi ba Tanzania babonaga ko yajegeza
ubutegetsi bwa Samia Suluhu Hassan dore ko abaturage bavuga ko bahaze ihonyora
ry’uburenganzira bwa muntu ubuyobozi bwa Samia Suluhu Hassan bari gukora.
Ubwo
habaga amatora ku wa Gatatu, Samia Suluhu Hassan yagiye gutora asanga
site y’itora iriho abantu bacye cyane byatumye ava gutora agahita ajya kuri
Televiziyo y’Igihugu gusaba abantu kujya gutora avuga ko amatora ari kuba mu
bwisanzure.
Kuva
mu mwaka ushize, abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tanzania bagiye bicwa,
batabwa muri yombi, baburirwa irengero ndetse ubuyobozi bwa Tanzania buhagarika
inama nyinshi z’abatavuga rumwe n’ubutegetsi. Ibiganiro Samia Suluhu Hassan yari
yaratangije ubwo yajyaga mu nzibacyuho ya Pombe Magufuli, byarahagaze.
Mu
minsi yashize, umuyobozi wungirije mu ishyaka Chadema, John H yashatse kujya
gushyingura Raila Odinga ariko ageze ku mupaka yamburwa ibyangombwa bye ndetse
ahita atabwa muri yombi. Icyo gihe muri Tanzania na Kenya habaye imyigaragambyo
basaba ko uyu mugabo yahita arekurwa vuba na bwangu nyuma y’aho ararekurwa.
Umusirikare
ukora mu butasi bwa Tanzania, Captain Tasha aherutse gushyira hanze amashusho
avuga ko Igisirikare cya Tanzania kigomba guhita gifata ubutegetsi ndetse kigakora
iperereza ryimbitse ku rupfu rwa Perezida Pombe Magufuri. Nyuma y’ayo mashusho,
uyu musirikare yahise akurwa mu gisirikare cya Tanzania ndetse aburirwa
irengero.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, imyigaragambyo yakomeje ikwirakwira mu gihugu cyose ariko abigaragambya bamenagura ibintu ndetse batwika inyubako n’ibikorwa by’abamamazaga ishyaka rya CCM.
Muri Tanzania hari kubera imyagaragambyo ikomeye cyane igamije kwamagana amatora y'umukuru w'Igihugu basaba ko Samia Suluhu Hassan ava ku buyobozi
Samia yagiye gutora asanga hari abantu mbarwa
