Rwamagana: Basabwe gutanga amakuru y'ahari imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi itarashyingurwa mu cyubahiro

Amakuru ku Rwanda - 12/04/2024 8:13 AM
Share:

Umwanditsi:

Rwamagana: Basabwe gutanga amakuru y'ahari imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi itarashyingurwa mu cyubahiro

Ubwo habaga igikorwa cyo kwibuka no kunamira Abazize Jenoside Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bashyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Muyumbu, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi yasabye abitabiriye gutanga amakuru y'ahari imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Kuri uyu wa Kane tariki 11 Mata 2024, ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Muyumbu mu karere ka Rwamagana, hibutswe Abatutsi 14.373 biciwe mu Murenge wa Muyumbu n'indi mirenge iwukikije hanashyingurwa mu cyubahiro imibiri 13 muri urwo Rwibutso.

Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yasabye abitabiriye igikorwa cyo kwibuka no kunamira inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ziruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Muyumbu guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.

Yasabye abantu bakuze kwigisha urubyiruko ububi bwa Jenoside anashimira Ingabo za RPA zari ziyobowe na Perezida Paul Kagame wari Umugaba Mukuru wazo, zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yanavuze ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abayoboraga amakomini ane yahujwe akaba Akarere ka Rwamagana bagize uruhare rukomeye mu iyicwa ry'Abatutsi biciwe mu byahoze ari amakomini ya Bicumbi, Gikoro yahoze ari perefegitura ya Kigali, Rutonde na Muhazi zari mu cyahoze ari perefegitura ya Kibungo.

Meya Mbonyumuvunyi Radjab yasabye abanya-Rwamagana guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi

Madamu Musabyeyezu Dative umuyobozi wa IBUKA mu karere ka Rwamagana, mu ijambo rye yasabye ko abahisha amakuru y'ahari imibiri y'inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bajya babihanirwa by'intangarugero.

Yagize ati: "Kuri iyi nshuro ya 30 twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hari ibyo tubona ko bishobora gusubiza inyuma abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. 

Muri iyi minsi hari abagurisha amasambu bamara kugenda muri ayo masambu hakaboneka imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, amakuru atanzwe n'abapagasi bahinga, mu gihe iyo sambu hari uwayiyihinze imyaka 29. Duhamya ko hari abafite ayo makuru bicaranye badatanga kugira ngo imibiri itaraboneka ishyingurwe mu cyubahiro."

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi yasabye ko abafite amakuru y'ahari imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kuyatanga

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi akaba n'imboni y'Akarere ka Rwamagana muri Guverinoma, Irere Claudette, wari umushyitsi Mukuru mu gikorwa cyo kwibuka no kunamira Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi baruhukiye mu Rwibutso rwa Muyumbu, yasabye abafite amakuru y'ahari imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itarashyingurwa gutanga amakuru igashyingurwa mu cyubahiro.

Yagize ati: "Mu myaka 30 ishize abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bagize uruhare mu kugarura Ubumwe bw'Abanyarwanda, bwabaye amahitamo ya mbere u Rwanda rwahisemo. Turashimira Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 zikagarura ihumure mu Rwanda hakongera kuba urumuri rw'Ubuzima."

Yakomeje ati: "Ni ngombwa ko umuntu wese ufite amakuru y'ahajugunywe imibiri y'Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ayo makuru buri wese uyafite akwiye kuyatanga. Nk'uko byavuzwe amakuru iyo atanzwe imibiri ikaboneka igashyingurwa mu cyubahiro, biha agahenge n'umutuzo abarokotse."

Imibiri 13 y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yashyinguwe kuwa Kane tariki ya 11 Mata 2024

Kuwa Kane Tariki ya 11 Mata 2024, mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Muyumbu hashyinguwemo imibiri 13 y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu gihe urwo Rwibutso rusanzwe ruruhukiyemo imibiri 14, 373.

Mu karere ka Rwamagana hari inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 zigera kuri 11, mbere yo gushyingura mu cyubahiro imibiri 13 mu Rwibutso rwa Muyumbu zari zishyinguyemo imibiri 83,871 y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.


Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Muyumbu rwashyinguwemo imibiri 13 yiyongera ku mibiri 14.373 isanzwe iruhukiye muri uru Rwibutso


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...