Sam Rwibasira ni umwe mu baririmbyi bagize New Melody Choir izwi cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Uretse kuba ari umuririmbyi muri iyi korali, anafite urugendo rwe bwite nk’umuhanzi ku giti cye, akaba amaze gukora album ebyiri.
Umwaka wa 2026 ni umwaka udasanzwe kuri uyu muramyi wize umuziki ku Nyundo dore ko awutangiranye Album ya kabiri yise “The Conquerors” ifite umwihariko wo kuba igizwe n’indirimbo ziri mu ndimi ebyiri mpuzamahanga: Icyongereza n’Igitaliyani.
Mu ndirimbo ziyigize harimo nka: "Holy the Lamb of God", "Will Be Waiting", "Shalom", "Nessuno" n’izindi zuzuza indirimbo 12 zigize uyu muzingo.
Yavuze ko iyi album ye nshya yayisohoreye mu Butaliyani aho atuye n'umuryango we. Ati: “Iyi album yitwa The Conquerors. Iri mu Cyongereza no mu Gitaliyani, igizwe n’indirimbo 12. Nayisohoreye mu gihugu cy’u Butaliyani, ari na ho ntuye.”
Uyu muramyi yasobanuye ko izina The Conquerors risobanura “Abaneshi”, rigamije guhamya ko mu kwizera Kristo, abizera ari abaneshi mu rugamba rw’ubuzima bwa buri munsi.
Sam Rwibasira ni umwe mu bahanzi bize mu Ishuri ry'Umuziki ry'u Rwanda ryahoze ku Nyundo ariko ubu rikaba rikorera i Muhanga. Ni ishuri rizwiho gutanga ubumenyi bwimbitse mu muziki. Aho ni ho yaherewe ubumenyi bwamufashije gukomeza guteza imbere impano ye no kuyibyaza umusaruro mu rwego mpuzamahanga.
Avuka mu muryango ukijijwe kandi w’abatambyi. Se ni Rev. Dr. Rwibasira Vincent ukorera umurimo w'Imana muri Bethesaid Holy Church. Umuryango avukamo wahawe impano idasanzwe yo kuririmba, kuko kuva ku mwana mukuru kugeza ku muto bose bafite impano y’umuziki.
Uyu muhanzi uzwi mu ndirimbo "Naramubonye" yavuze uko impano yo kuririmba yagiye yaguka muri we, ati: “Navukiye mu muryango w’abaririmbyi. Natangiye kuririmba nkiri umwana muto, kuko nta mateleviziyo yabagaho ngo aturangaze; twahugiraga mu kuririmba.”
Yakuriye mu nzu y’Imana, aho yanayoboye gahunda yo kuramya no guhimbaza mu rusengero rwa Bethesaid Holy Church ku cyicaro gikuru.
Ubwo aherutse mu Rwanda, Sam Rwibasira yataramiye abitabiriye ubukwe bw’umuvandimwe we Mugisha Daniel, aho yanaririmbye zimwe mu ndirimbo zigize album “The Conquerors”, asogongeza abari bahari ku bihangano bye bishya.
Sam Rwibasira yatangaje ko afite intego yo gukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana abinyujije mu muziki. Album ye nshya “The Conquerors” igamije gukomeza gufasha abantu kubona ibyiringiro, imbaraga no kwizera ko muri Kristo ari abaneshi.
Ni urugendo rukomeje, rugamije kugeza ubutumwa bwiza ku rwego mpuzamahanga, mu ndimi zitandukanye, kugira ngo ubutumwa bwiza bugere kuri benshi.



Sam Rwibasira yasohoye album ya kabiri yise “The Conquerors” igizwe n’indirimbo 12
KANDA HANO WUMVE ALBUM NSHYA "THE CONQUERORS" YA SAM RWIBASIRA
