Keita, uzwi cyane ku izina rya “Golden Voice of Africa”, yatangaje iki cyemezo mu ibaruwa ifunguye yanyujije ku rubuga rwe rwa Facebook.
Muri ibyo bitaramo yahagaritse harimo icyo yari kuzitabira muri Mangaung African Cultural Festival (Macufe), iteganyijwe muri Nzeri mu ntara ya Free State muri Afurika y’Epfo.
Salif Keita yavuze ko icyemezo yafashe atari ukubogama cyangwa kwanga abaturage ba Afurika y’Epfo, ahubwo ko ari uburyo bwo kwamagana ihohoterwa rikorerwa Abanyafurika baturutse mu bindi bihugu.
Mu ibaruwa ye yagize ati: “Ntabwo mfungiye Afurika y’Epfo imiryango. Ahubwo nyifungiye ihohoterwa.”
Uyu muhanzi yavuze ko kubihagarika bitamworoheye, ariko ko adashobora kwirengagiza amakuru avuga ko abimukira b’Abanyafurika bakomeje kwibasirwa.
Yavuze ko iyo abonye abimukira bagabweho ibitero, atabona ikibazo cya politiki gusa, ahubwo abona abantu bashaka akazi, umutekano n’ubuzima bubafitiye agaciro.
Keita kandi yavuze ko ihohoterwa rikorerwa abimukira ritajyanye na Afurika y’Epfo azi, igihugu yibukije ko cyigeze gushyigikira Mali n’ibindi bihugu bya Afurika mu bihe by’urugamba rwo kurwanya ivangura n’ubutegetsi bwa Apartheid.
Nk’uko tubikesha ikinyamakuru BBC News, nubwo yahagaritse ibitaramo by’ubucuruzi, Keita yavuze ko atafunze burundu umuryango wo kujya muri Afurika y’Epfo.
Yagaragaje ko ashobora gukomeza kwemera gutaramira ahantu hatagamije ubucuruzi, harimo mu duce dutuwemo n’abaturage benshi, mu rwego rwo guteza imbere ibiganiro, gukira ibikomere no kongera umwuka wa kimuntu, umuco wo kwita ku bandi no kubana neza.
Icyemezo cya Keita cyababaje ishami ry’umuco ryo muri Free State, ryavuze ko Mangaung African Cultural Festival igamije guhuriza hamwe Abanyafurika no kwizihiza ubumwe bwabo.
Gukuramo Keita muri iri serukiramuco byongeye gushyira ikibazo cy’ihohoterwa rikorerwa abimukira b’Abanyafurika mu biganiro bikomeye muri Afurika y’Epfo.
Umuyobozi wa Keita, Carolina Vallejo wo muri One World Records, yemeje iki cyemezo mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mpuzamahanga AFP.
Salif Keita amaze imyaka myinshi afitanye umubano ukomeye n’amateka yo kurwanya Apartheid muri Afurika y’Epfo.
Mu 1988, yitabiriye igitaramo cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 70 ya Nelson Mandela, cyabereye kuri Wembley Stadium i Londres, mu Bwongereza.
Icyo gitaramo cyari kimwe mu bikorwa byakuruye isi yose mu gushyigikira urugamba rwo kurwanya Apartheid no gusaba ko Mandela afungurwa.
Keita rero avuga ko icyemezo cye cyo guhagarika ibitaramo by’ubucuruzi muri Afurika y’Epfo bigamije kwamagana ihohoterwa, no kururwanya , atari uko yanze iki gihugu n’abaturage bacyo.


Umuhanzi w’icyamamare Salif Keita ukomoka muri Mali yahagaritse ibitaramo yari agiye gukorera muri Afurika y’Epfo
