Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Safi yavuze ko
guhitamo uyu mubare bifite igisobanuro gikomeye mu buzima bwe. Ati: “Nayise
‘222’ kuko ari umubare usobanura Malaika Murinzi. Mu buzima bwanjye nabonye ko
ngendana na Malaika Murinzi, kuko yambaye hafi mu bihe bikomeye kandi akanyereka
ko ndi mu nzira nziza."
Mu myemerere itandukanye, cyane cyane mu bijyanye
n’imibereho yo mu buryo bw’umwuka, umubare 222 uzwi nka 'Angel
Number 222', ugaragaza ubutumwa bwiza bujyanye n’amahoro, uburinganire no
kwizera inzira y’ubuzima.
'222' usaba umuntu gushaka uburyo yabaho mu buzima
bwuzuye impuzandengo, aho imibanire, amafaranga n’ubuzima busanzwe bidakwiye
kuganza cyangwa kureka ikindi gisigara inyuma.
Uyu mubare ufatwa nk’ubutumwa bwo kukwibutsa ko uri
ahantu heza mu gihe gikwiye, kandi ko ikiremwamuntu ari kumwe n’imbaraga
z’ubuzima by’Imana mu nzira yose urimo.
Unagaragaza akamaro ku bumwe, gufashanya no kugira
imibanire igendanye n’ukuri mu buzima bwacu bwite ndetse n’ubw’akazi.
Kubona uyu mubare ni ugusabwa kwigirira icyizere no
gukomeza guhanga amaso ku bisubizo byiza, cyane cyane mu bihe bikomeye.
'222' ushobora no gusobanura amahirwe mashya, ndetse
n’ubutumwa bw’uko hari inkunga iva mu rwego rw’Imana cyangwa imbaraga zituruka
ku rwego rwo hejuru zikuri hafi.
Album “222” izaba ari iya kabiri ya Safi Madiba kuva
yatangira umuziki ku giti cye nyuma yo kuva mu itsinda rya Urban Boys ryamamaye
cyane mu Rwanda.
Iyi Album izaba ari urugendo rwerekana uko yagiye
agendana n’inkunga y’Imana n’imbaraga za Malaika Murinzi, bikanagaragaza uburyo
agikomeje guharanira kugera ku nzozi ze mu muziki no mu buzima busanzwe.
Yaherukaga gushyira ku isoko Album ‘Back to Life’.
Safi Madiba yatangaje ko ari mu myiteguro ya Album
ye ya kabiri yise “222”, ifite igisobanuro cya Malaika Murinzi
Safi yavuze ko umubare 222 ugaragaza uburinganire,
amahoro no kwizera urugendo rw’ubuzima
Safi Madiba arateganya gushyira hanze indirimbo 10
zigize iyi Album nshya
“222” ni urugendo rwerekana uko nagendanye n’inkunga
y’Imana mu bihe bikomeye, nk’uko Safi Madiba yabisobanuye
Album “222” izaba ikimenyetso cy’uko Safi agikomeje
urugendo rwo guharanira inzozi mu muziki mpuzamahanga
KANDA HANO ZIMWE MU NDIRIMBO SAFI MADIBA YASHYIZE HANZE MU BIHE BITANDUKANYE