Ku mugoroba wo ku itariki 4 Gicurasi 2025 ni bwo Rayon Sports yabuze igikombe cy’Amahoro nyuma yo gutsindwa na APR FC ibitego 2-0 ku mukino wa nyuma. Ibitego bya APR FC byatsinzwe na Cheik Djibril Ouattra na Mugisha Gilbert. Gutakaza igikombe cy’Amahoro byababaje abakunzi ba Rayon Sports bari barenze kimwe cya kabiri cya Stade Amahoro bari bari aho.
Umutoza wa Rayon Sports Rwaka Claude ubwo yaganiraga na InyaRwanda mu kiganiro Game Changer, yahumurije abakunzi ba Rayon Sports abasaba kudahita bacika intege, ahubwo bagomba gushyigikira ikipe mu rugamba rwo gushaka igikombe cya shampiyona.
Kugeza ubu ikipe ya Rayon Sports niyo iri ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona y’u Rwanda n’amanota 53 ariko ikaba irusha APR FC ya kabiri inota rimwe kuko yo ifite amanota 52.
