Saido Nesta yasohoye ‘Iza Sarambwe’, indirimbo ishishikariza kwishyira ukizana no kudacika intege - VIDEO

Imyidagaduro - 22/03/2026 8:32 AM
Share:

Umwanditsi:

Saido Nesta yasohoye ‘Iza Sarambwe’, indirimbo ishishikariza kwishyira ukizana no kudacika intege - VIDEO

Umuhanzi Saido Nesta uri mu bakorera umuziki hanze y’u Rwanda, yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Iza Sarambwe’, igaruka ku butumwa bwo kwishyira ukizana no kudacika intege ku bantu baharanira uburenganzira bwabo.

Iyi ndirimbo ifite ubutumwa bukomeye bw’ihumure, by’umwihariko ku bantu bahura n’ibibazo bitandukanye birimo intambara n’akarengane.

Saido Nesta avuga ko yayikoze ashaka kugaragaza ububabare bw’abantu bapfa ari inzirakarengane, no gushishikariza abakiriho gukomeza urugamba rwo kubaho bafite icyizere.

Yagize ati: “Ni indirimbo ishishikariza kwishyira ukizana, kuko kumva buri munsi hapfa abantu b’inzirakarengane ni ibintu biteye agahinda.”

Uyu muhanzi akomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ariko aza kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho atuye kuri ubu.

Avuga ko yagiye muri iki gihugu ahunze ibibazo by’umutekano muke, aho yaje gukomereza ubuzima bwe no guteza imbere impano ye mu muziki.

Saido Nesta yatangiye urugendo rwe rwa muzika mu 2012 akiri mu mashuri yisumbuye, ariko ibikorwa bye birushaho kumenyekana kuva mu 2020 ubwo yasohoraga indirimbo yise ‘Haso’.

Nyuma yaho yakomeje gukora izindi ndirimbo ndetse anashyira hanze EP yise ‘Iturufu y’Ubuzima’, iriho indirimbo zirimo ‘Sikubwabo’ yakoranye na Nessa na Beatkiller.

Kuri ubu, Saido Nesta ari gutegura album ye ya mbere izaba igizwe n’indirimbo 11, aho yamaze gutangira gusohora zimwe zirimo ‘Iza Sarambwe’.

Iyi ndirimbo nshya ije ishimangira umurongo wa Saido Nesta wo gukora umuziki ufite ubutumwa buremereye, by’umwihariko ugaruka ku buzima bw’abantu bahura n’ibibazo by’intambara n’akarengane, abasaba gukomeza kwigirira icyizere no kudacika intege mu rugendo rwabo.

Saido Nesta yasohoye ‘Iza Sarambwe’, indirimbo yuje ubutumwa bwo kudacika intege ku baharanira uburenganzira bwabo 

‘Iza Sarambwe’ ya Saido Nesta ije ishimangira umuhate we mu gukora umuziki ugaruka ku buzima n’agahinda k’abari mu bihe bikomeye 

Saido Nesta uri gutegura album ye ya mbere, yatangiye kuyimenyekanisha abinyujije mu ndirimbo ‘Iza Sarambwe’

 

Uyu muhanzi ukorera umuziki muri Amerika akomeje kuzamura izina rye binyuze mu bihangano bifite ubutumwa buremereye

‘Iza Sarambwe’ [Ikivugo cy'ingabo za M23] ni imwe mu ndirimbo zitezweho kugaragaza impinduka mu muziki we, cyane ko iri mu zigize album ye ya mbere iri gutegurwa

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ‘IZA SARAMBWE’ YA SAIDO NESTA


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...