Rwibutso Emma yakoze mu nganzo ahembura abacitse intege abibutsa ko basa n'Imana-VIDEO

Iyobokamana - 11/06/2025 10:29 AM
Share:

Umwanditsi:

Rwibutso Emma yakoze mu nganzo ahembura abacitse intege abibutsa ko basa n'Imana-VIDEO

Umuhanzi Rwibutso Emma umaze umwaka umwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yashyize hanze indirimbo ye nshya y’amashusho yise “Arasa n’Imana” ibumbatiye ubutumwa buhumuriza imitima y'abacitse intege.

Tariki ya 10 Kamena 2025 ni bwo umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Rwibutso Emma yashyize hanze indirimbo ye nshya y’amashusho yise “Arasa n’Imana”, igihangano gishingiye ku butumwa bw’ihumure, bugamije gukomeza imitima y’abari bacitse intege.

Indirimbo ye nshya “Arasa n’Imana” igaragaramo ubutumwa bukomeye bwo kwibutsa Abakristo ko bafite ishusho y’Imana, ko ntacyo bakwiye gutinya cyangwa kwiheba. Ni indirimbo yanditswe n’umutima wo guhoza, kubaka no kongera icyizere muri Kristo.

Yagize ati: "Irimo ubutumwa bwo guhembura abakristo bari bacitse intege mbibutsa ko basa n’Imana kandi badakwiye kwiheba imitima yabo ikwiye kuzuramo Yesu Kristo".

Rwibutso Emma arangamiye kuba igikoresho cy’Imana mu kubaka no gukomeza abizera. Avuga ko yagize impinduka zikomeye mu buzima bwe nyuma yo kwakira Yesu Kristo, maze akumva afite byinshi byo gusangiza abandi binyuze mu ndirimbo.

Rwibutso yatangiye umuziki mu mwaka wa 2015, aho yaririmbaga cyane mu ma korali atandukanye, akanandika indirimbo zihimbaza Imana zagiye zifasha benshi mu buryo bw’umwuka.

Nubwo yari agihugiye muri korali, mu 2020 yasohoye indirimbo ye ya mbere yitwa “Mpa Byose”, ariko ntiyahita abishyiramo imbaraga nk’uko abyitaho muri iki gihe.

Mu 2024, yafashe umwanzuro wo gutangira umuziki wa Gospel mu buryo buhamye kandi bunoze, nk’umuhamagaro. Muri uru rugendo rushya, yakoze indirimbo nka: "Amazi meza", "Ubwiza wihariye", "Ishimwe" na "Arasa n'Imana".

Uyu muhanzi wo guhangwa amaso mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yemeza ko intego ye atari izina cyangwa ikuzo, ahubwo ari ukubona abantu bahinduka, imitima ikakira Yesu, n’icyizere kigaruka mu buzima bw’abari baracogoye.

Rwibutso yabwiye inyaRwanda ko afite gahunda yo gukora indirimbo nshya nyinshi no kuzigeza ku bantu mu buryo bushoboka bwose. Yavuze ko mu myaka 10 iri imbere, ashaka "kubona abantu benshi bakomera muri Kristo binyuze mu ndirimbo Kristo azaba yadushoboje kubagezaho".

Yemeza ko Kristo ari we umutera imbaraga, kandi ko icyo yifuza mu rugendo rwe rwa muzika ari uko Imana yakoresha ibihangano bye mu gukiza, gukomeza no guhembura imitima. Ashishikajwe no gusobanukirwa n’uburyo bwiza bwo gukorera Imana mu kuri, atitaye ku bindi byose.

Rwibutso Emma yashyize hanze indirimbo nshya anateguza izindi nyinshi

REBA INDIRIMBO NSHYA "ARASA N'IMANA" YA RWIBUTSO EMMA


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...