Rwari urugendo rw’amasomo – Shaffy na Princess Scillah nyuma yo kwitabira igitaramo cya Chris Brown

Imyidagaduro - 13/09/2025 1:42 PM
Share:

Umwanditsi:

Rwari urugendo rw’amasomo – Shaffy na Princess Scillah nyuma yo kwitabira igitaramo cya Chris Brown

Abahanzi nyarwanda Kalisa Uzabumwana Sharif uzwi nka Shaffy na Umuratwa Priscillah wamamaye nka Princess Scillah bari mu bihumbi by’abafana bari bateraniye mu gitaramo cya Chris Brown cyabereye kuri Chase Field, Phoenix, Arizona ku wa 11 Nzeri 2025.

Ni igitaramo kiri mu rugendo ruzwi nka “Breezy Bowl XX Tour”, aho uyu muririmbyi ari kwizihiza imyaka 20 ishize ashyize hanze album ye ya mbere yitiriwe ‘2005.

Uru rugendo rwinshi rw’ibitaramo rukaba rwerekana amateka ye yose mu muziki, kuva ku ndirimbo zatumye azamuka bwa mbere, kugeza ku bihangano bishya biri kumugira umwe mu bahanzi bakomeye ku isi.

Igitaramo cyo muri Phoenix cyari cyuzuyemo ubwitabire bukomeye. Abafana basusurukijwe n’abahanzi b’imena Summer Walker na Bryson Tiller, mbere y’uko Chris Brown afata urubyiniro.

Uru rugendo rwe rwerekana ibice bitandukanye by’ubuzima bwe mu muziki: “The Rise” (aho yatangiriye), “The Fall” (ibihe bikomeye yanyuzemo), “Fantasy” (indirimbo z’urukundo n’imyidagaduro), na “Legacy” (umurage asigira abakunzi be).

Chris Brown yanyuze ku bihangano byamamaye birimo “Run It!”, “Forever”, na “Loyal”, ahuza n’indirimbo nshya zirimo ziri gukundwa cyane muri iki gihe.

Uburyo yahuje ijwi rye rikomeye, imyitwarire ye yo kubyina ifite ingufu, ndetse n’uburyo yagezaga inkuru ku bafana byatumye benshi bavuga ko ari igitaramo kitazibagirana.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Shaffy yavuze ko kwitabira iki gitaramo ari kimwe mu byabahaye amasomo y’ingenzi.

Ati “Rwari urugendo rw’amasomo kuri twe, kuko byatweretse intera umuziki wacu tugomba kuwushyiraho. Twabonye byinshi byo kunoza mu buryo bwo gutegura igitaramo, mu buryo bwo guhuza n’abafana ndetse no mu myumvire y’uko umuziki ugomba gukorwa ku rwego rwagutse.”

Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo nka ‘Akabanga’ yashimangiye ko igitaramo cyari nk’ishuri rikomeye ryabafashije kubona uko umuhanzi mpuzamahanga ategura urubyiniro n’uko akorana n’abakunzi be. Yavuze ko byamuteye imbaraga zo gukomeza gukora cyane no guharanira kugera ku rwego nk’urwo.

Igitaramo cya Chris Brown muri Phoenix cyabaye kimwe mu byerekanye imbaraga z’umuhanzi w’imyaka 20 mu rugendo rwe rw’umuziki, gihinduka isomo ry’ingirakamaro ku bahanzi bakizamuka nka Shaffy na Princess Scillah.

Uru rugendo rugaragaza ko kwitabira ibikorwa by’abahanzi bakomeye ku isi ari kimwe mu bifasha abahanzi kurushaho kunoza umuziki wabo no kuwugeza ku rwego rwo hejuru.

 

Shaffy mu byishimo by’igitaramo cya Chris Brown i Phoenix mu rugendo avuga ko rwai urw’amasomo mu muziki


Twabonye byinshi byo kunoza mu muziki wacu– Shaffy nyuma yo kwitabira igitaramo cya Chris Brown


Shaffy na Princess Scillah bari kumwe mu gitaramo cya Chris Brown n'inshuti zabo; urugendo rw’amasomo n’uburyohe bw’umuziki 

Abahanzi b’Abanyarwanda Shaffy na Scillah, mu isomo rikomeye ry’umuziki kuri Breezy Bowl XX Tour 


Ubusabane n’ibyishimo – Shaffy na Princess Scillah mu gitaramo kitazibagirana cya Chris Brown i Phoenix

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO SHAFFY YAHURIYEMO NA PRINCESS PRISCILLAH



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...