Rwibutso Emma w'impano ikomeye mu muziki wa Gospel, azwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Amazi Meza”, “Arasa n’Imana”, “Ubwiza Wihariye” na “Rukundo” yakoranye na Bosco Nshuti afata nk'umubyeyi we mu muziki.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 05 Gashyantare 2026 ni bwo Rwibutso Emma wo guhangwa amaso mu muziki wa Gospel yashyize indirimbo nshya y’amashusho yise “Nirata Umusaraba”. Ni yo ndirimbo ya mbere ashyize hanze mu mwaka wa 2026.
Yavuze ko ubutumwa buri muri iyi ndirimbo "ni ukwibutsa abantu ko twebwe twakijijwe n'uko Yesu yabambwe ku bwacu ku musaraba akaducungura kandi ko nta kindi dukwiye kwirata keretse umusaraba wa Yesu n’urupfu rwe."
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Rwibutso Emma yavuze ko umwaka wa 2026 azawukoramo ibikorwa bitandukanye birimo n'igitaramo azafatiramo amashusho y'indirimbo ze, icyakora ntiyatangaza itariki y'iki gitaramo.
Yagize ati: "Icyo mpishiye abakunzi ni uko ngiye kubaha indirimbo nshya nyinshi muri uyu mwaka kandi nkomeje no kwitegura Live recording yanjye".
Uyu muramyi yahiriwe cyane n'umwaka wa 2025 mu rugendo rwe rw'umuziki, aho yitabiriye ibitaramo bikomeye birimo igitaramo cya Bosco Nshuti, “Unconditional Love – Season 2” cyabaye ku wa 13 Nyakanga 2025, ndetse na “Restoring Worship Xperience” cyo ku wa 2 Ugushyingo 2025 cyari cyatumiwemo na Jesca Mucyowera.
Abitabiriye ibi bitaramo bishimiye ubuhanga bwa Rwibutso Emma, by’umwihariko mu ndirimbo ze zishingiye ku rukundo rw’Imana nka “Mbega Rukundo” na “Rukundo”. Emma Rwibutso yavuze ko kuba yaritabiriye igitaramo cya Bosco Nshuti n'icya Jesca Mucyowera ari intambwe ikomeye mu mwuga we, kuko byari inzozi ze.
Rwibutso Emma yatangiye umuziki mu 2015, atangira mu makorali atandukanye no kwandika indirimbo zihimbaza Imana. Mu 2020 yasohoye indirimbo ye ya mbere “Mpa Byose”, ariko ntiyashyiragamo imbaraga nk’ubu.
Mu 2024 yafashe umwanzuro wo gutangira umuziki wa Gospel mu buryo buhebuje kandi buhamye, aho yakoze indirimbo nka “Amazi Meza”, “Ubwiza Wihariye”, “Ishimwe” na “Arasa n’Imana”.
Uyu muhanzi yemeza ko intego ye atari izina cyangwa ikuzo, ahubwo ari kugera ku mitima y’abantu, gukiza imitima, no gutanga icyizere mu buzima bw’abari baracogoye.
Rwibutso yavuze ko afite gahunda yo gukora indirimbo nshya nyinshi no kuzikwirakwiza mu buryo bwose bushoboka, kandi mu myaka 10 iri imbere yifuza kubona abantu benshi bomowe imitima binyuze mu ndirimbo ze.
Yemeza ko Kristo ari we umutera imbaraga, kandi ko icyo yifuza mu rugendo rwe rwa muzika ari uko ibihangano bye byakoreshwa mu gukiza, gukomeza no guhemba imitima y’abantu, byose akabikorera Imana mu kuri, adashishikajwe n’ibindi byose.

Rwibutso Emma yashyize hanze indirimbo nshya y'amashusho yise “Nirata Umusaraba”

Rwibutso Emma yateguje igitaramo cye cya mbere nyuma yo guhirwa n'intangiriro z'umuziki we
