Ryari ijoro ry’umuco! Inganzo Ngari batanze Umuganura ushyitse mu gitaramo cy’amateka ‘Tubarusha Inganji’ - AMAFOTO+VIDEO

Imyidagaduro - 02/08/2025 5:13 AM
Share:

Umwanditsi:

Ryari ijoro ry’umuco! Inganzo Ngari batanze Umuganura ushyitse mu gitaramo cy’amateka ‘Tubarusha Inganji’ - AMAFOTO+VIDEO

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Kanama 2025, Camp Kigali yahindutse icyicaro cy’amateka n’umuco nyarwanda, mu gitaramo kidasanzwe cyiswe “Tubarusha Inganji” cyateguwe n’Itorero Inganzo Ngari. Iki gitaramo cyabaye mu rwego rwo kwizihiza Umunsi w’Umuganura no kuzirikana imyaka 19 iri torero rimaze ritangiye urugendo rwo gusigasira umuco n’indangagaciro zawo.

Kuva ku isusuruka ry’umukirigitananga Jabo winjiye ku rubyiniro aririmba indirimbo zo kuri Album ye “Hinga”, kugeza ku bihangano byaranzwe n’ubuhanga buhanitse byatambutswaga n’Inganzo Ngari, byari ibyishimo bivanze n’imbamutima.

Umusangiza w’amagambo Mahirwe Patrick, yanyujijemo ubutumwa bukomeye bwo kwakira abitabiriye, abashimira kuba bahisemo kwifatanya n’Itorero Inganzo Ngari mu birori by’umuganura.

Igice cyahinduye amateka

Mu gice cya mbere cy’igitaramo, hatambutse ibyaranze igihe cy’Ubukoroni n’imibereho y’Abanyarwanda mbere y’umwaduko w’abazungu.

Abitabiriye basubijwe inyuma mu bihe Abanyarwanda bari bahuje Imana, ururimi, igihugu n’umwami. Binyuze mu ndirimbo, imivugo, ikinamico n’imbyino gakondo, hagaragajwe uburyo ubukoroni bwatesheje agaciro ubunyarwanda, butandukanya abari barahujwe n’ubuvandimwe.

Ibyiciro byombi by’abaririmbyi n’ababyinnyi ba Inganzo Ngari, ari bo “Abaterambabazi” (abakobwa) na “Indende” (abasore), byashimangiye ko umuco nyarwanda ukiriho kandi ko usigaye mu maboko meza y’urubyiruko rwiyemeje kuwurinda no kuwusigasira.

Igitaramo cyarushijeho gukomera ubwo abahanzi Mpano Layan na Cyusa Ibrahim bagaragaraga ku rubyiniro. Mpano Layan, uzwi mu ndirimbo “Urugo ni ukeye” n’iyo aherutse gusohora “Uraho Inyamibwa”, yataramanye n’abitabiriye abinyujije mu bihangano bitanga ubutumwa bwo gusigasira gakondo. Cyusa Ibrahim, nawe ukomoka mu Itorero Inganzo Ngari, yatanze umusanzu we mu gushyushya abantu.

KANDA HANO UREBE IBYARANZE IGICE CYA MBERE CY'UMUKINO W'ITORERO INGANZO NGARI

Gutambutsa amateka binyuze mu rugendo rw’umuco

Iki gitaramo cyakozwe mu matsinda no mu byiciro bitandukanye byubakiye ku nkuru y’ubuzima bw’u Rwanda: kuva ku bukoroni, Jenoside yakorewe Abatutsi, kugeza ku rugendo rw’ubwiyunge n’iterambere igihugu kirimo. Harimo n’uruhare rw’Inkotanyi mu kugarura amahoro n’icyizere cy’ubuzima.

Binyuze mu mikino y’uruherekane, ababyinnyi basabye abana n’urubyiruko kugira uruhare mu kubaka igihugu.

Imvugo “Sakwe Sakwe bana ba?” yabyinwaga n’abana ariko noneho yakoreshejwe nk’uburyo bwo gukangurira abantu kugira ubwitange, gukunda igihugu, kugira uruhare mu miyoborere myiza no gukoresha ikoranabuhanga. Hagarutswe ku bikorwaremezo nka Nkombo n’ubushobozi bw’iwacu, nk’intangarugero z’iterambere.

Mu gusoza iki gitaramo, abakitabiriye bahamagariwe gukomeza kuba umwe no gucyura inganji. Buri wese yasabwe kuzamura ibendera ryari munsi y’intebe ye, nk'ikimenyetso cyo guharanira gukomeza ibigwi by’u Rwanda.

Mu bitabiriye iki gitaramo harimo n’abayobozi barimo Ngabo Brave, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B.Thierry n'abandi.

“Tubarusha Inganji” si igitaramo gisanzwe. Ni urugendo rw’amateka, umuseke mushya w’ubunyarwanda. Binyuze mu buhanzi, ubuhanzi bukwiye, Inganzo Ngari yagaragaje ko umuco ari wo musingi w’iterambere rirambye.

Inganzo Ngari

Itorero Inganzo Ngari ryambitse umuco ikamba mu gitaramo cy’amateka "Tubarusha Inganji" 

Umuganura wabaye umwanya wo gusubira ku mizi y’ubunyarwanda, binyuze mu mbyino n’amagambo yubaka 

“Tubarusha Inganji” yatumye amateka y’u Rwanda atambuka nk’igitabo gifungutse imbere y’abitabiriye 

Abakobwa b’Itorero Inganzo Ngari, Abaterambabazi, baserutse mu mwambaro wuzuye ishema ry’umuco 

Indende, icyiciro cy’abasore, bagaragaje ubutwari, ubudacogora n’urugamba rwo gusigasira gakondo


Mpano Layan yanyuze abitabiriye mu bihangano birata ishema ry’urugo n’inshingano z’umunyarwanda


 

Cyusa Ibrahim yatumye abari muri Camp Kigali bumva umwuka wa gakondo ubinjira mu mitsi


 Mu buryo budasanzwe, igice cy’Ubukoroni cyatambukijwe mu ikinamico y’ababigize umwuga 

Ijwi ry’aba babyinnyi b'itorero ryibukije urubyiruko ko amahoro n’ubwigenge byahenze, bigomba kurindwa 

Sakwe sakwe bana ba? Igice cyigisha urubyiruko ubuyobozi bwiza, ubumwe n’iterambere



“Tubarusha Inganji” ntiyari igitaramo gusa, ryari isomo rikomeye ry’amateka y’u Rwanda


Mu myaka 19 Inganzo Ngari imaze, igitaramo “Tubarusha Inganji” cyabaye igicumbi cy’umurage nyarwanda

 

Abaterambabazi baserutse nk’indabyo z’umuco zambaye uburanga n’icyubahiro 

Indende baryohereje urubyiniro mu misambi y’imbyino isobanuye amateka y’igihugu

 

Imyambaro ya gakondo yiganjemo ibara ry’umweru n’umutuku yatanze ishusho y’ubwiza n’umuco


Ababyinnyi b’Inganzo Ngari bigishaga n’amaso mbere y’uko bagira icyo bavuga 

Abakiri bato bahawe umwanya bagaragaza ibyo Itorero Inganzo Ngari rimaze kubagezaho mu mbyino za Kinyarwanda

 

Imbaga y’abakunzi b’umuco yuzuye Camp Kigali n’urukundo rw’igihugu


Abitabiriye bagaragaraga mu myambaro y’umuco, berekana ko umuganura ari uw’abanyarwanda bose


 

Amarira n’ibyishimo byavanze mu maso y’abakuze n’abato bitabiriye “Tubarusha Inganji”


 

Abarebye igitaramo n’amaso y’imbere, baremerewe n’inkuru z’ubuzima bw’u Rwanda zitambutswa


REBA HANO IBYARANZE IGICE GISOZA IGITARAMO CY'ITORERO INGANZO NGARI

REBA UKO INTORE Z''ITORERO INGANZO NGARI ZASERUTSE MURI IKI GITARAMO CYIHARIYE

REBA HANO UKO ABAKOBWA B'ITORERO INGANZO NGARI BASERUTSE MURI IKI GITARAMO CYUBAKIYE KU MUCO

AMAFOTO: Ihorindeba Lewis -InyaRwanda.com

VIDEO: Murenzi Dieudonne- InyaRwanda.com


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...