Amakuru dukesha ikinyamakuru Daily Mail avuga ko mu kwezi gushize aribwo uyu musore yatangaje ko atangije urugamba rwo kurega uwo yita se ariwe Jay Z icyaha cyo kumwihakana kandi ari umuhungu we.
Uyu musore yagaragaye asohotse mu rukiko
Uyu musore avuga ko ari umuhungu wa Jay Z
Uyu musore avuga ko azakoresha uburyo bwose yemerwe na Se Jay Z
Jay Z ntakozwa iby'uko uyu ari umuhungu we
Uyu musore yabwiye urukiko rwa New Jersey ko mu myaka ya za 90, Jay Z yagiranye ubucuti bukomeye rwihishwa n’umukobwa witwa Wanda ari nawe nyina. Uyu musore kandi ashinja Jay Z kuba yaranze ko hakoreshwa ibipimo byo kwa muganga kugira ngo harebwe koko niba bafitanye isano.
Jay Z avuga ko umwana we ari Ivy Blue yabyaranye na Beyonce
Ku rundi ruhande, umuvugizi wa Jay Z yavuze ko ibi ari ibinyoma byambaye ubusa kuko Jay Z afite umwana umwe w’umukobwa witwa Ivy Blue yabyaranye na Beyonce. Gusa abazi kureba neza bemeza ko nta kabuza uyu muhungu ari uwa Jay Z kubera ukuntu basa.
Robert Musafiri