Ni mu matora yabaye ku wa
15 Ukwakira 2023 ku cyicaro cy’iri huriro giherereye ku Kicukiro. Niragire
yasimbuye umukinnyi wa filime Willy Ndahiro wamenyekanye cyane mu Rwanda wari
kuri uyu mwanya by’agateganyo kuva muri Mata 2021.
Niragire Marie France
yungirijwe na Harerimana Ahmed wabaye Visi Perezida Ushinzwe Ubutegetsi ndetse
na Ishimwe Theodore, Visi-Perezida Ushinzwe Tekinike. Umunyamabanga yabaye
Dusabimana Apollos n’aho Umubitsi yabaye Mbabazi Esther.
Komite Ngenzuzi (Audit
Organ) ihagarariwe na Clovis Akimana, yungirijwe na Lucky Murekezi ndetse
n’umunyamabanga Igihozo Mireille uzwi muri filime ‘Indoto’.
Akanama Nkemurampaka (Dispute
Settlement Organ) gahagarariwe na Dusabimana Israel, wungirijwe na Mazimpaka Jones
Kennedy (Visi-Perezida) ndetse n’Umunyamabanga Harerimana Fidele.
Mu kiganiro na
InyaRwanda, Niragire Marie France yavuze ko yishimiye izi nshingano yahawe,
kandi yizeza gukora uko ashoboye agateza imbere iri huriro.
Yavuze ati “Ndiyunva
neza, nyuma yo guhabwa izi nshingano nzakora uko nshoboye nkomeze guteza imbere
umwuga wacu wa Cinema Nyarwanda."
Mu gihe cy’imyaka itanu agiye
kumara ku buyobozi, Niragire yavuzs ko agiye gushyira imbere umuco wo gukorera
hamwe, no gukorera ubumenyi abakinnyi ba filime mu bijyanye no gukinama filime,
gutegura no gutunganya filime.
Ati “Ni ugushyira imbere
gukorera hamwe. Kongera ubumenyi mu gukora filime no gutunganga amashusho
n'amajwi ndetse n’imiyoborere myiza."
Yavuze kandi ko yiyemeje
kwagura no guhesha agaciro umwuga wa filime ndetse n’abawukora, kubungabunga no
guha umwimerere ibihango byacu.
Niragire anavuga ko
bazagura amarembo n’abafatanyabikorwa muri cinema, kandi barebere hamwe uko
umusaruro w’ibyo bakora wakiyongera.
Niragire yagize izina
rikomeye muri Sinema, abikesha filime “Inzozi " yakinnyemo yitwa “Sonia ". Iyi
filime yayobowe na Denis Nsanzamahoro [Rwasa] witabye Imana mu mpera z’umwaka
wa 2019.
Ni we mugore wa mbere
washinze Televiziyo mu Rwanda. Televiziyo yashinze yayise ‘Genesis Tv’,
yihariye cyane mu biganiro by’imyidagaduro.
Mu muhango wo gutanga
ibihembo ‘Service Excellence Awards’ byatanzwe mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu
tariki 9 Ukwakira 2021, muri Lemigo Hotel, Televiziyo ‘Genesis Tv’ yegukanye
igihembo cya Televiziyo yahize izindi mu guteza imbere imyidagaduro (Entertainment
TV Station of the year).
Ni mu gihe, Niragire
Marie France washinze iyi Televiziyo, yahawe igihembo cyihariye cy’umugore
witeje imbere muri uyu mwaka (Female Entrepreneur of the year).

Perezida wa Rwanda Film
Federation, Niragire Marie France

Visi Perezida Ushinzwe
Ubutegetsi, Harerimana Ahmed

Visi-Perezida Ushinzwe
Tekinike, Ishimwe Theodore

Umunyamabanga, Dusabimana
Apollos

Umubitsi, Mbabazi Esther

Perezida wa Komite
Ngenzuzi, Clovis Akimana

Visi-Perezida muri Komite
Ngenzuzi, Lucky Murekezi

Umunyamabanga muri Komite
Ngenzuzi, Igihozo Mireille
Perezida w’Akanama
Nkemurampaka, Dusabimana Israel

Visi-Perezida w’Akanama
Nkemurampaka, Mazimpaka Jones Kennedy

Umunyamabanga w’Akanama
Nkemurampaka, Harerimana Fidele