Rwanda Film Federation mu biganza by'abayobozi bashya

Imyidagaduro - 18/10/2023 8:57 PM
Share:

Umwanditsi:

 Rwanda Film Federation  mu biganza by'abayobozi bashya

Umukinnyi wa filime washinze Televiziyo Genesis, Niragire Marie France wamamaye nka Sonia muri filime “Inzozi ", yagizwe Perezida w’Urugaga rwa Cinema mu Rwanda (Rwanda Film Federation).

Ni mu matora yabaye ku wa 15 Ukwakira 2023 ku cyicaro cy’iri huriro giherereye ku Kicukiro. Niragire yasimbuye umukinnyi wa filime Willy Ndahiro wamenyekanye cyane mu Rwanda wari kuri uyu mwanya by’agateganyo kuva muri Mata 2021.

Niragire Marie France yungirijwe na Harerimana Ahmed wabaye Visi Perezida Ushinzwe Ubutegetsi ndetse na Ishimwe Theodore, Visi-Perezida Ushinzwe Tekinike. Umunyamabanga yabaye Dusabimana Apollos n’aho Umubitsi yabaye Mbabazi Esther.

Komite Ngenzuzi (Audit Organ) ihagarariwe na Clovis Akimana, yungirijwe na Lucky Murekezi ndetse n’umunyamabanga Igihozo Mireille uzwi muri filime ‘Indoto’.

Akanama Nkemurampaka (Dispute Settlement Organ) gahagarariwe na Dusabimana Israel, wungirijwe na Mazimpaka Jones Kennedy (Visi-Perezida) ndetse n’Umunyamabanga Harerimana Fidele.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Niragire Marie France yavuze ko yishimiye izi nshingano yahawe, kandi yizeza gukora uko ashoboye agateza imbere iri huriro.

Yavuze ati “Ndiyunva neza, nyuma yo guhabwa izi nshingano nzakora uko nshoboye nkomeze guteza imbere umwuga wacu wa Cinema Nyarwanda."

Mu gihe cy’imyaka itanu agiye kumara ku buyobozi, Niragire yavuzs ko agiye gushyira imbere umuco wo gukorera hamwe, no gukorera ubumenyi abakinnyi ba filime mu bijyanye no gukinama filime, gutegura no gutunganya filime.

Ati “Ni ugushyira imbere gukorera hamwe. Kongera ubumenyi mu gukora filime no gutunganga amashusho n'amajwi ndetse n’imiyoborere myiza."

Yavuze kandi ko yiyemeje kwagura no guhesha agaciro umwuga wa filime ndetse n’abawukora, kubungabunga no guha umwimerere ibihango byacu.

Niragire anavuga ko bazagura amarembo n’abafatanyabikorwa muri cinema, kandi barebere hamwe uko umusaruro w’ibyo bakora wakiyongera.

Niragire yagize izina rikomeye muri Sinema, abikesha filime “Inzozi " yakinnyemo yitwa “Sonia ". Iyi filime yayobowe na Denis Nsanzamahoro [Rwasa] witabye Imana mu mpera z’umwaka wa 2019.

Ni we mugore wa mbere washinze Televiziyo mu Rwanda. Televiziyo yashinze yayise ‘Genesis Tv’, yihariye cyane mu biganiro by’imyidagaduro.

Mu muhango wo gutanga ibihembo ‘Service Excellence Awards’ byatanzwe mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu tariki 9 Ukwakira 2021, muri Lemigo Hotel, Televiziyo ‘Genesis Tv’ yegukanye igihembo cya Televiziyo yahize izindi mu guteza imbere imyidagaduro (Entertainment TV Station of the year).

Ni mu gihe, Niragire Marie France washinze iyi Televiziyo, yahawe igihembo cyihariye cy’umugore witeje imbere muri uyu mwaka (Female Entrepreneur of the year).

 

Perezida wa Rwanda Film Federation, Niragire Marie France


Visi Perezida Ushinzwe Ubutegetsi, Harerimana Ahmed


Visi-Perezida Ushinzwe Tekinike, Ishimwe Theodore


Umunyamabanga, Dusabimana Apollos


Umubitsi, Mbabazi Esther


Perezida wa Komite Ngenzuzi, Clovis Akimana


Visi-Perezida muri Komite Ngenzuzi, Lucky Murekezi


Umunyamabanga muri Komite Ngenzuzi, Igihozo Mireille 

Perezida w’Akanama Nkemurampaka, Dusabimana Israel


Visi-Perezida w’Akanama Nkemurampaka, Mazimpaka Jones Kennedy


Umunyamabanga w’Akanama Nkemurampaka, Harerimana Fidele


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...