Sophie yari amaze igihe akoresha ChatGPT nk’umuntu aganiriza ku bibazo by’ubuzima bwo mu mutwe. Yanayise izina rya “Harry” ndetse ayifata nk’uwamufasha gutekereza no kuganira ku bibazo yari afite. Mbere y’urupfu rwe, yayikoresheje no mu gutegura ibaruwa ya nyuma yasigiye umuryango we.
Iki kibazo cyabajijwe Sam Altman mu kiganiro yagiranye na Mark Guiducci, umuyobozi w’ikinyamakuru Vanity Fair, cyasohotse ku wa 5 Ukwakira 2026.
Guiducci yabwiye Altman inkuru yanditswe na Laura Reiley, umunyamakuru akaba na nyina wa Sophie, yasohotse muri The New York Times muri Kanama 2025.
Iyo nkuru yavugaga ku byo umuryango wa Sophie wavumbuye mu biganiro umukobwa wabo yari amaze igihe agirana na ChatGPT nyuma y’urupfu rwe.
Mu kiganiro, Guiducci yashimangiye ko ChatGPT itigeze ibwira Sophie ko akwiriye kwiyahura. Icyakora, yavuze ko iyi porogaramu yari yemeye kumufasha mu bibazo by’ubuzima bwo mu mutwe ndetse ikaba yaranamufashije gutunganya ibaruwa ya nyuma yasigiye umuryango we.
Mu gihe Guiducci yari atangiye kubaza Altman kuri iyo nkuru, umukozi ushinzwe itangazamakuru muri OpenAI yagerageje guhagarika ikibazo, avuga ko igihe cy’ikiganiro cyari hafi kurangira kandi ko bashaka kwimukira ku zindi ngingo.
Altman ariko yemeye gukomeza gusubiza. Yavuze ko ikibazo cy’uruhare AI ishobora kugira mu buzima bwo mu mutwe kiri mu bikomeye cyane abateza imbere ubu buhanga bahura na byo.
Ati: “Ibi ni bimwe mu bibazo bikomeye cyane duhura na byo, cyangwa umuntu wese ukora ubu buhanga ahura na byo.”
Altman yavuze ko hari abantu bashobora guhitamo kuganira na AI kuko bumva batisanzuye kuvugisha umujyanama w’umwuga cyangwa undi muntu ku bibazo byabo bwite.
Yongeyeho ko nubwo AI ishobora kugira uruhare mu gufasha abantu mu bihe bimwe, hari n’uburyo ishobora kugira ingaruka mbi, cyane cyane iyo umuntu ayikoresheje mu gihe ari mu bibazo bikomeye by’ubuzima bwo mu mutwe.
Guiducci yanabajije Altman niba ibiganiro abantu bagirana na AI mu gihe bari mu bihe bikomeye by’ubuzima bwo mu mutwe byakoreshwa mu bushakashatsi, hagamijwe gusobanukirwa neza ibibazo nk’ibi no kunoza uburyo AI yakwitwara mu gihe uyikoresha yaba ari mu kaga.
Altman yavuze ko iki ari ikibazo gikomeye kuko ibiganiro nk’ibyo bishobora kuba birimo amakuru y’ibanga cyane. Yagize ati: “Ntekereza ko wenda bidakwiye gukorwa tutabanje kubona uburenganzira bwabo.”
Yasobanuye ko gukoresha amakuru bwite y’abantu bari mu bihe bikomeye by’ubuzima bwo mu mutwe mu bushakashatsi bidakwiye gukorwa hatabanje kuboneka uburenganzira bwabo.
Altman kandi yavuze ko OpenAI ishaka gushaka uburyo yakorana n’abandi mu guhangana n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, ndetse no kureba uko ibicuruzwa byayo byagira uruhare mu gufasha abantu.
Inkuru ya nyina wa Sophie yagaragaje ibibazo yari afite
Muri Kanama 2025, Laura Reiley yanditse muri The New York Times inkuru ivuga ku biganiro umukobwa we yari amaze igihe agirana na ChatGPT.
Reiley yavuze ko umuryango we waje kubona ibyo biganiro nyuma y’urupfu rwa Sophie, bikabafasha gusobanukirwa byinshi ku bibazo yari arimo mbere yo kwiyahura.
Yagaragaje kandi impungenge ku kuba umuntu ufite ibibazo bikomeye by’ubuzima bwo mu mutwe ashobora gukoresha AI nk’aho ari umujyanama w’umwuga, aho gushaka ubufasha bw’inzobere.
Inkuru ya Reiley ni yo Mark Guiducci yifashishije mu kubaza Sam Altman ku ruhare AI ishobora kugira mu bihe nk’ibi.
Iki kiganiro cyabaye mu gihe impaka ku ruhare rw’ubwenge buhangano mu buzima bwo mu mutwe zikomeje kwiyongera, cyane cyane ku kibazo cy’abantu bashobora kwitabaza AI aho gushaka ubufasha bw’abaganga cyangwa abajyanama b’umwuga.
Nubwo Altman yavuze ko OpenAI ishaka gushaka uburyo AI yagira uruhare mu guhangana n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, muri icyo kiganiro ntiyatangaje ingamba nshya zihariye sosiyete izafata ku kibazo cya Sophie cyangwa ku bibazo nk’ibi muri rusange.
