Rwamagana: Izere Diane yasubiyemo indirimbo 'Iby'iy'isi' ya Kamaliza anateguza ize bwite nyinshi mu njyana gakondo-VIDEO

Imyidagaduro - 02/02/2022 10:39 AM
Share:
Rwamagana: Izere Diane yasubiyemo indirimbo 'Iby'iy'isi' ya Kamaliza anateguza ize bwite nyinshi mu njyana gakondo-VIDEO

Umunyempano Izere Diane utuye mu Ntara y'Iburasirazuba mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Karenge, wabaye uwa gatatu mu irushanwa 'Rwanda Acapella Competition' ryabaye hifashishijwe ikoranabuhanga rikanatambuka kuri Tv1, yasubiyemo indirimbo 'Iby'iy'isi' y'umunyabigwi Kamaliza anateguza indirimbo ze bwite nyinshi ziri mu njyana gakondo yihebeye.

Izere Diane w'imyaka 24 y'amavuko ni umunyamuziki usanzwe uririmba mu buryo bwa Live mu bitaramo gakondo yaba ibibera kuri Televiziyo, mu bukwe no mu bikorwa by'imiryango idaharanira inyungu. Amaze imyaka 3 aririmba ahantu hatandukanye, gusa kuri ubu ni bwo atangiye gushyira hanze imishinga y'indirimbo yatunganyije muri studio.

Avuga ko yakunze umuziki kuva kera akiri muto kuko yavukiye mu muryango ukunda ibitaramo nyarwanda, bituma akura yumva indirimbo gakondo azikundishwa by'umwihariko na nyina kuko nawe aririmba gakondo. Ati "Niga mu mashuri yisumbuye ni bwo natangiye kwitabira amarushanwa yo kuririmba yategurwaga ku rwego rw'igihigu yabaga agamije kwimakaza umuco nyarwanda mu rubyiruko".


Izere Diane yateguje indirimbo ze nyinshi

Izere yavuze ko impamvu akora umuziki icya mbere ari ukubera ko awukunda cyane kuko usobanuye byinshi kuri we. Arakomeza ati "Intego yanjye ni ugukora umuziki nyarwanda ugamije kugira icyo uhindura (music for change) mu buryo bwiza by'umwihariko muri sosiyete y'u Rwanda ndetse n'imahanga. Yatangaje ko afite indirimbo ze bwite gusa zikaba zikiri muri studio. Ati "Yego ndazifite zimwe ziracyari gutunganywa muri studio, izindi ziranditse gusa, vuba iyanjye ya mbere irabageraho vuba kuko igisigaye ni ugutunganyirizwa amashusho".

Izere Diane yabwiye InyaRwanda.com impamvu yasubiyemo indirimbo ya Kamaliza, ati "Kamaliza ni umwe mu bahanzikazi mfatiraho urugero bitari imiririmbire ye gusa ahubwo nshingiye no kuri bimwe byamurangaga byo kugira umutima wo gufasha no kwitangira abandi n'igihugu muri rusange, hakiyongeramo ijwi rye ryubudasa ndetse n'imyandikirire y'indirimbo ze. Bintera ishema n'ishyaka ryo gukomeza kuririmba indirimbo ze, nkanakomeza gukundisha ibihangano bye abakunzi be". 

Yateguje abakunzi b'umuziki nyarwanda by'umwihariko abakunda injyana Gakondo, kubona indirimbo ze kandi vuba. Yavuze ko azumvikana aririmba indirimbo ziganjemo ize bwite n'iza Kamaliza. Yagize ati "Mwitege byinshi byiza byiganjemo indirimbo zanjye bwite. Mbijeje kandi ko vuba mugiye gukomeza kumva ijwi ryanjye mu njyana gakondo ndirimba indirimbo ziganjemo iza  kamaliza n'izindi".

Izere Diane yasubiyemo indirimbo 'Iby'isi' ya Kamaliza


Izere yatangaje ko afite indirimbo nyinshi ziri muri studio

REBA HANO INDIRIMBO 'IBY'ISI' YA KAMALIZA YASUBIWEMO NA DIANE IZERE



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...