Ibi yabivugiye kuri Stade Amahoro i Remera ku Cyumweru tariki ya 16 Kanama 2026, ubwo yitabiraga Rwanda Shima Imana 2026, igikorwa cyahuje abakirisitu bo mu madini n’amatorero atandukanye mu Rwanda.
Minisitiri w’Intebe yavuze ko ibiyobyabwenge n’ubusinzi ari ibibazo bigira ingaruka ku rubyiruko, imiryango ndetse n’ubukungu bw’ingo. Yagaragaje ko bishobora no gutera amakimbirane, kwangiza ubuzima no kugira uruhare mu byaha bitandukanye.
Yasabye abayobozi b’amadini n’amatorero gukoresha umwanya bafite mu baturage mu kwigisha urubyiruko indangagaciro nziza no kurushishikariza kwirinda imico ishobora kubangamira ejo hazaza harwo.
Dr. Nsengiyumva kandi yasabye amadini n’amatorero kugira uruhare mu kubaka imiryango ikomeye, ishingiye ku rukundo, kubahana no kurera neza abana. Yavuze ko umuryango ukomeye ari wo shingiro ry’igihugu gikomeye.
Ati: “Nk’uko inzu ikomeye yubakwa ku musingi ukomeye, ni ko n’igihugu gikomeye gishingira ku miryango ikomeye.”
Yanibukije ko amadini n’amatorero ari abafatanyabikorwa ba Leta mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage. Yasabye ko bakomeza gukangurira ababyeyi kwita ku buzima bw’abana, isuku, indyo yuzuye, uburezi ndetse n’uburere bwabo.
Minisitiri w’Intebe yashimangiye ko uburere bwiza butangirira mu muryango, bityo ababyeyi bakaba bakwiye gukurikirana abana babo no kubafasha gukura bafite indangagaciro zibafasha kuzagira uruhare mu iterambere ry’igihugu.
Rwanda Shima Imana ni igikorwa ngarukamwaka gihuza abakirisitu baturuka mu madini n’amatorero atandukanye, kigamije gushimira Imana no gusabira igihugu.





Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yasabye amadini n’amatorero gukomeza gukoresha ijwi ryayo mu gukumira ubusinzi n'ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge
