Safi Madiba yabwiye abanyamakuru ko icyamuteye kuva muri Urban Boys ari uko hari hashize igihe abagize iri tsinda batavugana, ikintu we yabwiye abanyamakuru ko kitavuzwe na bagenzi be basigaye muri Urban Boys.
Safi Madiba mu kiganiro n'abanyamakuru
Niyibikora Safi yabajijwe kandi n’abanyamakuru ibyavuzwe ko yajyaga arwana na Nizzo ariko nabyo arabihakana ahitamo kuvuga ko ari amagambo cyokora yemera ko bajyaga bashyamirana ariko bitabaga ari ibintu bikomeye byakwitwa kurwana. Abajijwe ku bijyanye n’inzu yakwirakwijwe mu itangazamakuru bivugwa ko ari iye, Safi Madiba yanze kugira icyo abitangazaho kubera impamvu yise iz'umutekano we.