Rwari urugendo rutoroshye! Miss Nishimwe Naomie yamuritse igitabo cye “More Than A Crown” –AMAFOTO+VIDEO

Imyidagaduro - 15/12/2025 6:15 AM
Share:

Umwanditsi:

Rwari urugendo rutoroshye! Miss Nishimwe Naomie yamuritse igitabo cye “More Than A Crown” –AMAFOTO+VIDEO

Nishimwe Naomie wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2020, yamuritse ku mugaragaro igitabo cye cya mbere “More Than A Crown” kigaruka ku buzima bwe kuva akiri umwana — urugendo rwe mu muryango, uburyo yahanganye n’igitutu cyo kuba icyamamare, n’uko yisanze mu cyizere mu buzima bwe bwite.

Ni mu muhango wabaye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki ya 14 Ukuboza 2025, muri Kigali Convention Center witabiriwe n’abarimo Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Amb. Christine Nkulikiyinka, ibyamamare mu ngeri zinyuranye, abo mu muryango we, abaguze iki gitabo mbere, abo muri Uganda, Kenya, Nigeria, Ethiopia n’abandi bari bafite inyota yo kumva iki gitabo.

Iki gitabo “More Than A Crown” (Birenze Ikamba) kiri kuri Paji 184, kigaragaza ubuzima bwa Miss Naomie mu buryo butaryarya: kuva ku mwangavu w’i Kigali wahagaritse ijwi ku rubyiniro rwa mbere, umukobwa wabonye umuryango we urembejwe n’agahinda gakomeye (depression), kugeza ku mugore mushya wiga kubana hagati y’urukundo rw’abantu no gukira ibikomere mu buzima bwe bwite.

Naomie, uherutse kugirwa Umurinzi w’Abana wa UNICEF Rwanda (UNICEF Rwanda’s Champion for Children) mu Ukwakira 2023, asangiza kenshi ku mbuga nkoranyambaga uko yahuranye n’ihungabana (anxiety) n’ihohoterwa rishingiye kuri murandasi (cyber-bullying), ibintu yahinduye isoko ry’ubutwari n’ubuvugizi.

Yavuze ko iki gitabo kizaba ari inzira y’icyizere ku bantu bose bashaka kwisanga no kubona agaciro kabo, hejuru y’ibyubahiro no gucishwa bugufi by’igihe gito baba barambitsweho.

Ari imbere y’abitabiriye umuhango wo kumurika igitabo cye, Miss Nishimwe Naomie yumvikanishije rwari “urugendo rutoroshye mu kwandika iki gitabo”.

Yavuze ko kuri we iri joro ryo kumurika iki gitabo “‘ntirisanzwe”. Asobanura ko iki gitabo atari inkuru gusa ye ahubwo “n’inkuru y’abandi bose, yaba abakobwa, n’abandi biyumvamo kutazamura ijwi ryabo”.

Ariko kandi yashimye Imana yabanye nawe muri uru rugendo. Yanakomeje abandi bose bumva bitinye kubera uburyo sosiyete ibahozaho igitutu, ababwira ko atari bo bonyine”.

Naomie yavuze ko shapitire (Chapter) ya Cyenda ariyo yamugoye cyane mu kwandika igitabo cye.

Ni shapitire avuga ko irimo ingingo zihariye kuko igaruka cyane ku gukira ibikomere. Ati “Ubwo natangiraga kwandika igitabo narakize (ibikomere). Numva dukeneye ahantu hihariye, muri sosiyete aho udacibwa imanza n’abantu banyuranye. Niba wumva witeguye kuvuga ntibibe ikibazo.”

Yavuze ko nyuma yo kumurika iki gitabo, azakomereza muri Uganda, Kenya, Amerika, ibihugu byo mu Burayi n’ibindi.

Kuri we, asobanura ko kwandika igitabo ari ibintu byiza, kuko bimeze nko gusubira inyuma ‘mu buzima bwawe.”

Yanavuze ko yanditse igitabo ahanini bishingiye ku butumwa yabonye ku rubuga rwa X (Yahoze ari Twitter), yibaza icyabaye kuri we, ku buryo yabajije umugabo we “ibyabaye”.

Icyo gihe ngo yasutse amarira menshi ariko birarangira. Yabwiye abitabiriye uyu muhango ati “Ntukemere ko umuntu akuvuga uko utari. Ntukemere ko akugiraho ijambo.”

Naomie avuga ko ari byiza ko umuntu agera ku rwego rw’aho yumva ko adakwiye kwita cyane ku bivugwa ku buzima bwe. Ati “Byampaye igihe cyo kwiyumva no kwitekerezaho, ariko kandi habayeho kwiyizera”.

Naomie avuga ko igitabo cye cyoroshye gusoma “ariko kandi kirimo amaso menshi”. Ati “Wireba igitabo ngo uvuge ngo ni Naomie, oya! Soma igitabo cyose ukirangize.”

Mu kwandika iki gitarano Nishimwe Naomie yakoranye n’inzu y’icapiro ya Imagine we Pubishers.

Dominique Uwase Alonga, washinze Imagine We Publishers, yumvikanishije ko gukorana na Naomie Nishimwe byamunyuze mu kwandika iki gitabo, ariko kandi rwabaye urugendo rudasanzwe kuri we mu kubara inkuru yose ikubiye muri iki gitabo.

Yashimye Naomie ku bw’umuhate we mu kwandika iki gitabo. Ati “Ni Umuntu udacika intege nabonye, kandi namenye muri ubu buzima bwanjye.”

Yanashimye by’umwihariko itsinda ry’abo bakorana bashyize imbaraga n’umuhate mu iyandikwa ry’iki gitabo. Ati “Naomie yakoresheje imbaraga zose kugirango iki gitabo kiboneke. Ndamushimira rero kuri ibyo byose, kandi namwe mwaje ndabashimira. Uyu munsi Miss Naomie n’umwanditsi w’igitabo.”

Yavuze ko bashinga iyi nzu y’icapiro ry’ibitabo “twashakaga guha urubuga buri wese witeguye kuvuga inkuru ye”. Ati “Twifuza gutanga uwo mwanya kugirango cyane cyane muri Afurika, buri wese abare inkuru ye.”

Yavuze ko ari kumwe na Naomie bibafashe igihe kingana n’umwaka kugirango bandike iki gitabo. Ariko kandi avuga ko “byari ibihe by’umunezero kuri twe, bimeze nko kwihisha havamo inkuru nk’iyi”. Ati “Nashishikariza buri wese gusoma iki gitabo.”

Yashimangiye ko shapitire ya Cyenda yagoye Nishimwe Naomie, ariko kandi hamwe no gukorana bahisemo ibigomba gusohoka. Ati “Si kwa kundi umuntu akubwira ikintu, hanyuma ukagenda uvuga ngo iki kintu wacyumvise! Oya siko bigenda.” Yanavuze ko yasomye iki gitabo inshuro zirindwi “kugirango nemeze neza ko nta kosa ririmo.”

Michael Tesfay, umugabo wa Miss Nishimwe Naomie, we yavuze Naomie yamubwiye ko ashaka kwandika igitabo mu gihe bitegura ubukwe.

Kuri we, ngo yumvaga ko ari nk’umushinga uje kuzamura urugo, ariko yumvise ko ari ibyo kwandika igitabo. Yavuze ko ibihe byamunyuze, ari uburyo Naomie yafataga igihe kinini cyo kwandika igitabo cye.

Amusobanura nk’umugore udasanzwe wakoze ibidasanzwe. Yavuze ko hashize igihe gito barushinze, bahuye n’ibihe bigoye, ndetse ko igihe yarebaga mu ikayi ya Miss Nishimwe Naomie yatunguwe no gusanga yibaza impamvu bari kubinyuramo. Ati “Ibyo byatumye mbona ko nashatse koko umugore unkwiriye.

Miss Mutesi Jolly witabiriye imurikwa ry’iki gitabo, yavuze ko ubwo yasomaga igitabo cya Miss Nishimwe Naomie nawe yisanzemo “ahanini bitewe n’uko ibyo yanyuzemo bimeze nk’ibyo nanyuzemo”. Yavuze ko “Turi muri sosiyete ugucecekesha na mbere y’uko uvuka”.

Abwira Nishimwe Naomie ko atewe ishema no kuba yaranditse iki gitabo. Avuga ko amarushanwa y’ubwiza aherekezwa na byinshi abantu bamenyana n’ibyo batamenya, ariko kandi ashima abakobwa babasha kurenga izo nzitizi zose.


Ibyishimo ni byose kuri Miss Nishimwe Naomie wamuritse ku mugaragaro igitabo cye “More than a Crown” [Ubuzima burenze ikamba]


Igitabo cya Miss Naomie kigaruka ku buzima bwa Naomie mbere na nyuma yo kwegukana ikamba, ndetse n’ukuntu yahanganye n’igitutu cy’ubwamamare, ibikomere byo mu mutima, n’inzitizi z’imibereho ku giti cye


Iki gitabo kandi gitangaza ubuzima bwe ku giti cye, urugendo rwe mu marushanwa y’ubwiza, n’uko yahindutse umujyanama mu buzima bwo mu mutwe


Naomie Nishimwe yabaye umunyarwandakazi wa mbere wigeze kwegukana ikamba rya Miss Rwanda wanditse igitabo kivuga ku buzima bwe bwite


“More Than a Crown” yinjira mu buzima bwa Naomie mbere na nyuma yo kwegukana ikamba rya Miss Rwanda. Agaruka ku nsanganyamatsiko z’ibanze nko kwimenya, umuryango, ubwamamare, gukira ibikomere, ndetse n’intego y’ubuzima


More Than A Crown, ni igitabo gifatwa nk’inzira yo kwiyakira no gutinyuka kuvuga. Naomie Nishimwe avuga ko ari nk’ubutumire ku Banyarwanda bose gusubiza amaso inyuma, kwiyakira no gutinyuka kwandika amateka yabo bwite


Umugabo wa Miss Rwanda 2020 Naomie Nishimwe, Michael Tesfay, yavuze ko igitabo “More Than A Crown” umugore we agiye gushyira ku isoko ari indorerwamo ishobora gufasha urubyiruko kwiyakira, gukira ibikomere no kwiyubakamo icyizere


Miss Mutesi Jolly yashimye Nishimwe Naomie ku bw'umuhate we mu kwandika iki gitabo, asaba buri wese kuzagisoma

Miss Nishimwe Naomie yasinyiye abantu banyuranye baguze igitabo cye, abashimira ku bwo kumushyigikira mu bihe bitandukanye

Naomie yashimye abo mu muryango ndetse n'abakozi b'inzu ya 'Imagine we Publishers' bamufashije kwandika igitabo cye

Michael Tesfay yashimye umugore Nishimwe Naomie nyuma yo kumurika igitabo cye cya mbere

Michael Tesfay yavuze ko umugore we yamubwiye ko agiye kwandika igitabo mu gihe biteguraga kurushinga nk'umugabo n'umugore

Umuhanzi mu njyana gakondo, Ruti Joel yasusurukije abitabiriye kumurika igitabo cya Miss Nishimwe Naomie

Miss Nishimwe Naomie ari kumwe na Sherrie Silver bataramanye n'abana bo muri 'Sherrie Silver Foundation' muri uyu muhango

Umuririmbyi Muneza Christopher yashyigikiye Miss Naomie amurika igitabo cye kigaruka ku buzima bwe

Umubyeyi wa Miss Nishimwe Naomie yashyigikiye umukobwa we ku bw'intambwe idasanzwe yateye mu buzima bwe

Charity Keza uzwi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, ni we wari umushyushyarugamba muri uyu muhango wa Miss Naomie

Karen Bugingo wanditse igitabo "My name is Life", ni umwe mu batanze ikiganiro Miss Nishimwe amurika igitabo cye

Umunyana Shanitah wambitswe ikamba rya Miss East Africa 2021 

Muyango Claudine wambitswe ikamba ry'umukobwa uberwa n'amafoto [Miss Photogenic] muri Miss Rwanda 2019

Juno Kizigenza yitabiriye umuhango wo kumurika igitabo cya Miss Nishimwe Naomie

Miss Iradukunda Liliane ari kumwe na Miss Nimwiza Meghan mu muhango wa Miss Nishimwe Naomie

Uwineza Kelly, Nyirasenge wa Nishimwe Nishimwe yayoboye umuhango wo kumurika igitabo "More than a Crown"

Miss Nshuti Divine Muheto na Miss Mutesi Jolly bashyigikiye mugenzi wabo, Miss Nishimwe

KATHIA KAMALI, MUKURU WA MISS NAOMIE NISHIMWE TWAGANIRIYE

UMVA HANO IBYATANGAJWE NA MISS MUTESI JOLLY AVUGA KURI MISS NAOMIE

MISS MUTESI JOLLY YAGUZE IBITABO 100 MU GUSHYIGIKIRA MISS NAOMIE

UKO BYARI BYIFASHE MBERE Y'UKO NISHIMWE ASHYIRA KU ISOKO IGITABO CYE GISHYA

UMVA HANO IBYATANGAJWE N'UMUGABO WA MISS NAOMIE MU KUMURIKA IGITABO 

UKO MISS MUTESI JOLLY NA MISS NAOMIE BASERUTSE MU KUMURIKA IGITABO CYA MISS NAOMIE

MISS MUYANGO YAGIZE ICYO AVUGA NYUMA Y'UKO MISS NAOMIE AMURITSE IGITABO CYE


MISS NISHIMWE NAOMIE TWAGANIRIYE NYUMA Y'UKO AMURITSE IGITABO CYE CYA MBERE


KANDA HANO UREBE AMAFOTO MENSHI YARANZE KUMURIKA IGITABO "MORE THAN A CROWN"


AMAFOTO: Serge Ngabo/ Rene Patrick: InyaRwanda.com

VIDEO: Dox Visual/ InyaRwanda.com


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...