Nk’uko byatangajwe na televiziyo yo muri Yemeni yitwa Azal, uyu mwana iyo arira nta gitonganya na kimwe kiboneka ahubwo haza amabuye mato mato. Bamwe mu baturanyi b’uyu mwana batangaje ko ashobora kuba afitanye isano n’amashitani cyangwa akaba na we ubwe ari ishitani yigize umuntu.
Saadiya iyo arize haza amabuye
Amashusho agaragaza ubuzima bw’uyu mwana bwateye benshi urujijo, agaragaza Saadiya aryamye ku gitanda mu bitaro abaganga n’abavandimwe be bamukikije bareba uko ayo mabuye ava mu maso ye akagwa mu gasanduku muganga yari afashe.
Aya mabuye ni amarira ya Saadiya
Kugeza ubu abaganga bari gukurikirana ubuzima bw’uyu mwana w’umukobwa ntabwo baratangaza impamvu nyamukuru yaba itera iki gikorwa cyo kuzana marira y’amabuye.
N’ubwo hari abaturanyi ba Saadiya bavuga ko ibi byose abikoreshwa n’amashitani, abandi bo bavuga ko uyu mwana ibiri kumubaho cyaba ari icyorezo kigiye kwibasira isi gihereye kuri uyu mukobwa. Uyu mwana iyo agize akabazo gato gatuma azana amarira mu maso, haza amabuye igihe cyose.
REBA UBURYO UYU MWANA ARIRA AMARIRA Y'AMABUYE:
Munyengabe Murungi Sabin