Ubuyobozi bw'Umurenge wa Karenge, kuwa Gatanu tariki ya 10 Werurwe bwatangaje ko mu rwego gukemura no kurandura burundu amakimbirane mu miryango, hashyizweho ishuri ryigisha imiryango ifitanye ibibazo by'amakimbirane bagamije kugira ngo buri muryango ubeho utekanye kandi uteye imbere.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Karenge, Ntwali Emmanuel, avuga impamvu zo gushyiraho ishuri ryigisha gukemura ibibazo by'amakimbirane mu miryango, yavuze byatewe no gushakira igisubizo imiryango ifitanye ibibazo by' amakimbirane.
Yemeje ko abiga muri iryo shuri bigishwa mu buryo bituma bumva ububi bwayo makimbirane ndetse n'ingaruka azana mu miryango bagashikarizwa kuyavamo.
Ati" Gutangiza ishuri ry'umuryango byatewe n'impamvu, iya mbere ni uko ubwo hatangazwaga ibyavuye mu kubarura ingo zifitanye ibibazo by'amakimbirane, twasanze Karenge iri ukwayo, twari dufite imiryango 138 bivuga ko twari dufite ijanisha rya 36%. Impamvu ya Kabiri, nk'uko bigaragara mu Itegeko Nshinga, umuryango ni ryo shingiro ry'Igihugu."
Ntwali yakomeje avuga ko hari imiryango yatangiye kuva mu makimbirane. Ati" Uyu munsi hari imiryango irindwi yagaragaje ko yavuye mu makimbirane ndetse indi miryango itabashije guhabwa icyemezo cy'ishimwe nayo turakomeza kuyiherekeza kugira ngo, uwavuye mu makimbirane hari isuzuma bakora kugira ngo tumenye niba bakomeza kwigishwa cyangwa batangije ."
Umwe mu barangije amasomo mu ishuri ry'umuryango mu murenge wa Karenge, Niragire Claude avuga ko we n'umugore we Nyiransabimana Ruth bahoraga mu makimbirane ariko ko amasomo bigishijwe yababeretse ububi bw'amakimbirane n'ingaruka asaba mu rugo rwabo biyemeza kuyareka burundu ahubwo bayashyira bayashyira hamwe bagateza imbere urugo rwabo aho guhora mu mwiryanye.
Batamuriza Redempta,umwe mu nshuti z'umuryango mu kagari ka Nyabubare, avuga abigishirizwa mu ishuri ry'umuryango babihitamo nyuma y'ubukangurambaga bakorera mu ngo zifitanye amakimbirane.
Umugabo n'umugore ubwabo bafata icyemezo bakagana iryo shuri ry'umuryango.Abashakanye babanye neza nabo baherekeza imiryango yifuza kureka amakimbirane.
Umuyobozi w'AKarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, ubwo yatangizaga icyumweru cyo kwimakaza ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye yashimangiye ko ishuri ry'umuryango ari gahunda nziza izifashishwa gukemura ibibazo by'amakimbirane mu miryango.
Yagize ati" Mu cyumweru cup kwimakaza ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye tuzanakora ubukangurambaga mu miryayango ifitanye ibibazo by'amakimbirane. Hari gahunda y'ishuri ry'umuryango yatangiriye mu murenge wa Karenge ariko tukaba tugomba kuyitangiza mu karere kacu ikagera mu mirenge yose.Ishuri ry'umuryango aho ryatangiriye hari imiryango yatangiye kuva mu makimbirane kubera iryo shuri ."




Biyemeje kurandura amakimbirane binyuze mu ishuri ry'umuryango
