Center for Champions TSS yigaragaje cyane mu irushanwa rya African Schools Championship mu cyiciro cy’abakobwa batarengeje imyaka 15. Ku mukino wa nyuma wakinwe kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Kanama 2026, Center for Champions TSS yanyagiye APAER ibitego 6-1.
Center for Champions TSS yahise yegukana igikombe cya U-15 ku rwego rw’igihugu. Iyi ntsinzi kandi yayihesheje itike yo guhagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika ihuza amashuri izabera mu Rwanda guhera ku wa 3 Nzeri 2026.
Center for Champions yigaruriye ibihembo by’ingenzi
Usibye igikombe, Center for Champions TSS yagaragaje ubuhanga ku giti cy’abakinnyi, aho ibihembo bitatu by’ingenzibyatashye muri iri shuri.
Muhawenimana Mackeline ni we watowe nk’Umukinnyi mwiza w’irushanwa, mu gihe Uwamugu Solange yegukanye igihembo cy’Umuzamu mwiza w’irushanwa. Kayitesi Jacqueline ni we wabaye uwatsinze ibitego byinshi mu irushanwa, aho yatsinze ibitego 9.
Ibi bivuze ko Umukinnyi mwiza w’irushanwa, Umuzamu mwiza ndetse n’uwatsinze ibitego byinshi bose ari abo mu ishuri rya Center for Champions TSS, bigaragaza ubudasa bw’ikipe muri iri rushanwa.
Yageze ku mukino wa nyuma itsinze GS Gashingiro II
Mbere yo kugera ku mukino wa nyuma, Center for Champions TSS yari yabanje guhatana n’andi mashuri mu rugendo rwo gushaka itike y’umukino wa nyuma.
Mu mukino wa nyuma w’amajonjora wayihuje na GS Gashingiro II yo mu Karere ka Musanze, Center for Champions TSS yatsinze ibitego 2-0, bityo ibona itike yo gukomeza no guhatanira igikombe.
Yageze ku mukino wa nyuma ihura na APAER, aho yongeye kugaragaza imbaraga nyinshi iyitsinda ibitego 6-1, ihita yegukana igikombe cya U-15 ku rwego rw’igihugu.
Center for Champions TSS ni ishuri rya AEE Rwanda, rikorana na Leta y’u Rwanda binyuze mu masezerano yo gufatanya mu burezi.
Nubwo ari ishuri ritaramara igihe kinini, rimaze kwigaragaza mu burezi no muri siporo. Ryatangiye gukora nk’ishuri ryisumbuye ry’imyuga n’ubumenyingiro (TSS) mu mwaka wa 2018.
Ishuri ryigisha amasomo atandukanye arimo Ubwubatsi (BDC), Amashanyarazi (ELT), Amazi (PLT), Soudure no gukora ibikoresho bigezweho (MAT), ndetse n’Ubudodo n’Imideli (FAD).
Rinazwi cyane kubera umusaruro ryagiye ritanga mu bizamini bya Leta, aho rikomeza gushishikariza abanyeshuri guhuza amasomo n’impano zitandukanye bafite.
Ryabaye Centre d’Excellence muri Football y’abakobwa
Mu bijyanye na siporo, Center for Champions TSS na yo imaze kubaka izina, by’umwihariko muri ruhago y’abakobwa.
Iri shuri ryagizwe Centre d’Excellence mu mikino y’amashuri ya football y’abakobwa mu Ntara y’Iburasirazuba, bitewe n’uburyo ryitaye ku iterambere rya siporo no guteza imbere impano z’abanyeshuri bakiri bato.
Ubuyobozi bw’ishuri, buyobowe na Bwana Habyarimana Canisius, bushyigikira cyane ibikorwa bya siporo, by’umwihariko umupira w’amaguru w’abanyeshuri.
Abakinnyi ba Center for Champions TSS bavuga ko uruhare rw’ubuyobozi bw’ishuri ari ingenzi mu iterambere ryabo, kuko babafasha guhuza amasomo na siporo.
Bashimira ubuyobozi kuba bwarabafashije kumva ko kwiga no gukora siporo bishobora kugendana, bityo bakiga neza ariko bakanabona umwanya wo guteza imbere impano zabo.
Bavuga ko ubwo buryo bubafasha kugira icyizere cy’ejo hazaza, kuko uretse amasomo, banabona amahirwe yo guteza imbere impano bashobora kuzagenderaho mu buzima bwabo bw’ahazaza.
AEE Rwanda yashimiwe uruhare mu guteza imbere abana
Abatoza n’ubuyobozi bw’ishuri bashimira AEE Rwanda uruhare ikomeje kugira mu gufasha abanyeshuri kwiga no guteza imbere impano zabo. Bavuga ko hari bamwe mu banyeshuri bafite impano zitandukanye, ariko imiryango yabo ikaba itari ifite ubushobozi bwo kubishyurira amashuri.
AEE Rwanda ibafasha kubona uburezi binyuze muri gahunda zigamije kurwanya no gukumira guta ishuri, bityo abana bakabona amahirwe yo gukomeza amashuri no kubaka ejo hazaza habo.
Ku bw’iyi nkunga, abatoza n’ubuyobozi bw’ishuri bavuga ko abana benshi babonye icyizere gishya, ndetse bakabona ahantu heza ho guteza imbere impano zabo.
Basabye abantu kurushaho gushyigikira abana bafite impano
Ubuyobozi bwa Center for Champions TSS burakangurira abantu bose kugira uruhare mu guteza imbere abana bafite impano, cyane cyane abafite ubushobozi ariko bakabura uburyo bwo kwiga no gukomeza kuziteza imbere.
Busaba ko abana nk’aba bafashwa kubona ibikoresho, uburezi n’amahirwe yo gukoresha impano zabo, kuko kubafasha uyu munsi ari ukubaka icyizere cy’ubuzima bwabo bw’ejo hazaza.
Ubuyobozi buvuga ko gushyigikira abana bafite impano atari ukubafasha ku giti cyabo gusa, ahubwo ari no kubaka umuryango, igihugu ndetse n’ahazaza h’u Rwanda, kuko bamwe muri bo bashobora kuzavamo abakinnyi bakomeye, abanyamwuga n’abayobozi bazagira uruhare mu iterambere ry’igihugu.
Nyuma yo kwegukana igikombe cya U-15 ku rwego rw’igihugu, Center for Champions TSS ubu ifite umukoro wo gutegura ikipe yayo izahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika ihuza amashuri izabera mu Rwanda guhera ku wa 3 Nzeri 2026.









Ishuri Center for Champions TSS ryo mu Karere ka Rwamagana ryegukanye igikombe cya U-15 ku rwego rw'Igihugu
