Amajwi
yafashwe kuri uyu wa Kabiri tariki 8 Nyakanga 2025, agaragaza ko uyu mukobwa
agejeje amajwi 3,476, ni mu gihe akurikiw na Holy Gregorie Shimira uri ku mwanya
wa Kabiri n'amajwi 2,858, Lyse Uwase uri ku mwanya wa Gatatu n'amajwi 2,450,
ndese na Bella Nadege Umukundwa uri ku mwanya wa Gatanu n'amajwi 1,210.
Kugeza
ubu aya matora ahatanyemo abanyamideli 15. Mu myanya y'inyuma muri aya matora
harimo Mwiza Pretty uri ku mwanya wa nyuma, Feza Niyogushimwa uri ku mwanya wa
14 ndetse na Megha Ikirezi uri ku mwanya wa 13.
Aya
matora yatangiye ku wa 23 Kamena 2025 akazasohozwa ku wa Gatanu tariki 11
Nyakanga 2025, nyuma hazabaha umuhango wo gutangaza umunyamideli wahize abandi,
ari nawe uzafashwa guserukira u Rwanda mu bikorwa bitandukanye bihuza
abanyamideli.
Embrace
Africa itegura iri rushanwa ivuga ko abakobwa batatu ba mbere mu majwi bazagira
amahirwe yo kuboneka mu bakobwa umunani bazagera kuri Final, ni mu gihe uwa
mbere mu majwi azahita agira amahirwe yo kubona muri batatu bazatsinda.
Umunsi
wa nyuma w'iri rushanwa uzaba ku wa Gatandatu tariki 19 Nyakanga 2025, ari
nabwo hazamenyekanye umukobwa wegukanye iri rushanwa ry'imideli, ndetse
hanatangazwe ibisonga bye bibiri.
Amatora
ari kubera ku rubuga www.noneho.com
Amafoto
y'abanyamideli 15 bahatanye muri Rwanda Global Diversity
Eurydice
Munana Iraguha [Nimero 8]
Holy
Gregorie Shimira [Nimero 20]
Uwase
Lyse [Nimero 6]
Bella
Nadege Umukundwa [Nimero 17]
Marie
Grace Abimana [Nimero 43]
Joselyne
Ingabire [Nimero 25]
Ingabire
Diane [Nimero 16]
Isheja
Rachel [Nimero 18]
Irakoze
Cynthia [Nimero 15]
Rutagengwa
Rebecca [Nimero 1]
Irakoze
Kelia [Nimero 29]
Christelle
Kamikazi [Nimero 13]
Meghan
Ikirezi [Nimero 41]
Feza
Niyogushimwa [Nimero 46]
Pretty
Mwiza [Nimero 47]