Sachia ukina Tennis yahishuye ko yishyurwa hafi Miliyoni 1.5 Frw kugira ngo asohokane n’umusore wamurarikiye

Imikino - 21/08/2025 11:19 AM
Share:

Umwanditsi:

Sachia ukina Tennis yahishuye ko yishyurwa hafi Miliyoni 1.5 Frw kugira ngo asohokane n’umusore wamurarikiye

Umukinnyi wa Tennis wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Sachia Vickery, w’imyaka 30, uri guhatanira amahirwe yo kwitabira US Open, yatangaje ko kugira ngo umusore amusohokane bisaba kubanza kumwishyura amadorari 1,000 [1,445,533 Frw].

Uyu mukinnyi ukomoka muri Florida akaba ari icyamamare muri Tennis, yatangiye gukoresha konti ye ya OnlyFans mu ntangiriro z’uyu mwaka, aho akura amafaranga menshi kubera amafoto n’amashusho ashyiraho.

Mu butumwa yashyize kuri Instagram, Vickery yagize ati: "Ntabwo nkisohokana n’abasore ku buntu kubera imyitwarire yabo, ubu bisaba ko umuntu anyishyura mbere. Uwo ari we wese unshaka, anyohereza $1000 kuri CashApp yanjye, tukabikora."

Vickery yari amaze amezi atandatu adakina kubera imvune, mbere y’uko asubira mu kibuga muri iki cyumweru mu mikino yo gushaka itike ya US Open, atsinda Anastasiya Soboleva. Yaherukaga gukina muri Gashyantare.

Uyu mukinnyi wigeze kugera ku mwanya wa 73 ku Isi muri 2018, ubu ari ku mwanya wa 559 kubera igihe kinini yamaze hanze.

Nubwo hari abatamushyigikiye kuri iyi gahunda ye yo kwishyuza abasore bamusaba ko basohokana, Vickery avuga ko ntacyo bimubwiye: Ati "Ni amafaranga yoroshye kurusha andi yose nigeze nkorera kandi ndabyishimira. Nta bwo nzongera na rimwe kuvuga nabi abakobwa bari kuri OnlyFans kuko mu minsi ibiri ya mbere nahakuye amafaranga atangaje cyane."

Si Vickery gusa uri kuri uru rubuga, kuko n’abandi bakinnyi bagenzi be nka Nick Kyrgios, Alexandre Muller ndetse na Arina Rodionova nabo bafite konti za OnlyFans izwi nk'urubuga rushyirwaho amafoto n'amashsuho by'urukozasoni, gusa bo bakiyita abanyamideli.

Umukinnyi wa Tennis yahishuye ko abanza kwishyurwa igihumbi cy'idorari kugira ngo uwamurarikiye basohokane 



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...