Ni
mu muhango wabaye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki ya 14 Ukuboza 2025, muri
Kigali Convention Center witabiriwe n’abarimo Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo,
Amb. Christine Nkulikiyinka, ibyamamare mu ngeri zinyuranye, abo mu muryango
we, abaguze iki gitabo mbere, abo muri Uganda, Kenya, Nigeria, Ethiopia n’abandi
bari bafite inyota yo kumva iki gitabo.
Iki
gitabo “More Than A Crown” (Birenze Ikamba) kiri kuri Paji 184, kigaragaza
ubuzima bwa Miss Naomie mu buryo butaryarya: kuva ku mwangavu w’i Kigali
wahagaritse ijwi ku rubyiniro rwa mbere, umukobwa wabonye umuryango we
urembejwe n’agahinda gakomeye (depression), kugeza ku mugore mushya wiga kubana
hagati y’urukundo rw’abantu no gukira ibikomere mu buzima bwe bwite.
Naomie,
uherutse kugirwa Umurinzi w’Abana wa UNICEF Rwanda (UNICEF Rwanda’s Champion
for Children) mu Ukwakira 2023, asangiza kenshi ku mbuga nkoranyambaga uko
yahuranye n’ihungabana (anxiety) n’ihohoterwa rishingiye kuri murandasi
(cyber-bullying), ibintu yahinduye isoko ry’ubutwari n’ubuvugizi.
Yavuze
ko iki gitabo kizaba ari inzira y’icyizere ku bantu bose bashaka kwisanga no
kubona agaciro kabo, hejuru y’ibyubahiro no gucishwa bugufi by’igihe gito baba
barambitsweho.
Ari
imbere y’abitabiriye umuhango wo kumurika igitabo cye, Miss Nishimwe Naomie
yumvikanishije rwari “urugendo rutoroshye mu kwandika iki gitabo”.
Yavuze
ko kuri we iri joro ryo kumurika iki gitabo “‘ntirisanzwe”. Asobanura ko iki
gitabo atari inkuru gusa ye ahubwo “n’inkuru y’abandi bose, yaba abakobwa, n’abandi
biyumvamo kutazamura ijwi ryabo”.
Ariko
kandi yashimye Imana yabanye nawe muri uru rugendo. Yanakomeje abandi bose
bumva bitinye kubera uburyo sosiyete ibahozaho igitutu, ababwira ko atari bo
bonyine”.
Naomie
yavuze ko shapitire (Chapter) ya Cyenda ariyo yamugoye cyane mu kwandika
igitabo cye.
Ni
shapitire avuga ko irimo ingingo zihariye kuko igaruka cyane ku gukira
ibikomere. Ati “Ubwo natangiraga kwandika igitabo narakize (ibikomere). Numva
dukeneye ahantu hihariye, muri sosiyete aho udacibwa imanza n’abantu banyuranye.
Niba wumva witeguye kuvuga ntibibe ikibazo.”
Yavuze
ko nyuma yo kumurika iki gitabo, azakomereza muri Uganda, Kenya, Amerika,
ibihugu byo mu Burayi n’ibindi.
Kuri
we, asobanura ko kwandika igitabo ari ibintu byiza, kuko bimeze nko gusubira
inyuma ‘mu buzima bwawe.”
Yanavuze
ko yanditse igitabo ahanini bishingiye ku butumwa yabonye ku rubuga rwa X
(Yahoze ari Twitter), yibaza icyabaye kuri we, ku buryo yabajije umugabo we
“ibyabaye”.
Icyo
gihe ngo yasutse amarira menshi ariko birarangira. Yabwiye abitabiriye uyu
muhango ati “Ntukemere ko umuntu akuvuga uko utari. Ntukemere ko akugiraho
ijambo.”
Naomie
avuga ko ari byiza ko umuntu agera ku rwego rw’aho yumva ko adakwiye kwita
cyane ku bivugwa ku buzima bwe. Ati “Byampaye igihe cyo kwiyumva no kwitekerezaho,
ariko kandi habayeho kwiyizera”.
Naomie
avuga ko igitabo cye cyoroshye gusoma “ariko kandi kirimo amaso menshi”. Ati
“Wireba igitabo ngo uvuge ngo ni Naomie, oya! Soma igitabo cyose ukirangize.”
Mu
kwandika iki gitarano Nishimwe Naomie yakoranye n’inzu y’icapiro ya Imagine we
Pubishers.
Dominique
Uwase Alonga, washinze Imagine We Publishers, yumvikanishije ko gukorana na
Naomie Nishimwe byamunyuze mu kwandika iki gitabo, ariko kandi rwabaye urugendo
rudasanzwe kuri we mu kubara inkuru yose ikubiye muri iki gitabo.
Yashimye
Naomie ku bw’umuhate we mu kwandika iki gitabo. Ati “Ni
Yanashimye
by’umwihariko itsinda ry’abo bakorana bashyize imbaraga n’umuhate mu iyandikwa
ry’iki gitabo. Ati “Naomie yakoresheje imbaraga zose kugirango iki gitabo
kiboneke. Ndamushimira rero kuri ibyo byose, kandi namwe mwaje ndabashimira.
Uyu munsi Miss Naomie n’umwanditsi w’igitabo.”
Yavuze
ko bashinga iyi nzu y’icapiro ry’ibitabo “twashakaga guha urubuga buri wese
witeguye kuvuga inkuru ye”. Ati “Twifuza gutanga uwo mwanya kugirango cyane cyane
muri Afurika, buri wese abare inkuru ye.”
Yavuze
ko ari kumwe na Naomie bibafashe igihe kingana n’umwaka kugirango bandike iki
gitabo. Ariko kandi avuga ko “byari ibihe by’umunezero kuri twe, bimeze nko
kwihisha havamo inkuru nk’iyi”. Ati “Nashishikariza buri wese gusoma iki
gitabo.”
Yashimangiye
ko shapitire ya Cyenda yagoye Nishimwe Naomie, ariko kandi hamwe no gukorana bahisemo
ibigomba gusohoka. Ati “Si kwa kundi umuntu akubwira ikintu, hanyuma ukagenda
uvuga ngo iki kintu wacyumvise! Oya siko bigenda.” Yanavuze ko yasomye iki
gitabo inshuro zirindwi “kugirango nemeze neza ko nta kosa ririmo.”
Michael
Tesfay, umugabo wa Miss Nishimwe Naomie, we yavuze Naomie yamubwiye ko ashaka
kwandika igitabo mu gihe bitegura ubukwe.
Kuri
we, ngo yumvaga ko ari nk’umushinga uje kuzamura urugo, ariko yumvise ko ari
ibyo kwandika igitabo. Yavuze ko ibihe byamunyuze, ari uburyo Naomie yafataga
igihe kinini cyo kwandika igitabo cye.
Amusobanura
nk’umugore udasanzwe wakoze ibidasanzwe. Yavuze ko hashize igihe gito
barushinze, bahuye n’ibihe bigoye, ndetse ko igihe yarebaga mu ikayi ya Miss
Nishimwe Naomie yatunguwe no gusanga yibaza impamvu bari kubinyuramo. Ati “Ibyo
byatumye mbona ko nashatse koko umugore unkwiriye.
Miss
Mutesi Jolly witabiriye imurikwa ry’iki gitabo, yavuze ko ubwo yasomaga igitabo
cya Miss Nishimwe Naomie nawe yisanzemo “ahanini bitewe n’uko ibyo yanyuzemo
bimeze nk’ibyo nanyuzemo”. Yavuze ko “Turi muri sosiyete ugucecekesha na mbere
y’uko uvuka”.
Abwira Nishimwe Naomie ko atewe ishema no kuba yaranditse iki gitabo. Avuga ko amarushanwa y’ubwiza aherekezwa na byinshi abantu bamenyana n’ibyo batamenya, ariko kandi ashima abakobwa babasha kurenga izo nzitizi zose.

Ibyishimo ni byose kuri Miss Nishimwe Naomie wamuritse ku mugaragaro igitabo cye “More than a Crown” [Ubuzima burenze ikamba]

Igitabo cya Miss Naomie kigaruka ku buzima bwa Naomie mbere na nyuma yo kwegukana ikamba, ndetse n’ukuntu yahanganye n’igitutu cy’ubwamamare, ibikomere byo mu mutima, n’inzitizi z’imibereho ku giti cye

Iki gitabo kandi gitangaza ubuzima bwe ku giti cye, urugendo rwe mu marushanwa y’ubwiza, n’uko yahindutse umujyanama mu buzima bwo mu mutwe


Naomie Nishimwe yabaye umunyarwandakazi wa mbere wigeze kwegukana ikamba rya Miss Rwanda wanditse igitabo kivuga ku buzima bwe bwite

“More Than a Crown” yinjira mu buzima bwa Naomie mbere na nyuma yo kwegukana ikamba rya Miss Rwanda. Agaruka ku nsanganyamatsiko z’ibanze nko kwimenya, umuryango, ubwamamare, gukira ibikomere, ndetse n’intego y’ubuzima


More Than A Crown, ni igitabo gifatwa nk’inzira yo kwiyakira no gutinyuka kuvuga. Naomie Nishimwe avuga ko ari nk’ubutumire ku Banyarwanda bose gusubiza amaso inyuma, kwiyakira no gutinyuka kwandika amateka yabo bwite

Umugabo wa Miss Rwanda 2020 Naomie Nishimwe, Michael Tesfay, yavuze ko igitabo “More Than A Crown” umugore we agiye gushyira ku isoko ari indorerwamo ishobora gufasha urubyiruko kwiyakira, gukira ibikomere no kwiyubakamo icyizere











Umuhanzi mu njyana gakondo, Ruti Joel yasusurukije abitabiriye kumurika igitabo cya Miss Nishimwe Naomie

Miss Nishimwe Naomie ari kumwe na Sherrie Silver bataramanye n'abana bo muri 'Sherrie Silver Foundation' muri uyu muhango

Umuririmbyi Muneza Christopher yashyigikiye Miss Naomie amurika igitabo cye kigaruka ku buzima bwe


Umubyeyi wa Miss Nishimwe Naomie yashyigikiye umukobwa we ku bw'intambwe idasanzwe yateye mu buzima bwe

Charity Keza uzwi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, ni we wari umushyushyarugamba muri uyu muhango wa Miss Naomie

Karen Bugingo wanditse igitabo "My name is Life", ni umwe mu batanze ikiganiro Miss Nishimwe amurika igitabo cye

Umunyana Shanitah wambitswe ikamba rya Miss East Africa 2021

Muyango Claudine wambitswe ikamba ry'umukobwa uberwa n'amafoto [Miss Photogenic] muri Miss Rwanda 2019


Juno Kizigenza yitabiriye umuhango wo kumurika igitabo cya Miss Nishimwe Naomie



Miss Iradukunda Liliane ari kumwe na Miss Nimwiza Meghan mu muhango wa Miss Nishimwe Naomie

Uwineza Kelly, Nyirasenge wa Nishimwe Nishimwe yayoboye umuhango wo kumurika igitabo "More than a Crown"





Miss Nshuti Divine Muheto na Miss Mutesi Jolly bashyigikiye mugenzi wabo, Miss Nishimwe



KATHIA KAMALI, MUKURU WA MISS NAOMIE NISHIMWE TWAGANIRIYE
UMVA HANO IBYATANGAJWE NA MISS MUTESI JOLLY AVUGA KURI MISS NAOMIE
MISS MUTESI JOLLY YAGUZE IBITABO 100 MU GUSHYIGIKIRA MISS NAOMIE
UKO BYARI BYIFASHE MBERE Y'UKO NISHIMWE ASHYIRA KU ISOKO IGITABO CYE GISHYA
UMVA HANO IBYATANGAJWE N'UMUGABO WA MISS NAOMIE MU KUMURIKA IGITABO
UKO MISS MUTESI JOLLY NA MISS NAOMIE BASERUTSE MU KUMURIKA IGITABO CYA MISS NAOMIE
MISS MUYANGO YAGIZE ICYO AVUGA NYUMA Y'UKO MISS NAOMIE AMURITSE IGITABO CYE
MISS NISHIMWE NAOMIE TWAGANIRIYE NYUMA Y'UKO AMURITSE IGITABO CYE CYA MBERE
KANDA HANO UREBE AMAFOTO MENSHI YARANZE KUMURIKA IGITABO "MORE THAN A CROWN"
AMAFOTO: Serge Ngabo/ Rene Patrick: InyaRwanda.com
VIDEO: Dox Visual/ InyaRwanda.com
