Mu kiganiro Samantha
yagiranye na GB News yatangaje ko afite amakuru yizewe anashingiye ku bimenyetso
by’itana mu mitwe rya Meghan Markle n’umugabo we Prince Harry yiboneye.
Ibi bije
bikurikirana n’amashusho y'aba bombi mu mukino wa NBA bari bitabiriye, bikarangira Prince Harry ashaka gusoma umugore we ariko undi akabyanga.
Mu busanzwe Meghan
Markle yigeze kumvikana avuga ko aba yumva yahora akora ku mugabo we, amusoma,
amufashe, ariko mu bigaragara bisa n'aho umunsi ku wundi bikomeje
gucyendera.
Bamwe bavuga ko kuba umubano udahagaze
neza wa Meghan na Harry ari ukubera iyimikwa rya King Charles III ritegerejwe mu
mpera z’iki cyumweru aho Prince Harry azitabira wenyine kubera isabukuru y’amavuko
ya Archie umuhungu wabo izabera igihe kimwe n’iyimikwa rya sekuru.
Prince Harry biteganijwe ko
azamara amasaha 24 mu Bwami bw’ u Bwongereza mu iyimikwa rya se mbere y'uko
asubira byihuse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu birori by’isabukuru ya Archie, umuhungu
we na Megha Markle.
Ibi nabyo bituma amakuru
Samantha Markle yatangaje ku muryango w’umuvandimwe, afatwa na benshi nk’ibihuha. Nta kintu na kimwe Meghan Markle na Prince Harry baratangaza ku bikomeje
kubavugwaho.Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo Umwami Charles wa III w'u Bwongereza yimikwa mu birori bizitabirwa n'Igikomangoma Harry atari kumwe na Meghan Markle
Biri kuvugwa ko Meghan Markle na Prince Harry batabanye neza
Meghan Markle ntazabasha kwitabira iyimikwa rya sebukwe kubera isabukuru y'umwana we bizanatuma Prince Harry adatinda mu Bwongereza
Samantha Markle yatangaje ko urugo rw'umuvandimwe we rugeze aharindimuka