Safi Madiba yacyebuye ababyeyi binangiye kubwira abana uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe, ikanakorwa

Imyidagaduro - 13/04/2026 9:27 AM
Share:

Umwanditsi:

Safi Madiba yacyebuye ababyeyi binangiye kubwira abana uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe, ikanakorwa

Mu gihe u Rwanda n’Isi bibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umuhanzi Safi Madiba yatanze ubutumwa bukomeye, yibutsa ababyeyi inshingano bafite zo kubwira abana babo ukuri ku mateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, anaburira urubyiruko kwirinda ingengabitekerezo yayo.

Ni ubutumwa yatanze mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, aho yagaragaje ko hakiri ababyeyi bataratinyuka cyangwa bagatinya gusobanurira abana babo ibyabaye, nyamara ari ingenzi ko ukuri kumenyekana kugira ngo Jenoside itazongera kubaho ukundi.

Safi Madiba, usigaye akorera umuziki muri Canada, yavuze ko igihe kigeze ngo ababyeyi batinyuke babwire abana babo amateka nyayo y’u Rwanda, by’umwihariko ayagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho abarenga miliyoni bishwe mu buryo bw’agashinyaguro.

Yagize ati: “Igihe kirageze ngo ababyeyi bigishe urubyiruko ukuri kw’amateka u Rwanda rwanyuzemo. Babwire abana babo ko ibyabaye atari filime! Ntibikwiye ko babihishwa cyangwa ngo bagire ipfunwe ryo kubibaganiriza.”

Yasobanuye ko iyo abana badafite amakuru ahagije ku byabaye, bishobora kubashyira mu kaga ko kuyoborwa n’ibitekerezo bigoreka amateka cyangwa bihakana Jenoside yakorewe Abatutsi, ari na byo byagaragaye mu bihe bitandukanye.

Uyu muhanzi yashimangiye ko ababyeyi bagomba gusobanurira abana babo uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa, bagaragaza n’ubugome bukabije yakoranywe, kugira ngo urubyiruko rurusheho gusobanukirwa uburemere bwayo.

Ati: “Mubwire abana banyu uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa, kandi igakoranwa ubugome bw’indengakamere.”

Safi Madiba kandi yageneye ubutumwa bwihariye urubyiruko, arusaba kutihanganira no kudaha umwanya uwo ari we wese ushobora kurwinjizamo ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yagaragaje ko urubyiruko ari rwo mizero y’ejo hazaza h’u Rwanda, bityo rukwiye kugira ubumenyi buhagije ku mateka yarwo kugira ngo rubashe kurinda ibyagezweho. Yavuze ko umuntu wese upfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, "mukwiye kumugendera kure". Ati: "Rubyiruko nimwe mbwira.”

Ubutumwa bwa Safi Madiba buje bwiyongera ku bw’abandi bantu batandukanye, by’umwihariko abahanzi n’abanyamuziki, bakomeje gukoresha ijwi n’ubwamamare bwabo mu gukangurira Abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko gusobanukirwa amateka no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Mu bihe byo kwibuka nka Kwibuka, hibandwa cyane ku guha agaciro amateka, gusigasira ukuri, no gukomeza kubaka ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda, hagamijwe ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.

Ibi Safi Madiba asaba ababyeyi n’urubyiruko, ni imwe mu nkingi zikomeye zifasha mu kubungabunga amateka no kurinda ejo hazaza h’u Rwanda, aho buri wese asabwa kugira uruhare mu kwimakaza ukuri no guharanira ko Jenoside yakorewe Abatutsi itazongera kubaho ukundi.


Safi Madiba yasabye ababyeyi kudatinya kubwiza abana babo ukuri ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ashimangira ko ibyabaye atari filime ahubwo ari amateka akomeye agomba gusobanurirwa urubyiruko kugira ngo rurusheho kuyasobanukirwa no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...