Samatha Markle yatangaje ko umuvandimwe we Meghan Markle ari hafi gutandukana na Prince Harry

Imyidagaduro - 05/05/2023 11:00 AM
Share:
Samatha Markle yatangaje ko umuvandimwe we Meghan Markle ari hafi gutandukana na Prince Harry

Samantha Markle umuvandimwe wa Meghan Markle yatangaje amakuru adasanzwe ku muryango w’umuvandimwe we na Prinve Harry avuga ko ugeze aharindimuka binashoboka cyane ko batandukana.

Mu kiganiro Samantha yagiranye na GB News yatangaje ko afite amakuru yizewe anashingiye ku bimenyetso by’itana mu mitwe rya Meghan Markle n’umugabo we Prince Harry yiboneye.

Ibi bije bikurikirana n’amashusho y'aba bombi mu mukino wa NBA bari bitabiriye, bikarangira Prince Harry ashaka gusoma umugore we ariko undi akabyanga.

Mu busanzwe Meghan Markle yigeze kumvikana avuga ko aba yumva yahora akora ku mugabo we, amusoma, amufashe, ariko mu bigaragara bisa n'aho umunsi ku wundi bikomeje gucyendera.

Bamwe bavuga ko kuba umubano udahagaze neza wa Meghan na Harry ari ukubera iyimikwa rya King Charles III ritegerejwe mu mpera z’iki cyumweru aho Prince Harry azitabira wenyine kubera isabukuru y’amavuko ya Archie umuhungu wabo izabera igihe kimwe n’iyimikwa rya sekuru.  

Prince Harry biteganijwe ko azamara amasaha 24 mu Bwami bw’ u Bwongereza mu iyimikwa rya se mbere y'uko asubira byihuse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu birori by’isabukuru ya Archie, umuhungu we na Megha Markle.

Ibi nabyo bituma amakuru Samantha Markle yatangaje ku muryango w’umuvandimwe, afatwa na benshi nk’ibihuha. Nta kintu na kimwe Meghan Markle na Prince Harry baratangaza ku bikomeje kubavugwaho.Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo Umwami Charles wa III w'u Bwongereza yimikwa mu birori bizitabirwa n'Igikomangoma Harry atari kumwe na Meghan MarkleBiri kuvugwa ko Meghan Markle na Prince Harry batabanye nezaMeghan Markle ntazabasha kwitabira iyimikwa rya sebukwe kubera isabukuru y'umwana we bizanatuma Prince Harry adatinda mu BwongerezaSamantha Markle yatangaje ko urugo rw'umuvandimwe we rugeze aharindimuka


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...