Sabrina Carpenter yahigitse abarimo Rihanna ku rutonde rw’ibyamamarekazi byambara neza ku isi - AMAFOTO

Imyidagaduro - 19/08/2025 10:06 AM
Share:

Umwanditsi:

Sabrina Carpenter yahigitse abarimo Rihanna ku rutonde rw’ibyamamarekazi byambara neza ku isi - AMAFOTO

Ubushakashatsi bushya bwakozwe n’uruganda rw’imyambaro Superdry bugaragaza ko umuhanzi w’Umunyamerika, Sabrina Carpenter, ari we washyizwe ku mwanya wa mbere mu byamamare byambara neza kurusha abandi ku isi, ahigitse amazina akomeye arimo Olivia Rodrigo, Zendaya na Rihanna.

Sabrina Carpenter w’imyaka 26, umaze kwamamara cyane mu muziki ku isi yose, yabaye icyamamare gikunzwe cyane mu myambarire bitewe n’imyambaro akunda kwambara ku rubyiniro no mu birori bikomeye.

Ubu bushakashatsi bwerekanye ko buri kwezi abantu barenga ibihumbi 49 ku isi hose bashakisha ku mbuga za interineti imyambaro ye, ibintu byamushyize imbere ya mugenzi we Olivia Rodrigo washyizwe ku mwanya wa kabiri ushakishwa inshuro zisaga ibihumbi 34 buri kwezi.

Ku mwanya wa gatatu haje umukinnyi wa filime Zendaya, ku mwanya wa kane haza Kendall Jenner naho ku wa gatanu haza Rihanna. Abandi bagaragaye kuri uru rutonde rw’ibyamamare 10 byambara neza kurusha abandi harimo Hailey Bieber, Sofia Richie, Blake Lively, Gigi Hadid ndetse na Sydney Sweeney.

Sabrina Carpenter yigaruriye imitima y’abakunzi b’umuziki nyuma yo gusohora album yamuhesheje igikundiro yise 'Short N Sweet' mu 2024, ariko n’imyambarire ye ikomeje kumushimangira nk’umwe mu byamamare bikurura isi yose. Yitabiriye ibirori bikomeye nka Met Gala i New York, aho yaserutse mu mwambaro wihariye wa Louis Vuitton wakuruye amaso ya benshi. Yanagaragaye mu iyamamazabikorwa rya Kim Kardashian ndetse anamurika imyambaro ya Versace muri iyi mpeshyi.

Avuga ku myambarire ye, Sabrina yagize ati: “Ni ngombwa ko imyambarire yanjye igaragaza umwimerere wanjye. Mfite umusingi w’imyambarire mpora nishingikirizaho, hanyuma nkongeraho ibindi bigaragaza aho ndi cyangwa icyo nshaka kwerekana.”

Urutonde rw’ibyamamare 10 byambara neza kurusha abandi ku isi:

1.     Sabrina Carpenter


2.     Olivia Rodrigo


3.     Zendaya


4.     Kendall Jenner


5.     Rihanna


6.     Hailey Bieber


7.     Sofia Richie


8.     Blake Lively


9.     Gigi Hadid


10.Sydney Sweeney


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...