Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya
14 Kanama 2026, ni bwo hasojwe ku mugaragaro igihembwe cya kane cya ‘The Voice
Afrique Francophone’, irushanwa rimaze kuba rimwe mu marembo akomeye afasha
impano nshya zo muri Afurika Francophone kumenyekana.
Ku musozo w’irushanwa, Saara
Houansou wo muri Bénin, wari uhagarariye ikipe ya Coach Josey, ni we wabonye
amajwi menshi y’abaturage maze yegukana igikombe muri iri rushanwa.
Yari ahanganye na Original Ekwa wo
muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Dreamer wo mu Burundi na Val wo
muri Madagascar.
Val, amazina ye nyakuri akaba
Valimbavaka Herimanjaka Razafimahefa, yasoje ku mwanya wa kabiri, Original Ekwa
aba uwa gatatu, mu gihe Dreamer w’i Burundi yarangije ku mwanya wa kane.
Saara
ntiyatsinze irushanwa gusa, yanditse amateka kuri Bénin
Kuva irushanwa ritangira, abahanzi
batandukanye baturutse mu bihugu 16 bya Afurika bari bafite inzozi zo kugera ku
munsi wa nyuma no gutwara igikombe.
Saara ni we wabashije kugera ku
musozo w’urugendo, ndetse amajwi y’abakunzi b’iri rushanwa aba ari yo amuha
intsinzi.
Uyu mukobwa yari ahagarariye Bénin
mu ikipe ya Josey, umuhanzi w’Umunya-Côte d’Ivoire wari umwe mu batoza b’iri
rushanwa.
Mu gihe cyose yamaze muri ‘The
Voice Afrique Francophone’, Saara yagiye agaragaza ubushobozi bwo kuririmba,
kugeza ubwo abasha kwigarurira imitima y’abarebaga iri rushanwa.
Kuba yaratsinze ku bw’amajwi
y’abaturage kandi ahanganye n’impano zari ziturutse mu bice bitandukanye bya
Afurika, byatumye iyi ntsinzi iba ikintu kirenze igikombe ku giti cye. Ni
intsinzi yabaye iya Bénin yose.
Josey
na Saara: urugendo rwarangiye mu ntsinzi
Umubano hagati ya Saara na Coach
Josey ni umwe mu byaranze urugendo rw’uyu mukobwa muri iri rushanwa.
Josey yamuherekeje kuva mu byiciro
bya mbere kugeza ku mukino wa nyuma, amufasha mu rugendo rwo gukura mu muziki
no kwigaragaza imbere y’abakunzi b’iri rushanwa.
Nyuma yo kumenya ko Saara atwaye
igikombe, Josey ntiyahishe ibyishimo n’ishema yari afite ku mpano yari atoje.
Ni ubutumwa bwagaragazaga ko kuri
Josey, igikombe kitari iherezo ry’urugendo rwa Saara, ahubwo ari intangiriro
y’urundi rugendo runini mu muziki.
Saara
yasabye urubyiruko kudatinya gutangira
Nyuma yo guhabwa igikombe, Saara
Houansou yavuze ku nzozi ze no ku butumwa afite ku rubyiruko rufite inzozi zo
gukora umuziki.
Yasobanuye ko nubwo umuntu ashobora
kugira ubwoba bwo gutangira, akwiye kugira ubutwari bwo kugerageza.
Ati: “Ndashaka kubwira abo bose bafite
inzozi zo gukora umuziki ko bakwiye gutinyuka, nubwo baba bafite ubwoba.
Batinyuke, batere intambwe kandi bagerageze amahirwe yabo. Ikintu cyose
gishobora kubaho.”
Uyu mukobwa kandi yashimiye igihugu
cye cya Bénin n’abaturage bo muri Afurika bamushyigikiye muri uru rugendo.
Yavuze ko atari azi ko igihugu cye
kizamutera inkunga ku rugero yabonye muri iri rushanwa, ashimira Abanya-Bénin
ndetse n’abakunzi b’umuziki muri Afurika.
Iri rushanwa ryari rifite
n’umwihariko ku Rwanda, kuko ryitabiriwe n’impano eshatu z’Abanyarwanda. Hari
Boukuru, Uwase Belinda wamamaye nka Bel ndetse na Sabrina.
Boukuru na Bel basezerewe mu
cyiciro cya ‘Battle’, mu gihe Sabrina we yageze kure kurushaho, ariko
asezererwa muri kimwe cya kabiri cy’irushanwa.
Igihembwe cya kane cya ‘The Voice Afrique Francophone’ cyatangijwe ku wa 12 Kamena 2026 kuri Canal+ Magic, nyuma y’urugendo rwari rwatangiriye muri Côte d’Ivoire.

Buri umwe yari afite inkuru ye,
urugendo rwe n’abafana be, ariko ku musozo igikombe kimwe cyagombaga kujya mu
biganza by’umwe
Amajwi y’abaturage ni yo yahaye
Saara amahirwe yo guhiga abandi batatu bari basigaye, bituma Benin yegukana iri
rushanwa ku nshuro ya mbere
