Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu nibwo Ruvuyanga
abinyujije ku mbugankoranyambaga yatangaje ko yasezeye kuri RBA. Yavuze ko
amenyesha abakunzi be ndetse n’Abanyarwanda ko yamaze gusezera muri uru rwego.
Ati:”Ndamenyesha Abakunzi banjye ndetse na Banyarwanda
muri rusange ko namaze gusezera mu Kigo cy'ltangazamakuru (RBA) nk'umukozi wari
uhamaze imyaka 8 ndashimira ubuyobozi bwa RBA ko bwandeze neza ngakura muri uyu
mwuga none mbaye umugabo wifatira ikemezo nk'iki Kandi mu gihe gikwiye.
Ndashimira kandi abo twakoranaga mu Rubuga rw'imikino
kuko twakoranye neza, aho twagonganye byabaga ari akazi cyangwa gushaka
imibereho, muzabimbabarire”.
Yavuze ko aho azakomereza Abanyarwanda bazahamenya mu
bihe biri imbere.
Nkurunziza Emmanuel ‘Ruvuyanga’ yari yarageze kuri RBA nyuma yo kunyura kuri Radio Huguka ndetse na Fine FM.

Ruvuyanga yasezeye kuri RBA nyuma y’imyaka 8
