Sally Grace yamenyekanye cyane mu kiganiro cy’urwenya cya BBC Radio 4 cyitwaga Week Ending, aho yigaragazaga mu kwigana amajwi y’abanyapolitiki n’ibyamamare mu buryo bwashimishaga abakurikiranaga icyo kiganiro.
Mu byo yamenyekaniyeho cyane harimo kwigana ijwi ry’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Margaret Thatcher. Uko yamwiganaga byavugwaga ko byari byiza ku buryo bamwe mu bakozi bo ku biro bya Minisitiri w’Intebe bavugaga ko byari “biteye ubwoba kurusha ijwi rye nyakuri.”
Ubuhanga bwe bwatumye mu 1992 ahabwa igihembo cya Radio Times Award nk’umukinnyi wahize abandi mu gusetsa kuri radiyo.
Sally Grace ntiyagarukiye kuri radiyo gusa, yagaragaye no muri filime mbarankuru ya Coronation Street mu 1980, aho yakinnye ari Doreen Lovell. Nubwo yari yahawe amasezerano yo gukomeza kuyikinamo igihe kirekire, yahisemo kuyanga kugira ngo yibande ku kazi ko gutanga amajwi no kurera abana be.
Yanabaye umwe mu bakinnyi b’amajwi bakunzwe cyane muri filime z’abana. Yatanze amajwi y’inyamaswa zitandukanye muri The Animals of Farthing Wood, aba kandi ijwi rya nyirakuru wa Dennis the Menace. Abatari bake bamwibukira kandi nk’ijwi rya Madamu Wicket, nyir’inzu ya Mr Bean, muri animasiyo y’uyu munyarwenya wamamaye ku Isi.
Nyuma y’itangazwa ry’urupfu rwe, abakunzi be n’abo bakoranye bamwunamiye, bamushimira ibyishimo n’ibitwenge yabagejejeho mu myaka myinshi. Bamwe bavuze ko ibihangano bye byabagizeho uruhare rukomeye bakiri bato, bityo ko azahora yibukwa nk’umwe mu banyabigwi batanze umusanzu udasanzwe mu myidagaduro yo mu Bwongereza.
Urupfu rwa Sally Grace rusize icyuho gikomeye mu ruganda rw’imyidagaduro, ariko umurage w’ibihangano yasize uzakomeza kubaho no gushimisha ibisekuru bizaza.
