Kuwa Kane tariki 13 Ukwakira uyu mwaka mu kigo cy'amashuri cya G.s Rusisiro mu murenge wa Musha mu karere ka Rwamagana, habereye umuhango wo gusoza ubukangurambaga bwiswe "Impamba y'Umwana"
Ubuyobozi bw'akarere ka Rwamagana butangaza ko bwatangije iyi gahunda mu mirenge yose mu mpeshyi ubwo abanyeshuri bari mu biruhuko.
Iyi Gahunda yatekerejwe hagamijwe kunganira imiryango itishobora yaburaga umusanzu utangwa n'ababyeyi kugira ngo abana bose bafatire ifunguro ku ishuri.
Abanyeshuri bavuga ko iyi gahunda yafashije abana bahuraga n'imbogamizi yo kubona umusanzu w'ifunguro ryo ku ishuri.
Umurisa Diane, umunyeshuri mu cyiciro rusange mu rwunge rw'amashuri rwa Rusisiro mu murenge wa Musha, avuga ko nta mwana uzongera kureka ishuri kubera "gahunda Impamba y'Umwana"
Yagize ati "Gahunda Impamba y'Umwana yaradushimishije cyane, kuko hari abana baburaga amafaranga yo kurya. Icyo gihe amasomo ya mbere ya saa sita yararangira tugataha, ugasanga ugiye kurya mu rugo, ukanasanga ababyeyi batatetse, ukagaruka unananiwe ku buryo wigaga amasomo ya nimugoroba unaniwe ku buryo byatubangamiraga".
"Ubu buri mwana ariga kandi akarya no ku ishuri kuko udafite ubushobozi nawe ararya biturutse ku baturage bitanze bagatanga Impamba y'Umwana. Bizafasha abana kudata ishuri bitewe no kubura amafaranga yo kurya ku ishuri".
Mukangarambe Delphine, umubyeyi utuye mu mudugudu wa Kadasumbwa, Akagari ka Musha, mu murenge wa Musha arahamya ko iyi gahunda yafashije ababyeyi batishoboye n'abana batakaga kurya ibiryo bidagije bigahinduka ku buryo abana bishimira ifunguro bafatira ku ishuri.
Ati: "Ababyeyi twishimiye ko abana bose barira ku ishuri kandi bibafasha kwiga neza ,Njye mbona nta mwana wava mu ishuri kubera ko mbere wababazaga uko harya ku ishuri ugasanga batararyaga ibiryo bihagije. Uyu munsi iyo ubajije niba abana harya, barakubwira ko bishimiye uko barya".
"Impamba y'Umwana ni gahunda twishimiye kuko uwabaga afite ibyo yejeje yarabitangaga utabifite agatanga amafaranga magana atanu. Ikindi twishimiye nuko Leta yagabanyije amafaranga twatangaga ubu nishyuye 1000 gusa kandi mbere nishyuraga 6000 ariko twagorwaga no kuyabona biturutse ku bana umuntu afite."
Ubuyobozi bw'Akarere ka Rwamagana butangaza ko ubukangurambaga Impamba y'Umwana bwarebaga buri muturage bwakozwe mu rwego rwo kunganira abana bo miryango itishoboye kugira ngo borohererwa no gufatira ifunguro ku ishuri.
Mutoni Jeanne, Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, yavuze ko abaturage bakuzanyije ibiribwa bizunganira ibigo by'amashuri kugirango bakumire ko abana bata ishuri kubera umusanzu utangwa n'ababyeyi wo kugaburira abana ku ishuri.
Yagize ati: "Uyu munsi mu karere ka Rwamagana twasoje ubukangurambaga twise Impamba y'Umwana,iyo gahunda yashyizweho kugira ngo dufashe abana bo mu miryango itishoboye, nabo babone uko bafatira ifunguro ku ishuri kuko wasangaga hari umwana wavaga mu ishuri kuko yabuze umusanzu utangwa n'ababyeyi.
Iyi gahunda yagizwemo uruhare n'ababyeyi bose ari uwufite umwana wiga ndetse n'abadafite abana biga, buri muturage yatangaje ikilo cy'ibishyimbo cyangwa amasaka. Intego twari dufite ni uko buri mwana wese afatira ifunguro ku ishuri. Ubu ibyo twabonye turabiha amarushuri kugira ngo byunganira abana batishoboye, kandi umusaruro watangiye kuboneka kuko abana bari barataye ishuri baragarutse ufashe urugero hano turi abana 80 bagarutse mu ishuri kandi bari bararitaye."
Ubukangurambaga Impamba y'Umwana bwabaye mu mpeshyi y'uyu mwaka hakusanyijwemo imyaka yiganjemo ibishyimbo n'amasaka bifite agaciro ka miriyoni eshanu ( 5.000.000frws)
Mu mwaka w'amashuri 2021/2022, abanyeshuri 716 bo mu mashuri abanza n'ayisumbuye 716 ni bo bataye ishuri kugeza ubu 657 barigaruwemo, abanyeshuri 59 ni bo bataragaruka kwiga."







"Impamba y'Umwana" yagobotse imiryango itishoboye muri Rwamagana
