Iyi ndirimbo ije nk’ubutumire bwo gutekereza ku buzima bw’iteka no ku munsi ukomeye abacunguwe bose bazahuriraho imbere y’Imana, bakayiramya kandi bakayihimbaza mu munezero utagira iherezo.
Mu ndirimbo “Igitaramo”, Sam Max agaragaza ijuru nk’ahantu h’umunezero usesuye, aho amarira, imibabaro, ibigeragezo n’ibibazo byo muri iyi si bizaba byarangiye burundu.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Sam Max yavuze ko igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo cyaturutse ku gutekereza ku buryo abantu bakunda kwitabira ibitaramo n’ibikorwa bitandukanye byo kuramya Imana hano ku isi, maze akibaza uko byazaba bimeze igihe abizera bazaba bahuriye hamwe mu ijuru.
Yagize ati: “Natekerezaga uburyo dushobora kwishimira ibihe byiza hano ku isi, ariko tuzi ko ari iby’igihe gito. Hanyuma nibaza uko byaba bimeze twese duhurijwe hamwe mu ijuru, turirimba kandi duhimbaza Imana mu munezero utazigera urangira. Ni bwo havutse igitekerezo cya ‘Igitaramo’.”
Yavuze ko ubutumwa buri muri iyi ndirimbo bugamije cyane cyane gukomeza abantu banyura mu bihe bikomeye, bakabibutsa ko imibabaro n’ingorane zo muri ubu buzima bitazahoraho. Nk’uko abigaragaza mu ndirimbo ye, hari ibyiringiro by’ubuzima bwiza kandi bw’iteka ku bazakomeza urugendo rwo kwizera kugeza ku iherezo.
Sam Max ashimangira ko buri muntu akwiriye gutekereza ku rugendo rwe rw’umwuka no gukora ibishoboka byose kugira ngo atazabura muri icyo “gitaramo cy’iteka” kizabera mu Bwami bw’ijuru, kuko kubura muri uwo munezero byaba ari igihombo gikomeye.
Ubutumwa bw’iyi ndirimbo bunashingiye ku rugendo rwihariye uyu muhanzi yanyuzemo mu buzima bwe. Mu myaka yashize, Sam Max yahuye n’uburwayi bukomeye yamaranye imyaka ine, bumugiraho ingaruka zikomeye kugeza n’aho byamusabye gusubira inyuma mu masomo ye no kongera kwiga ibyo yari yarize.
Nubwo yahuye n’ibihe bitoroshye, avuga ko atigeze areka kwizera Imana, ahubwo yakomeje kuyishingikirizaho no kuyisaba imbaraga zo gukomeza urugendo rwe.
Nyuma yo kwimukira muri Australia, Sam Max yaje kubona ko nubwo atari umupasiteri cyangwa umuvugabutumwa mu buryo busanzwe, Imana yamuhaye indi nzira yo kugeza ubutumwa bwayo ku bantu benshi, ari yo mpano yo kuririmba.
Yagize ati: “Umuziki ni imwe mu nzira Imana yampaye yo kugeza ubutumwa bwayo ku bantu. Intego yanjye si ukuririmba gusa, ahubwo ni ugukora indirimbo zubaka ukwizera, zitanga ibyiringiro kandi zigakomeza abantu mu rugendo rwabo hamwe na Kristo.”
Uyu muhanzi yavuze ko “Igitaramo” ari imwe mu ndirimbo zifite ubutumwa yifuzaga kugeza ku bantu muri iki gihe, cyane cyane mu isi irimo guhangana n’ibibazo byinshi bituma bamwe batakaza icyizere. Asanga abantu bakwiye guhora bibuka ko hari ubuzima buruta ubu bw’isi kandi ko kwizera Kristo ari byo bitanga ibyiringiro by’ukuri.
Isohoka ry’iyi ndirimbo ni indi ntambwe ikomeye mu rugendo rwa muzika ya Sam Max. Yatangaje ko afite n’izindi ndirimbo nyinshi zirimo gutunganywa, kandi ko azakomeza gushyira hanze ibihangano bigamije gukomeza ukwizera no gukwirakwiza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.
Indirimbo “Igitaramo” yamaze kujya hanze, aho ishobora kurebwa no kumvwa ku rubuga rwa YouTube binyuze ku muyoboro wa Sam Max, mu gihe abakunzi b’umuziki wa Gospel bakomeje kuyakira neza kubera ubutumwa bw’ihumure, ibyiringiro n’ihamagarira abantu guharanira kuzinjira mu Bwami bw’ijuru.



Sam Max yashyize hanze indirimbo nshya yise “Igitaramo” y'ubutumwa bwibutsa abantu ibyiringiro by’ubugingo bw’iteka
REBA INDIRIMBO NSHYA "IGITARAMO" YA SAM MAX
