Ni bimwe mu byo yagarutseho ubwo yatangaga ikiganiro mu
gikorwa cyahuje abayobozi batandukanye n’abafite aho bahuriye na siporo kigamije
kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge zizwi nk’ibyuma cyabaye ku wa Kane
tariki ya 13 Kanama 2026.
Sam Karenzi yavuze ko siporo idashoboka ku muntu unywa
inzoga, atanga urugero rw’uyu mukinnyi yari agiye gusinyisha muri
Bugesera FC, ariko akabireka nyuma yo gusanga uwo mukinnyi yari yasinze mu gitondo cya kare.
Ati: ”Siporo ntabwo ishoboka ku muntu unywa inzoga ntabwo ikunda. Mu bunararibonye mfite nigeze kuba umunyamabanga w’ikipe y’iwacu i Bugesera. Hari hari amarushanwa ya CECAFA i Butare;
Perezida wa Bugesera FC
yarampamagaye nari ndiyo ndi mu yindi mirimo arambwira ati 'ariko aho hari
umukinnyi nakunze uze kumureba urebe uburyo twamutwara' nti 'nta kibazo ndetse ku
bwamahirwe iyo ikipe turi muri hoteli imwe ndamugeraho'”.
Yakomeje agira ati: ”Irushanwa ryari ryasojwe uwo munsi
ari ukurara bugacya bagataha. Nza kumucunga amaze kurya turaganira twumvikana
amafaranga, (...) ndamubwira nti imodoka iri hariya muri
‘parking’ tuhahurire saa Kumi n'Imwe nta wundi urabyuka nkutware andi makipe
atarabyuka.
Turabyumvikana ndara niteguye, saa Kumi n'Imwe zuzuye
narabyutse njya aho bakirira abantu kuri hoteli nsanga agaramye hasi yasinze
adashobora no kumenya uwo ndi we. Nahise nisubirira mu cyumba ndaryama ibyo
kumusinyisha mbivamo. Inzoga zirahari mu basiporutifu bacu”.
Uyu munyamakuru yavuze ko kuba Rayon Sports yaritwaye
neza igatwara CECAFA Kagame Cup 2026 yabifashijwemo no kuba abakinnyi bayo
baragiye kuba i Gicumbi kure y’i Kigali ntaho bahurira n’ibirimo inzoga.
Ati: ”Iyi kipe ya Rayon Sports iheruka guhesha ishema igihugu igatwara igikombe cya CECAFA mpamya ko byari kugorana iyo iba imaze ukwezi abakinnyi bakingiranye badashobora gusohoka. Iyo ikipe itabafata ngo ibajyane muri hoteli mu buzima busa no muri gereza byari bigoye ko biruka kuriya”.
