Uyu musore utuye muri
Leta Zunze Ubumwe za Amerika, asanzwe ari umuririmbyi ukizamuka. Yatangiye
urugendo rwo gushaka kumenya inkomoko ye mu buryo bwemewe n’amategeko, asaba ko
Jay-Z yakwemera gupimwa ADN kugira ngo hamenyekane niba koko basangiye amaraso.
Satterthwaite yakomeje
kwemeza ko afite ibimenyetso bifatika byemeza ko Jay-Z ari se, gusa kugeza ubu
nta cyemezo cyigeze gifatwa hashingiwe ku bizamini bya gihanga. Yavuze ko
yakomeje gusaba ubutabera uburenganzira bwe, ariko inzira zose anyuramo bikarangira ziteshejwe agaciro.
Mu mwaka wa 2023, yatanze
ubusabe mu rukiko rwa Leta ya New Jersey asaba ko dosiye ye yasubirwamo, avuga
ko icyemezo cyafashwe mu 2011 cyari kirimo akarengane. Nyuma y’amezi menshi
akurikirana urubanza rwe, Satterthwaite yanzuye kubyihorera.
Mu itangazo yashyize
hanze, yagize ati: “Hari byinshi biri kuba
inyuma y’inzugi zifunze, abantu benshi batabasha kumenya. Ariko ndacyemera
ukuri kwanjye, sinzatezuka ku byo nemera. Gukomeza uru rubanza byari kunsiga
ndushye mu mubiri no mu mutima, mpitamo gukomeza ubuzima bwanjye mu mahoro.”
Jay-Z, w’imyaka 54, ntiyigeze
agira icyo atangaza ku birego bya Satterthwaite. Ndetse n’abo mu itsinda ry’abamwunganira mu mategeko bahakanye ibyo uyu musore avuga, bemeza ko nta
shingiro bifite kuko nta bimenyetso bifatika yigeze atanga.
Uyu mwanzuro wo kureka
urubanza ushyira iherezo ku rugamba rumaze imyaka irenga 10, aho Satterthwaite
yari afite icyifuzo cyo kumenya aho akomoka, akabikora mu nzira zemewe
n’amategeko. Ubu yiyemeje gukomeza urugendo rwe nk’umuhanzi kuko aribyo bimuhaye amahoro.
Rymir Satterthwaite
wahoraga avuga ko ari umuhungu wa Jay-Z, yahagaritse urubanza yari amaze imyaka
yirukamo