Aya masezerano azatuma imikino ya BK Pro League
itangira kugaragara bwa mbere kuri Hudl Wyscout, urubuga rukoreshwa n’amakipe,
abatoza, abasesenguzi ndetse n’abashinzwe gushaka impano mu bihugu bitandukanye
ku Isi.
Ni intambwe ikomeye mu rugendo rwa Rwanda Premier
League rwo kurushaho gushyira shampiyona y’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga,
cyane cyane mu bijyanye no gukoresha ikoranabuhanga n’amakuru mu guteza imbere
umupira w’amaguru.
Binyuze kuri Hudl Wyscout, imikino ya BK Pro League,
abakinnyi ndetse n’amakipe bazarushaho kumenyekana imbere y’abatoza, abashinzwe
gushaka abakinnyi (scouts) n’abandi banyamwuga mu mupira w’amaguru ku Isi.
Uretse kongera amahirwe yo kumenyekana, urubuga
ruzanaha amakipe yo mu Rwanda amashusho arambuye y’imikino ndetse n’amakuru
ajyanye n’imikorere y’abakinnyi, bizafasha abatoza n’abasesenguzi mu gufata
imyanzuro ishingiye ku mibare n’amakuru afatika.
Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Premier League, Jules
Karangwa, yavuze ko aya masezerano ari intambwe ikomeye mu guteza imbere no
kumenyekanisha BK Pro League ku rwego mpuzamahanga.
Ati: “Gukorana na Hudl ni intambwe ikomeye mu
iterambere mpuzamahanga no gushyira ku rwego rw’umwuga BK Pro League. Binyuze
kuri Hudl Wyscout, abakinnyi bacu, amakipe ndetse na shampiyona muri rusange
bazarushaho kumenyekana ku bascout, abatoza n’abandi banyamwuga mu mupira
w’amaguru ku Isi.”
Karangwa yongeyeho ko iri koranabuhanga rizafasha
n’abakozi bashinzwe tekiniki mu makipe kugira amakuru menshi abafasha mu kazi
kabo.
Ati: “Urubuga ruzaha abakozi bacu bashinzwe tekiniki
amashusho arambuye n’amakuru ajyanye n’imikorere y’abakinnyi. Ibi bizafasha
abatoza, abasesenguzi ndetse n’inzego zishinzwe siporo gufata imyanzuro
irushijeho kuba myiza kandi ishingiye ku makuru afatika.”
Umutoza w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Stephen
Constantine, yashimye ko Hudl Wyscout yinjiye mu mupira w’u Rwanda, avuga ko
bishobora gufasha impano z’abakinnyi bakiri bato kugera ku rwego mpuzamahanga.
Ati: “U Rwanda rufite impano nyinshi zitaragaragazwa
uko bikwiye, kandi aba bakinnyi bakiri bato bakwiye kubona umwanya wo
kumenyekana. Iri koranabuhanga rizatuma ubushobozi bwabo bugera ku bantu
benshi, ribafungurire imiryango y’amahirwe mbere wasangaga atabageraho.”
