Ibi
yabivuze kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Ukwakira 2025, mu muhango wabereye muri
Kigali Serena Hotel, witabiriwe n’abafatanyabikorwa batandukanye ndetse
n’abahagarariye inzego za Leta n’iz’abikorera, mu rwego rwo kuganira ku
cyerekezo n’imikorere ya ‘Ingazi Platform’.
Iyi
nama yiswe “Ingazi Stakeholder Engagement Luncheon” yari igamije gushyira
imbaraga mu guteza imbere urubyiruko binyuze mu myuga, ubucuruzi n’akazi.
Ingazi
ni urubuga rw’ikoranabuhanga rugamije guhuza urubyiruko n’amahirwe yo kwiga
ubumenyi ngiro, kwihangira imirimo no kubona akazi.
“Ingazi izafasha
buri wese kumenya aho ahagaze n’uko yagera ku nzozi ze”
Mu
kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Minisitiri Nkulikiyinka yavuze ko urubuga
Ingazi ruriho serivisi zitandukanye zirimo no guhuza abashaka akazi
n’abagatanga, ndetse ko hazakomeza gushyirwamo ibishya bijyanye n’igihe.
Yagize
ati: “Ingazi ni urubuga ruhuriyemo ibintu byinshi. Abazajya biyandikisha
bazajya bahasanga amasomo abafasha kwiyungura ubumenyi, ndetse rugire n’uburyo
bubafasha kumenya icyerekezo cyabo. Urugero, umuntu ashobora kwibaza ati
‘Nshaka kuba umuganga, biransaba iki?’ – Ingazi izajya igufasha kubona inzira
ugomba kunyuramo ukiri muto kugira ngo ugere ku ndoto zawe.”
Yakomeje
avuga ko uru rubuga ruzajya rufasha no guhuza abashaka akazi n’abagatanga, aho
AI izajya isuzuma amakuru akagaragaza amahirwe ahari.
Ati “Urugero, niba hari uruganda rutanga akazi, sisiteme (System) izajya
ikwandikira ikubwire iti ‘uruganda runaka rurashaka umukozi kandi wujuje
ibisabwa’. Ubu buryo buzafasha cyane mu guhuza abantu n’amahirwe atandukanye yo
kubona akazi,”
Minisitiri
Nkulikiyinka yavuze ko intego ari uko Ingazi izaba urubuga rusange Abanyarwanda
bose bahuriraho, haba mu gushaka amakuru, kwiga, cyangwa gusaba akazi.
Yavuze
ati: “Turashaka guhuza imbuga zose ku buryo umuntu avuga ngo ‘ngiye kuri Ingazi’
akahasanga amakuru yose akeneye. Urasaba akazi ka Leta cyangwa ak’abikorera,
byose ukabigeraho unyuze kuri Ingazi,”
Yongeyeho
ko bitewe n’uko ikoranabuhanga rigenda rihinduka vuba, Guverinoma y’u Rwanda
izakomeza kuvugurura uru rubuga kugira ngo rukomeze gukorana n’igihe.
Yongeyeho
ati “Tuzakomeza kuvugurura Ingazi kugira ngo ibe urubuga rujyanye n’iterambere
ry’isi, ritange ibisubizo bifatika kandi birambye,”
Urubyiruko rurimo
kurukoresha rugasobanukirwa amahirwe ahari
Pascaline,
Ambasaderi w'urubuga Ingazi mu Karere ka Gasabo, yabwiye InyaRwanda ko
yatangiye gukoresha uru rubuga akimara gusoza amashuri yisumbuye.
Yasobanuye
ko yamenye Ingazi ubwo abakozi barwo babasuraga ku ishuri, bakababwira ko hari
amasomo menshi ariho umuntu ashobora gukurikirana ku buntu kandi akabona n’icyemezo
(Certificate).
Ati
“Nashimishijwe n’uko hari amasomo ajyanye na Computer Science, aho nari ngiye
kwiga muri kaminuza. Byamfashije kwitegura neza no kumenya ibyo ngomba kongeraho
mu bushobozi bwanjye.”
Madamu
Lieke van de Wiel, uhagarariye UNICEF mu Rwanda, yavuze ko bazakomeza gufatanya
na Guverinoma y’u Rwanda mu guteza imbere iyi gahunda.
Yagize
ati: “Ku rwego mpuzamahanga, UNICEF yakoranye n’abafatanyabikorwa gushyira mu
bikorwa gahunda nka ‘Global Passport to Earning’ yateje imbere urubyiruko mu
bihugu nka India na Nigeria. Ariko icyihariye mu Rwanda ni uko Ingazi ari
igisubizo cyahanzwe hano, cyubatswe ku bufatanye n’urubyiruko ndetse gihujwe
n’icyerekezo cy’igihugu,”
Iyi
nama yabaye n’umwanya wo gusangira ibitekerezo no gutegura uburyo bwo kurushaho
guhuza ibikorwa by’abafatanyabikorwa mu rwego rwo kubaka sisiteme imwe, ikora
neza kandi irambye.
Abayitabiriye
bahurije ku kuba Ingazi ari intambwe ikomeye mu rugendo rwo guha urubyiruko
amahirwe angana, n’uburyo bwo guhindura ubumenyi n’ikoranabuhanga mu murongo
w’iterambere rirambye ry’igihugu.

Minisitiri
w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Amb. Christine Nkulikiyinka yashimangiye ko
ubufatanye mu ikoranabuhanga rishingiye ku byo abakoresha bakeneye ari byo
bituma uru rubuga rugeraho ku ntambwe ikomeye

Umunyamabanga
wa Leta ushinzwe Ikoranabuhanga n’Ubuvumbuzi, Bwana Yves Iradukunda, yashimye ubufatanye
bukomeye buri gutuma urubuga ‘Ingazi’ rugera ku ntego zarwo, aho ihuza
abafatanyabikorwa batandukanye

Ozonnia
Ojielo, uhagarariye Loni (UN) mu Rwanda, yasobanuye Ingazi nk’urubuga
rw’icyizere, ikiraro gihuza ubushobozi buri mu rubyiruko rw’u Rwanda n’amahirwe
yo kwiteza imbere

Nishimwe Naomie wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2020, ari mu bitabiriye ibiganiro ku rubuga rwo kuganira ku buryo ubufatanye hagati y’inzego zitandukanye bushobora guhuza imbaraga mu guteza imbere urubyiruko mu Rwanda binyuze ku rubuga ‘Ingazi’
Umukozi ushinzwe ishami ry’ubucuruzi muri Sosiyete y’Itumanaho ya MTN Rwanda, Ndoli Didas [Uri ibumoso] ari mu batanze ikiganiro gishamikiye ku rubuga ‘Ingazi'



