Saint Charles de Jesus TSS: Ishuri ritanga ubumenyi buherekezwa n’ibikorwa, rikarera abanyeshuri bafite ejo hazaza heza

Kwamamaza - 06/06/2026 7:43 PM
Share:

Umwanditsi:

Saint Charles de Jesus TSS: Ishuri ritanga ubumenyi buherekezwa n’ibikorwa, rikarera abanyeshuri bafite ejo hazaza heza

Mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro ishuri rya Saint Charles de Jesus TSS rikomeje kugaragaza uruhare rudasanzwe mu gutegura urubyiruko rufite ubumenyi ngiro ndetse n’indangagaciro zibafasha kwihangira imirimo no kubona akazi ku isoko ry’umurimo.

Mu mwaka ushize wa 2025 Urwego rw’Igihugu rushinzwe guteza imbere tekiniki imyuga n’ubumenyingiro (RTB), rwagaragaje ko umubare w’abiga amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro wageze kuri 47%, bavuye kuri 31% mu 2020. Intego ni uko ugera kuri 60%. Ubu abanyeshuri babarizwa mu mashuri y’imyuga bageze ku 85.830.

Abiga imyuga mu Rwanda ni na ko babona akazi kuko isesengura ryagaragaje ko 75,2% by’abarangiza babona akazi mu mezi atandatu, 14% bakabona akazi nyuma y’amezi ari hagati y’arindwi na 12 mu gihe abangana na 10,5% by’abarangije babona akazi nyuma y’umwaka urenga.

Mu Rwanda habarurwa amashuri ya TVET 598 harimo amashuri ya Leta 408, mu gihe ay’ibigo byigenga yo yageze kuri 190. Kuva uru rwego rwashyirwaho, hashowe imari ikomeye mu kubaka ibikorwaremezo nk’amashuri, aho abanyeshuri bahererwa ubumenyingiro, n’ibindi.

Ibi ni bimwe mu byerekana impamvu amashuri nka Saint Charles de Jesus TSS agenda arushaho kugira uruhare rukomeye mu kubaka urubyiruko rwiteguye guhangana n’isoko ry’umurimo.

Iri shuri riherereye mu Karere ka Kicukiro, mu Murenge wa Kagarama ku Muyange, ryihariye uburyo bwo kwigisha butarangirira mu magambo gusa, ahubwo abanyeshuri bahabwa amahirwe yo gushyira mu bikorwa ibyo biga buri munsi binyuze muri workshops zigezweho zifite ibikoresho bikenewe muri buri shami.

Iyo urigezemo usanganirwa n’umutuzo kubera uburyo aho rikorera ari hanini cyane,ugitera  intambwe ubona aho abanyeshuri bigira ndetse n’ibiro by’abayobozi. Iyo ukomeje hepfo ugera ku macumbi y’abanyeshuri noneho wakomeza hepfo ukabona ahari za workshops ndetse nahari igarage ry’iri shuri ryitwa TUMECO.

Umwe mu banyeshuri biga muri rya Saint Charles de Jesus TSS mu ishami rya Automobile Technology, Ineza Geoffrey, yabwiye InyaRwanda ko kimwe mu byamushimishije ari uburyo iri shuri ritanga ubumenyi bujyanye n’uburere.

Yagize ati: “Ni ikigo cy’abihaye Imana gitanga ubumenyingiro ariko kandi kikita cyane ku burere. Ikiza cyo kwiga hano ni uko umuntu aza ashaka ubumenyi ariko akanahabwa indangagaciro nziza. Niyo yaba afite imyitwarire itari myiza, ahava yarahindutse kandi afite ubumenyi buhagije.”

Yakomeje avuga ko workshops bafite zituma ibyo biga mu ishuri babishyira mu bikorwa ako kanya, bigatuma abanyeshuri basohoka bafite ubushobozi busesuye. Ati: “Dufite workshops zifatika ku buryo umuntu wese uza gushaka ubumenyi hano abusohokana ku rwego rwo hejuru. Ibyo twaje gushaka turabibona.”

Iradukunda Delice, wiga Level 4 Automobile Technology, yavuze ko ubwo yatangiraga kwiga uyu mwuga atawukundaga cyane, ariko uko yagendaga awumenya ariko yaje kuwukunda bitewe n’uburyo muri Saint Charles de Jesus TSS bigishwa neza bihebuje.

Ati: “Hashize imyaka ibiri niga Automobile. Nari nayitangiye ntayikunda ariko uko nagendaga nyiga ni ko nayikunze. Ubu maze kumenya byinshi ku buryo n’iyo nahagarika kwiga nonaha, nakora nkabona akazi.”

Yakomeje avuga uko biga hari abataha n’ababa mu kigo. Ati:”Ni ishuri rifite abanyeshuri biga bataha n’ababamo kandi bose bahabwa ubumenyi bungana. Muri iki gihe usanga umwuga ari wo ufasha umuntu kwiteza imbere. Hano rero uraza bakakwigisha neza ukahava ubizi ku rwego rwo hejuru.”

Iradukunda Delice yavuze ko uburyo bigishwamo bushingiye cyane ku gushyira mu bikorwa cyane ibyo biga butuma abanyeshuri basobanukirwacyane.

Umuyobozi wa Saint Charles de Jesus TSS, Frère Ananie Mbonigaba, yavuze ko iri shuri ryatangiye ibikorwa byo kwigisha imyuga mu mwaka wa 2013, rigamije gufasha urubyiruko kubona ubumenyi bubafasha kwibeshaho no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Yasobanuye ko ishuri ryashinzwe n’Umuryango w’Abafurere Abambari ba Jambo, rikaba rikorera ubutumwa bwo gufasha sosiyete kurusha gushaka inyungu.

Yagize ati: “Turi ishuri ry’umuryango w’Abafurere Abambari ba Jambo. Intego yacu ntabwo ari inyungu ahubwo ni ugufasha sosiyete. Dukorana ubwitange kugira ngo abo twigisha bagire aho bava n’aho bagera. Tugamije kubaha ubumenyi butuma bava hano bafite icyo bakora kibatunga.”

Yavuze ko ishuri ryatangiranye amashami ane, ariko ubu rikaba rimaze kugira amashami umunani atandukanye. 

Mu mashami ya segonderi harimo: Automobile Technology, Manufacturing Technology (Mechanical General), Software Development na Computer Systems Architecture.

Mu gihe amasomo y’igihe gito arimo: Ubusuderi, Amashanyarazi, Ubudozi n'Ububaji.

Aya masomo yose yemewe n’inzego zibifitiye ububasha zirimo National Examination and School Inspection Authority (NESA) na Rwanda TVET Board (RTB), kandi abanyeshuri bahabwa impamyabushobozi zemewe ku rwego rw’igihugu.

Frère Aninani Mbonigaba yavuze ko kimwe mu bitandukanya Saint Charles de Jesus TSS n’andi mashuri ari uko abanyeshuri badahabwa amasomo mu buryo bw’amagambo gusa, ahubwo bahabwa umwanya uhagije wo gukora no kwibonera ibyo biga.

Yagize ati: “Kugira ngo umwana yumve neza ibyo yiga ntabwo bihagije kumwigisha mu magambo gusa. Tugira workshops zifite ibikoresho bituma abanyeshuri bakora ibyo biga, bakabyibonera kandi bakabyitoza. Ibyo bituma ubumenyi burushaho kubaka umunyeshuri no kumutegurira ubuzima bw’akazi.”

Yongeyeho ko intego ari ugusohora abanyeshuri bafite ubushobozi bwo guhangana n’isoko ry’umurimo, kwihangira imirimo no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Saint Charles de Jesus TSS ifite aho abanyeshuri bigira gutwara ibinyabiziga bitandukanye

Aho abanyeshuri ba Saint Charles de Jesus TSS bigira

Aho abajyeshuri biga kudoda bigira

Abanyeshuri ba Saint Charles de Jesus TSS barimo barashyira mu bikorwa ibyo bigira mu ishuri

Ibikoresho bitandukanye bikoreshwa muri TUMECO Garage

Abanyeshuri ba Saint Charles de Jesus TSS barimo barashyira mu bikorwa ibyo bigira mu ishuri

Muri Saint Charles de Jesus TSS ntabwo batanga ubumenyi ku bahungu gusa ahubwo harimo n'abakobwa

Ibikoresho byose bikenerwa biba bihari dore ko hari n'ibyo bikorera

Muri TUMECO Garage bafite ibikoresho byose bigezweho biboneka hake mu Rwanda

Bafite ibikoresho birimo n'ibiterura imodoka

Umunyeshuri wiga gusudira arimo arabishyira mu bikorwa

Abanyeshuri bigishwa gukora imashini zitandukanye z'ikoranabuhanga

Hamwe mu ho abanyeshuri biga ibijyanye n'amashanyarazi bigishirizwa

Hamwe mu ho abiga ibijyanye n'ububaji bigishirizwa

Saint Charles de Jesus TSS ni ishuri ritanga ubumenyi buherekezwa n’ibikorwa, rikarera abanyeshuri bafite ejo hazaza heza


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...