Safi na Humble Jizzo bagarutse mu Rwanda bakirwa na Nizzo – VIDEO

Imyidagaduro - 22/07/2026 5:28 AM
Share:

Umwanditsi:

Safi na Humble Jizzo bagarutse mu Rwanda bakirwa na Nizzo – VIDEO

Abahanzi Safi Madiba na Humble Jizzo bagarutse mu Rwanda bahura na Nizzo Kabosi bongera kwiyunga nk’itsinda nyuma y’imyaka hafi icyenda batandukanye.

Aba bahanzi bongeye guhuzwa n’uko batumiwe mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival mu kiciro cy’abahanzi batwaye Primus Guma Guma Super Stars.

Uretse kuba aba bahanzi bahujwe n’ibi bitaramo, bari bafite gahunda yabo bwite yo kongera gushyira hamwe nk’itsinda bagaha ibyishimo abanyarwanda nk’uko byahoze mu myaka 10 iri tsinda ryamaranye dore ko bakoranye kuva mu mwaka wa 2007 kugera 2017 batandukana.

Safi Madiba yari yavuye mu gihugu cya Canada hanyuma ahura na Humble Jizzo muri Kenya bazana mu ndege imwe basanga Nizzo Kabosi abategereje hamwe na Muyoboke Alex bakoranye igihe kirekire.

Humble Jizzo yatangaje ko nk’uko byahoze, bagomba guha abanyarwanda ibyishimo nk’uko nabo bishimiye kuba bongeye guhura nyuma y’igihe kirekire badacana uwaka.

Kubera urugendo rurerure, Safi Madiba yari naniwe cyane ku buryo ijambo yavuze yagize ati “Ndananiwe ariko ndishimye.”

Aba bahanzi bazaririmba mu gitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival I Rubavu hanasozwa ibyo bitaramo bimaze ukwezi bizenguruka mu bice byinshi by’igihugu.

DORE AMASHUSHO Y'UKO BAHUJE URUGWIRO KU KIBUGA CY'INDEGE




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...