Kalou
yasanze muri iyi kipe abarimo Alex Song wahoze akinira Arsenal, n’ibindi
bikomerezwa nk’umunya-Burkina Faso Alain Traoré, umunya-Sénégal Diafra Sakho,
umunya-Caméroun Idriss Kameni ndetse na Dany Nounkeu.
Uyu
mukinnyi wabaye inking ya mwamba muri Chelsea, byitezwe ko yagiye kongerera iyi
kipe imbaraga kugira ngo izabashe guhatana ku ruhando rwa Afurika cyane muri
CAF Champions League.
Arta
Solar ifite gahunda yo kuba ikipe ifite izina rikomeye muri Afurika, bityo
ikaba iri gukoresha bamwe mu bakinnyi basanzwe bafite amazina akomeye mu mu mupira
w’amaguru kugira ngo izabigereho.
Kalou
w’imyaka 36 y’amavuko, yasinye muri iyi kipe amasezerano y’amezi arindwi, nyuma
yo gukinira amakipe nka Lille yo mu Bufaransa na Hertha BC yo mu Budage.
Muri
Mata muri uyu mwaka akaba yari umukinnyi wigurisha nyuma yaho amasezerano ye
arangiriye mu ikipe ya Botafogo yo muri Brésil.
Uyu
mwaka w’imikino Arta Solar Alex Song abereye kapiteni yegukanye ibikombe bibiri
harimo igikombe cya shampiyona ya Djibouti, ikazahagararira iki gihugu muri Champions
League.
Kalou yerekeje muri shampiyona ya Djibouti
Salomon Kalou yasinye amasezerano y'amezi 7 muri Arta Solar