Ni
isiganwa ryabaye kuri iki cyumweru tariki tariki 16 Kamena ribera mu karere ka
Musanze ku muhanda uri ruguru ya Excel School. Abakinnyi batangiye ku isaha ya
Saa 11:00 am hakinwa icyiciro cy’abatarengeje imyaka 10 mu cyiciro cy’abakobwa,
Igiraneza Ogila niwe wabaye uwa mbere, Cyizere Olga aba uwa kabiri naho Umuhoza
Joana aba uwa gatatu.
Mu
bahungu, Zanetti David yabaye uwa mbere, Cyusa Happy Joshua aba uwa kabiri,
Ineza Chance aba uwa gatatu. Icyakurikiyeho ni icy’aba Benjamins aho Mwamikazi
Joyce mu bakobwa yabaye uwa mbere, akurikirwa na Beza Teta, Mugisha Uwase aba
uwa gatatu. Mu bahungu Sano Francis yabaye uwa mbere, Uriho Clinton aba uwa
kabiri naho Byishimo Aime aba uwa 3.
Muri
ba Minimes mu bakobwa; Liza Jeovayile yabaye uwa mbere, Niyibizi Joyce aba uwa
kabiri naho Irasetsa Amina aba uwa gatatu. Mu bahungu Eli Salim yabaye uwa
mbere, Habumuremyi aba uwa kabiri, naho Nyamuberwa Christian aba uwa gatatu.
Mu
batarengeje imyaka 17 mu bakobwa, Mashengesho Yvonne yabaye uwa mbere, Ingabire
Divine aba uwa kabiri, naho Tuyizere Violette aba uwa gatatu. Mu bahungu,
Gisubizo Issa yabaye uwa mbere, Ishimwe Bryan aba uwa kabiri naho Shema Robert
aba uwa 3.
Gisubizo Isaa yabonye intsinzi ye ya mbere nyuma y'igihe kinini asoreza ku mwanya wa 2
Mu
cyiciro cy’ingimbi n’abangavu, mu bakobwa, Iragena Charlotte yabaye uwa mbere,
Mutoniwase Deatha aba uwa kabiri, Uwimpuhwe Alice aba uwa gatatu. Mu bahungu
Nshutiraguma Kevin yabaye uwa mbere, Twagirayezu Didier aba uwa kabiri naho
Nshimiyimana Focas aba uwa gatatu.
Iyi
Rwanda Youth Racing Cup iri gukinwa ku mwaka wayo wa kabiri, aka kari agace ka
gatandatu bakinnye muri uyu mwaka nyuma y’uduce tubiri twa Bugesera, aga
kabereye i Rwamagana agace kabereye i Musanze ndetse n’agace kakiniwe i
Nyamirambo.
Habura metero 30 ngo agere ku murongo, Yvonne yakoze impanuka igare ricika umunyururu, byatumye aza gusoza aritwaye mu ntoki
Iragena Charlote yongeye gutsinda mu cyiciro cy'abatarengeje imyaka 19
David Zanetti nyuma yo gutsinda agace ka mbere kabereye iwabo i Rwamagana yongeye kwegukana umwanya wa mbere i Musanze
Umwamikazi Joy yakinnye afite ibendera rya FPR, iyi ni intsinzi ya 6 yegukanye muri uyu mwaka
Igiraneza Ogilla umwe mu bana b'abakobwa batanga icyizere mu mukino w'igare