Motari w'umunyamulenge ni filime igezweho y’urwenya ikunzwe n’abatari bake bitewe n’uburyo ishimisha umuntu uri kuyireba, yakinwe n’umunyarwenya Sam ubarizwa mu itsinda rya Zuby Comedy.
Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Sam Zuby yavuze icyatumye filime ye itoranywa muri filime zose z’urwenya bafite zica kuri shene ya Youtube ya Zuby Comedy.

Yagize ati: ’’Motari w’umunamulenge ni project yanjye yatoranyijwemo muri South Africa twagiranye amasezerano yo kubaha uduce 20.’’
Zubyo Comedy, Sam abarizwamo ni bamwe mu banyarwenya bakunzwe n’abatari bake bitewe n’uburyo firime zabo zikunda kubashimisha ndetse zikaruhura n’unaniwe kubera urwenya ruba ruzirimo.

Mu ifatwa ry'amashusho ya Motari w'umunyamulenge
Sam Zuby wizihiza isabukuru y’amavuko tariki 24 Kanama, ejo hashize wari umunsi mukuru w’isabukuru ye y’amavuko aho yavuze ko ari umwaka abantu bagiye kubona ibikorwa bitandukanye by’itsinda ryabo nka Zuby Comedy ndetse na Sam nk’umunyarwenya wabigize umwuga.
Uyu munsi w’amavuko wa Sam ntiyabashije gutumira inshuti n’abavandimwe ngo bawizihize kubera icyorezo cya Covid-19 ariko avuga ko wagenze neza, Sam yahaye ubutumwa abanyarwanda bwo kwirinda bagatsinda icyorezo bakongera gukora ibitaramo imbonankubone nkuko byari bisanzwe.
Seth na Sam bagize Zuby Comedy
Ku munsi w'isabukuru ya Sam ari kumwe na Natacha
Sam Zuby yavuze ko ashimira Imana kubw'umwaka ushyize ayiragiza uri imbere

Mu ifatwa ry'amashusho ya Motaru w'umunyamulenge