Salem Choir iherutse kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 yongeye gushimangira imbaraga z’Imana - VIDEO

Iyobokamana - 09/12/2024 6:23 PM
Share:

Umwanditsi:

Salem Choir iherutse kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 yongeye gushimangira imbaraga z’Imana - VIDEO

Korali Salem ibarizwa mu Itorero rya ADEPR Paruwasi ya Kabuga ku Itorero rya Kabuga yongeye gukora mu nganzo iririmba imbaraga z’Imana nyuma yo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 imaze ishinzwe.

"Rubasha" ni indirimbo nshya ya Salem Choir ibarizwa mu Itorero rya ADEPR Kabuga, ikaba ariyo ndirimbo ya mbere isohohotse kuri Album yabo ya gatatu.

Nyuma yo kwizihiza isabukuru y'imyaka 20 bamaze bakora umurimo w'Imana, Korali Salem igarukanye indirimbo nshya yise 'Rubasha' ikubiyemo ubutumwa bwiza bwumvikanisha gukomera kw'Imana.

Muri iyi ndirimbo, hari aho baririmba bati: "Mu gakiza kawe hambereye ikigo nderabugingo, ndashisha numva ndava mu bwiza nkajya mu bundi, ku munsi wanjye w'amakuba nisanga ndi kuvuza impundu sinzi uko ujya ubikora nkibona mbyina intsinzi."

Ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo ni ubwo guhishurira abantu imbaraga ziri muri Yesu Kristo kuko ari we ubasha ibyananiranye. 'Rubasha' ibimburiye izindi zigiye kujya zisohoka imwe kuri imwe buri kwezi nk'uko ubuyobozi bw'iyi korali bwabihamirije InyaRwanda.

Korali Salem yatangiriye Umurimo w'Imana mu Itorero rya ADEPR i Kabuga mu 2004, irangirana n'abaririmbyi batanu ariko ubu imaze kugira abasaga 150 b'ingeri zose. Imaze kandi gukora album eshatu z'indirimbo z'amajwi n'amashusho kandi zose zagiye zikora ku mitima ya benshi.

Mu mwaka wa 2016, nibwo Salem choir yasohoye Album yayo ya mbere yise 'Umukiranutsi Ararinzwe', irakundwa cyane. Iriho indirimbo zakunzwe na benshi zirimo "Ibasha", "Ibanga" n'izindi.

Usibye gusohora album ya gatatu, Salem Choir ikomeje n'ibikorwa by'ingendo z'ivugabutumwa aho ifite ubutumire bw'ahantu hatandukanye. Irimo no gutegura kandi ibikorwa isanzwe ikora byo gufasha abatishoboye izakora mu ntangiriro za 2025.


Salem Choir yongeye gukora mu nganzo nyuma yo kwizihiza isabukuru y'imyaka 20 imaze ibayeho

Kanda hano urebe indirimbo nshya ya Salem Choir bise "Rubasha"



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...