Ruvuyanga yasezeye kuri RBA nyuma y’imyaka 8

Imikino - 23/09/2026 9:31 AM
Share:

Umwanditsi:

Ruvuyanga yasezeye kuri RBA nyuma y’imyaka 8

Umunyamakuru Nkurunziza Emmanuel ‘Ruvuyanga’ wakoreraga Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru(RBA) mu kiganiro Urubuga rw’imikino yayisezeyeho nyuma y’imyaka 8.


Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu nibwo Ruvuyanga abinyujije ku mbugankoranyambaga yatangaje ko yasezeye kuri RBA. Yavuze ko amenyesha abakunzi be ndetse n’Abanyarwanda ko yamaze gusezera muri uru rwego.

Ati:”Ndamenyesha Abakunzi banjye ndetse na Banyarwanda muri rusange ko namaze gusezera mu Kigo cy'ltangazamakuru (RBA) nk'umukozi wari uhamaze imyaka 8 ndashimira ubuyobozi bwa RBA ko bwandeze neza ngakura muri uyu mwuga none mbaye umugabo wifatira ikemezo nk'iki Kandi mu gihe gikwiye.

Ndashimira kandi abo twakoranaga mu Rubuga rw'imikino kuko twakoranye neza, aho twagonganye byabaga ari akazi cyangwa gushaka imibereho, muzabimbabarire”.

Yavuze ko aho azakomereza Abanyarwanda bazahamenya mu bihe biri imbere.

Nkurunziza Emmanuel ‘Ruvuyanga’ yari yarageze kuri RBA nyuma yo kunyura kuri Radio Huguka ndetse na Fine FM.


Ruvuyanga yasezeye kuri RBA nyuma y’imyaka 8




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...