"Rwanda Shima Imana 2025" igiye kubera mu gihugu hose binyuze mu matorero n’amadini yose yo mu Rwanda

Iyobokamana - 18/08/2025 10:24 AM
Share:
"Rwanda Shima Imana 2025" igiye kubera mu gihugu hose binyuze mu matorero n’amadini yose yo mu Rwanda

Igiterane ngarukamwaka cya Rwanda Shima Imana, kigiye kuba mu buryo bw'umwihariko aho kizabera mu gihugu hose binyuze mu matorero n’amadini yose yo mu Rwanda.

Iki giterane gihuza amadini n'amatorero yose yo mu Rwanda, cyongeye cyagarutse. Ni umunsi udasanzwe ku bakristo n'abanyarwanda bose muri rusange abo batambira Imana bakayiha ikuzo ku bw'amahoro, umutekano n’iterambere u Rwanda rukomeje kugeraho. Banaboneraho umwanya wo kuragiza Imaan igihugu cy'u Rwanda kugira ngo ikomeze kugihundagazaho imigisha yayo.

Kuri uyu wa Mbere tariki 18 Kanama 2025, Komite Mpuzabikorwa ya Rwanda Shima Imana ku rwego rw’igihugu yamenyesheje abaturarwanda bose ko Rwanda Shima Imana 2025 "izizihirizwa mu gihugu hose binyuze mu matorero n’amadini yose yo mu Rwanda, mu mpera z’icyumweru hagati yo kuwa 29 na 31 Kanama 2025". 

Rwanda Shima Imana ni igikorwa ngarukamwaka cyo gushima Imana cyo ku rwego rw’igihugu, kimaze kugera ku ntera ikomeye nka kimwe mu bikorwa bitegurwa mu Rwanda, aho igihugu cyose gihurira hamwe mu guha ikuzo no gushima Imana ku bw’ineza yayo n’imigisha isaga, ikomeje guhundagaza ku gihugu cy’u Rwanda.

Amb. Prof. Charles Murigande, Umuhuzabikorwa wa Rwanda Shima Imana ku rwego rw’igihugu, yavuze ko kwizihiza Rwanda Shima Imana muri uyu mwaka wa 2025, "bizibanda ku gushima Imana ku bw’ikiganza cyayo ku mahoro, umutekano, n’impinduka mu mibereho myiza n’iterambere ry’ubukungu igihugu cyacu cy’u Rwanda gikomeje kugeraho". 

Yavuze ko insengero z’amatorero n’amadini yose mu gihugu hose zizifatanyiriza hamwe mu masengesho, kuramya, guhimbaza Imana n’ubuhamya, hazirikanwa intambwe ikomeye u Rwanda rumaze gutera mu kubaka ubumwe bw’igihugu, amahoro, umutekano ndetse n’impinduka mu mibereho myiza n’Iterambere ry’ ubukungu byimakajwe n’ubuyobozi bwiza.

Yagize ati: Rwanda Shima Imana ni igihe cyo kuzirikana, kunga ubumwe no guhimbaza Imana nk’ igihugu. Ni igihe cyo guhuriza hamwe twese nk’ abanyarwanda tubwira Imana ishobora byose tuti “Shimwa” ku byo wakoreye u Rwanda, ukayobora abayobozi bacu mu bwitange bwabo mu kurinda igihugu  no kuzahura ubukungu bwacyo.” 

Yakomeje agira ati:“Reka buri munyarwanda afate iki gihe yibuke ko icyo turi cyose n’ibyo tumaze kugeraho byose ari ku bw’ubuntu bw’Imana.

Komite itegura iki giterane irahamagarira amatorero yose n’amadini yose, imiryango, n’abantu ku giti cyabo mu gihugu hose, kugira uruhare rugaragara no gushishikariza abandi kwifatanya mu kwizihiza  igikorwa cyo gushima Imana ku rwego rw’igihugu.

Tariki ya 29 Nzeri 2024 ni bwo Rwanda Shima Imana iheruka kuba, ikaba yarabereye muri Stade Amahoro, ihuriza hamwe abakristo ibihumbi za mirongo bahimbaje Imana mu buryo bukomeye ntibakangwa n'imvura yaguye igihe kinini. Hari hashize 'imyaka 5 iki giterane kitaba, ariko amakuru inyaRwanda ifite ni uko kizajya kiba buri mwaka. 

Iki giterane cyahurije hamwe abayobozi mu nzego za Leta, abikorera n’imyemerere kimwe n’abaturage b’ingeri zose, mu gushimira Imana ku mahoro, umutekano, n’iterambere ry’ubukungu igihugu gifite nyuma y'amateka mabi yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Umushyitsi Mukuru muri iki giterane yari Dr. Edouard Ngirente wari Minisitiri w'Intebe muri icyo gihe.

Rwanda Shima Imana 2025 igiye kuba mu buryo bwihariye aho izizihirizwa mu Rwanda hose

Amb. Charles Murigande yavuze ko Rwanda Shima Imana ari igihe cyo kuzirikana, kunga ubumwe no guhimbaza Imana nk’ igihugu

Rwansa Shima Imana 2024 yabereye muri Stade Amahoro

REBA INDIRIMBO YAHURIWEMO N'ABAHANZI BENSHI BA GOSPEL MU NTERO YO GUSHIMA IMANA






Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...